Zaburi 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Isengesho ry'umuntu uri mu kaga

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Imparakazi yo mu museso.” Ni zaburi ya Dawidi.

2Mana yanjye, Mana yanjye,

ni iki gitumye untererana?

Ni kuki utantabara ntunite ku maganya yanjye?

3Mana yanjye, ku manywa ndagutabaza ntuntabare,

na nijoro simpwema kugutakambira.

4Nyamara uri Umuziranenge uganje ku ngoma,

Abisiraheli ntibahwema kugusingiza.

5Ba sogokuruza barakwiringiye,

barakwiringiye urabarokora.

6Baragutakiye ubacira akanzu,

barakwiringiye ntiwabahemukira.

7Abantu ntibakimbonamo umuntu,

bampinduye nk'urunyo,

bose baransuzugura bakansebya.

8Abambonye bose barankōba,

barampema ndetse bakanzunguriza umutwe.

9Baravuga bati:

“Yiringira Uhoraho ngaho namugoboke,

umva ko Uhoraho amukunda ngaho namukize!”

10Koko ni wowe wanyikuriye mu nda ya mama,

nkugirira icyizere kuva nkiri ku ibere.

11Kuva nkivuka ni wowe ungize,

kuva nkiva mu nda ya mama wabaye Imana yanjye.

12Ntunjye kure kandi amakuba anyugarije,

nta wundi mfite wo kuntabara.

13Abanzi barantangatanze bameze nk'amapfizi yica,

bangose bafite imbaraga nk'iz'amapfizi y'i Bashani.

14Banshinyikiye amenyo,

banshinyikiye nk'intare itontoma ishishimura umuhigo.

15Imbaraga ziragenda zinshiramo nk'umugezi ukama,

ingingo zanjye zose zarekanye,

nabaye nk'igishashara ndashonga numva.

16Imbaraga zanshizemo numagaye nk'urujyo,

ururimi rwumiye mu rusenge rw'akanwa,

none urandetse ngiye gupfa.

17Agatsiko k'abagizi ba nabi karangose,

izo mbwa zantaye hagati.

Bantoboye ibiganza n'ibirenge.

18Ndananutse ku buryo mbasha kubara amagufwa yanjye,

abanzi barankanuriye bandebana agasuzuguro.

19Bigabanyije imyambaro yanjye,

umwenda wanjye barawufindira.

20Ariko wowe Uhoraho, ntunjye kure,

wowe umpa imbaraga banguka untabare.

21Unkize kwicwa n'inkota,

unkize na za mbwa zinkubye.

22Banyasamiye nk'intare ubankize,

bandakariye nk'imbogo ubankize.

Koko rero warantabaye!

23Nzakuratira abavandimwe banjye,

ngusingize mu ikoraniro ry'abayoboke bawe.

24Mwa bubaha Uhoraho mwe, nimumusingize!

Mwa rubyaro rwa Yakobo mwese mwe, nimumuheshe ikuzo!

Yemwe rubyaro rwa Isiraheli mwese mwe, nimumwubahe!

25Koko ntasuzugura umunyamibabaro,

nta n'ubwo amurambirwa,

ntiyigera amwirengagiza ngo areke kumwitaho,

igihe cyose amutakambiye aramutabara.

26Uhoraho, ni wowe nzahesha ikuzo mu ikoraniro rinini ry'abayoboke bawe,

mu ruhame rw'abakubaha nzaguhigura umuhigo nahize.

27Icyo gihe aboroheje bazarya bahage,

abayoboke b'Uhoraho bazamusingiza.

Nibarambe iteka ryose!

28Abantu bo mu bihugu byose bazazirikana Uhoraho bamugarukire,

amahanga yose azamwikubita imbere amuramye.

29Koko Uhoraho ni Umwami,

ni we ugenga amahanga yose.

30Ibikomerezwa byose byo ku isi bizamuramya,

abantu bose uko bagenewe gupfa bazamupfukamira.

Erega nta n'umwe ushobora kwikiza urupfu!

31Abo mu gihe kizaza bazamukorera,

bazabwira abazabakomokaho ibyo Nyagasani yakoze.

32Abo na bo bazabwira abo bazabyara,

bababwire ibitunganye Nyagasani yakoze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help