1Abisiraheli bo mu Buyuda bamenya ibyo Holoferinesi, umugaba mukuru w'ingabo za Nebukadinezari, umwami w'Abanyashūru yari yarakoreye amahanga, n'ukuntu yari yarasahuye insengero zayo akanazisenya,
2bakuka umutima cyane kubera Holoferinesi, kandi baterwa impungenge n'ibyo yari agiye gukorera Yeruzalemu n'Ingoro y'Imana yabo.
3Icyo gihe ni bwo Abisiraheli bari bakimara kugaruka iwabo mu Buyuda, bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, kandi hari hashize igihe gito bahumanuye Ingoro y'Imana n'urutambiro, n'ibikoresho byayo byose byari byarahumanyijwe.
4Nuko bohereza intumwa mu ntara yose ya Samariya, no mu mujyi wa Kona na Betihoroni, na Belibayimu na Yeriko, na Koba na Esora no mu kibaya cya Salemu.
5Bashinga ibirindiro mu mpinga z'imisozi miremire, bakomeza insisiro zaho. Icyo gihe imyaka yari yeze, bahahunika ibizabatunga bitegura intambara.
6Yoyakimu wari Umutambyi mukuru i Yeruzalemu, yandikira abaturage bo mu mijyi ya Betuliya na Betomesitemu, yari iteganye n'ikibaya cya Esidereloni hafi ya Dotani.
7Abategeka kurinda utuyira two mu mabanga y'imisozi miremire twaganaga mu Buyuda. Koko rero byari byoroshye kwimīra abashakaga gutera, kuko hari impatānwa hakanyurwa gusa n'abantu babiri babangikanye.
8Abisiraheli bakurikiza amategeko bahawe n'Umutambyi mukuru Yoyakimu, hamwe n'abakuru b'imiryango yose y'Abisiraheli b'i Yeruzalemu.
Abisiraheli batakambira Imana9Nuko Abisiraheli bose batakambira Imana babikuye ku mutima kandi bigomwa kurya.
10Abagabo n'abagore n'abana n'amatungo, n'abanyamahanga bose batuye muri bo, n'abakozi babo ndetse n'inkoreragahato, bose bambara imyambaro igaragaza akababaro.
11Abisiraheli bose bari batuye i Yeruzalemu, ari abagabo n'abagore n'abana, bikubita hasi bubamye imbere y'Ingoro y'Imana, bambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bisize ivu mu mutwe.
12Urutambiro na rwo barutwikiriza imyambaro igaragaza akababaro, batakambira Imana yabo bahuje amajwi, kugira ngo itemera ko abagore babo n'abana babo bajyanwa ho iminyago, n'imijyi bahawe ho umurage igasenywa. Basaba Imana kandi kutemerera abanyamahanga guhumanya Ingoro yayo, no kuyihindura urw'amenyo.
13Nuko Uhoraho yumva ugutakamba kwabo, kandi yitegereza agahinda barimo.
Abantu bose bo mu Buyuda n'i Yeruzalemu bamaze iminsi myinshi bigomwa kurya, bari imbere y'Ingoro y'Uhoraho Nyirububasha.
14Umutambyi mukuru Yoyakimu, n'abatambyi bose n'abandi bose bakoraga mu Ngoro y'Uhoraho, babaga bambaye imyambaro igaragaza akababaro, igihe cyose batambaga igitambo gikongorwa n'umuriro cya buri munsi, kimwe n'amaturo yo guhigura umuhigo n'ay'ubushake.
15Bisigaga ivu mu mutwe, bagatakambira Uhoraho n'imbaraga zabo zose, kugira ngo atabare Abisiraheli bose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.