Ubuhanga 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amaherezo y'intungane

1Intungane ziri mu maboko y'Imana,

ntizizongera kubabazwa ukundi.

2Abapfapfa bo batekereza ko intungane zipfa buheriheri,

batekereza ko iyo zipfuye ziba zigushije ishyano.

3Batekereza ko iyo zipfuye ziba zirimbutse,

nyamara zo zibereye mu mahoro.

4Nubwo abantu batekereza ko zahanwe,

nyamara zo zihorana amizero yo kutazapfa.

5Ububabare bwazo buroroshye,

buroroshye ugereranyije n'ingororano zizahabwa,

Imana yarazigerageje isanga zikwiye kubana na yo.

6Yazigerageje nk'izahabu itunganyirijwe mu ruganda,

yazakiriye nk'igitambo gikongorwa n'umuriro.

7Igihe Imana izaza kuzigororera zizarabagirana,

zizarabagirana nk'ibishashi by'umuriro mu byatsi byumye.

8Izo ntungane zizacira imanza amahanga kandi zitegeke ibihugu,

Nyagasani azazibera umwami iteka ryose.

9Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,

abamuyobotse bazibanira na we mu rukundo,

koko agirira ubuntu n'imbabazi abo yitoranyirije.

Amaherezo y'abagome

10Abagome bazahabwa igihano gikwiranye n'ibitekerezo byabo,

bahinyuye intungane kandi bimūra Nyagasani.

11Koko bazabona ishyano abahinyuye Ubuhanga n'inyigisho zabwo,

ibyo biringira ni impfabusa,

ibikorwa byabo nta cyo bimaze bararuhira ubusa.

12Abagore babo ni abapfapfa,

abana babo ni abagome,

urubyaro rwabo rwaravumwe.

Ikiruta ni ukwibera ingumba aho kubyara abagome

13Hahirwa umugore w'ingumba utarigeze agira amakemwa,

hahirwa umugore utarigeze akora icyaha cy'ubusambanyi,

azabona ingororano igihe Imana izaca imanza.

14Hahirwa kandi inkone itarigeze ikora ikibi,

irahirwa kuko itigeze itekereza ibinyuranyije n'ugushaka kw'Imana.

Izagorererwa ineza y'ubwo budahemuka bwayo,

izahabwa umwanya ushimishije mu Ngoro ya Nyagasani.

15Koko rero imbuto z'ibikorwa byiza ni ikuzo,

Ubuhanga ni nk'umuzi w'igiti utigera umungwa.

16Nyamara abana babyawe n'umusambanyi bazakenyuka,

urubyaro rukomoka ku mibanire itemewe n'amategeko ruzarimbuka.

17Nubwo baramba ntibazitabwaho,

nubwo bagera mu za bukuru ntibazubahwa.

18Nibakenyuka ntibazajyana icyizere,

ku munsi w'urubanza ntibazahozwa,

19koko amaherezo y'abagome ni ukurimbuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help