1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, amagana y'abahanurabinyoma bo muri Isiraheli bahanura ibyo bishakiye. Ubabwire uti: ‘Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.
3Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: abo bahanuzi b'abapfapfa bazabona ishyano, kuko bahanura ibyo bishakiye kandi nta cyo naberetse!
4Mwa Bisiraheli mwe, abahanuzi banyu ni nka za nyiramuhari zibera mu matongo.
5Ntimwigeze mujya kuziba ibyuho cyangwa ngo musane inkuta, kugira ngo Abisiraheli bazabashe guhangana n'urugamba rwo ku munsi w'Uhoraho.
6Ibonekerwa ryabo n'ubuhanuzi bwabo ni ibinyoma, bavuga ko ibyo bahanura ari jye Uhoraho wabibatumye, nyamara sinigeze mbibatuma. Koko rero bahora bizeye ko nzashyigikira ibinyoma byabo.
7Ibonekerwa ryanyu n'ubuhanuzi bwanyu ni ibinyoma, kuko muvuga ngo: “Jyewe Uhoraho navuze”, kandi nta cyo navuze.’
8Jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Kuko amagambo yanyu ari ibinyoma n'ibonekerwa ryanyu akaba ari ibinyoma, ngiye kubahagurukira.’ Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
9“Nzahana abahanuzi bakoresha ibonekerwa ritari iry'ukuri, maze bagahanura ibinyoma. Ntibazakīrwa mu ikoraniro ry'abantu banjye, ntibazabarwa nk'Abisiraheli kandi ntibazagaruka mu gihugu cya Isiraheli. Bityo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.
10“Koko rero bayobya abantu banjye bavuga bati: ‘Ni amahoro kandi ari nta yo’, bubaka ingirwarukuta bakazisīga ingwa.
11None rero bwira abo bahanuzi basīga ingwa ku ngirwarukuta ko zigiye guhirima. Hagiye kugwa imvura y'umugaru n'iy'amahindu, n'umuyaga w'ishuheri.
12Izo ngirwarukuta nizihirima, abantu bazababaza bati: ‘Ya ngwa mwazisīze yamaze iki?’
13“Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Ngiye kubarakarira nohereze umuyaga w'ishuheri, n'imvura y'umugaru n'iy'amahindu bizihirike. Kubera umujinya wanjye nzabateza amahindu atsembe ibintu.
14Nzasenya izo ngirwarukuta wasīzeho ingwa, nzazirimbura maze imfatiro zazo zaname. Zizarindimuka zibice mwese, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.
15Uburakari bwanjye buzagurumanira izo ngirwarukuta n'abazisīzeho ingwa. Nzababwira nti: ingirwarukuta zahirimanye n'abazisīze ingwa.
16Abo ni ba bahanuzi b'Abisiraheli bijeje Yeruzalemu ko ari amahoro kandi ari nta yo, none akabo kashobotse.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Imiburo yerekeye abahanuzikazi b'ibinyoma17Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ihanangirize abagore b'ubwoko bwawe bahanura ibyo bishakiye. Bagezeho ubutumwa bubagenewe,
18ubabwire ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbavugaho. Muzagusha ishyano mwa bagore mwe, mwe mwambika abantu impigi mu bizigira, mukabadodera ibitambaro byo mu mutwe mukurikije indeshyo ya buri muntu, mugambiriye kwigarurira abantu! Murashaka kwigarurira abantu banjye muharanira inyungu zanyu.
19Mwantesheje icyubahiro mu bantu banjye, kugira ngo muronke ingemu z'impeke ku mashyi n'udusate tw'umugati. Mwica abantu b'inzirakaregane mugakiza abadakwiriye kubaho. Mubwira abantu banjye ibinyoma maze bakabizera.”
20None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nanga izo mpigi mukoresha kugira ngo mwigarurire abantu nk'abahiga inyoni. Nzazibakura ku maboko nzicagagure, maze ndekure abo bantu mwigaruriye.
21Nzashwanyaguza ibitambaro byanyu maze nkure abantu banjye mu maboko yanyu, mwe kuzongera kubigarurira ukundi. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.
22Muca intege abantu b'intungane mubabwira ibinyoma, kandi ntarigeze mbakura umutima. Mushyigikira inkozi z'ibibi ntizireke imigenzereze mibi yazo ngo zirokoke.
23None rero amabonekerwa yanyu atari ay'ukuri, n'ubuhanuzi bwanyu bw'ibinyoma birarangiye. Nzakura abantu banjye mu maboko yanyu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.