1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho, ni nde uzemererwa kwinjira mu Ngoro yawe?
Ni nde uzatura ku musozi witoranyirije?
2Ni umuntu w'indakemwa,
ukora ibitunganye,
uvuga ukuri kose ntaryarye,
3utigera asebya abandi,
utagirira mugenzi we nabi,
udatuka umuturanyi we,
4uhinyura abantu b'imburamumaro,
wubaha abatinya Uhoraho,
utisubiraho ngo areke icyo yasezeranye n'iyo cyamuteza ingorane,
5utaguriza abandi abashakamo inyungu,
utemera ruswa ngo arenganye umwere.
Ugenza atyo ntakizamuhungabanya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.