Esiteri mu Kigereki 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibirori by'Umwami Ahashuwerusi

18[1] Dore ibyabaye ku ngoma y'Umwami Ahashuwerusi, wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ahereye mu Buhindi.

19[2] Icyo gihe Umwami Ahashuwerusi yari atuye mu mujyi mukuru wa Shushani.

20[3] Nuko mu mwaka wa gatatu Umwami Ahashuwerusi ari ku ngoma, akoresha ibirori maze abitumiramo ibyegera bye byose n'abatware be, n'abagaba b'ingabo z'Abaperesi n'iz'Abamedi, n'abategetsi b'ibihugu bye bose.

21[4] Umwami yamaze amezi atandatu abamurikira ubukungu bwo mu bwami bwe, abaratira n'ikuzo rye.

22[5] Icyo gihe kirangiye, umwami atumira abantu bose bo mu mujyi wa Shushani mu birori byamaze iminsi irindwi, byabereye mu rugo rw'ingoro y'umwami.

23[6] Urugo rw'ingoro rwari rutatsweho imyenda y'umweru, n'indi yorohereye, imanikishije udushumi tw'umweru n'umutuku ifashe ku mpeta zikozwe mu izahabu no mu ifeza, zishimangiye ku nkingi z'amabuye ya marumari n'aya alubateri. Aho hantu hari hateguye amafoteyi anepa, atatseho izahabu n'ifeza kandi hashashe amabuye ya emerodi na marumari, n'andi mabuye y'agaciro.

24[7] Abantu banyweshaga ibikombe by'izahabu n'iby'ifeza, n'ikindi gitatseho amabuye y'agaciro ahwanye na toni magana inani z'ifeza. Bari bafite divayi nyinshi kandi nziza, ari na yo umwami yanywagaho.

25[8] Umuntu wese yanywaga uko ashaka, kuko umwami yari yarahaye abagaragu be amabwiriza yo kumushimisha, no guhereza buri wese bakurikije uko abyifuza.

26[9] Icyo gihe Umwamikazi Vashiti na we yari yakoreye abagore ibirori mu ngoro y'Umwami Ahashuwerusi.

Umwamikazi Vashiti asendwa

27[10] Ku munsi wa karindwi w'ibirori umwami asābwa n'ibyishimo. Nuko ahamagaza inkone ndwi zamukoreraga, ari zo Amani na Bazani na Tara na Boraze, na Zatolita na Abataza na Taraba.

28[11] Abategeka kumuzanira Umwamikazi Vashiti kugira ngo amwambike ikamba rya cyami, kandi amwereke ibyegera bye n'abashyitsi be bose kuko yari afite uburanga.

29[12] Ariko umwamikazi Vashiti yanga kumvira ntiyazana n'izo nkone. Ibyo byababaje umwami bimutera kurakara.

30[13] Umwami abwira ibyegera bye ati: “Mwumvise uko Vashiti ashubije? Ngaho namwe nimumbwire icyo nkwiriye gukora.”

31[14] Nuko Arikesayosi na Sarisatayosi na Maleseyari, bari abaminisitiri b'u Buperesi n'u Bumedi, bakaba n'ibyegera by'umwami baramwegera,

32[15] bamubwira uko agomba guhana umwamikazi Vashiti hakurikijwe amategeko, kuko atubahirije amabwiriza y'umwami yagejejweho na za nkone.

33[16] Mukayiyosi abwira umwami n'abari aho bose ati: “Umwamikazi ntiyasuzuguye umwami wenyine, ahubwo yasuzuguye n'abaminisitiri bose n'abandi bategetsi bose bo mu bihugu byawe.

34[17] Iyo myifatire y'umwamikazi Vashiti nimara kumenyekana mu bandi bagore, bizatuma batumvira abagabo babo bajye bavuga bati: ‘Umwami Ahashuwerusi ubwe yategetse umwamikazi Vashiti kumwitaba, undi aranga.’

35[18] Uyu munsi abagore bose b'abaminisitiri b'u Buperesi n'u Bumedi nibumva uko Vashiti yasuzuguye Umwami Ahashuwerusi, bizatuma na bo basuzugura abagabo babo.

36[19] None rero nyagasani niba bikunogeye, uce iteka ridakuka ryandikwe mu mategeko y'u Buperesi n'u Bumedi, rivuga ko Vashiti atazongera guhinguka imbere y'umwami, ahubwo ko umwanya w'umwamikazi uhawe undi mugore umurusha ubupfura.

37[20] Iryo teka ryawe ritangazwe mu bihugu by'ubwami bwawe, bityo umugore wese yubahe umugabo we, yaba ukomeye cyangwa uworoheje.”

38[21] Iyo nama ya Mukayiyosi inyura umwami n'abaminisitiri be, yiyemeza kuyikurikiza.

39[22] Nuko yohereza inzandiko mu bihugu byose by'ubwami bwe, akurikije indimi z'ababituye. Izo nzandiko zemezaga ko umugabo wese agomba kubahwa mu rugo rwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help