1Haleluya!
Reka nsingize Uhoraho!
2Nzajya nsingiza Uhoraho mu kubaho kwanjye kose,
nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nkiriho.
3Ntimukiringire abakomeye,
ntimukiringire bene muntu,
ntibashobora kugira uwo bakiza.
4Iyo umwuka ubashizemo bahinduka igitaka,
uwo munsi imigambi yabo ipfana na bo.
5Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi,
hahirwa uwiringira Uhoraho Imana ye.
6Uhoraho ni we waremye ijuru n'isi,
arema n'inyanja n'ibiyirimo byose,
ahorana umurava iteka ryose.
7Ni we urenganura abarengana,
ni we ugaburira abashonji.
Uhoraho ni we ufungūra imfungwa,
8Uhoraho ni we uhumura impumyi,
Uhoraho ni we uruhura abarushye,
Uhoraho akunda intungane.
9Uhoraho yita ku banyamahanga b'abimukīra,
ashyigikira impfubyi n'abapfakazi,
naho imigambi y'abagome ayiburizamo.
10Uhoraho azahora aganje ku ngoma iteka ryose.
Siyoni we, Imana yawe izahora iganje uko ibihe bihaye ibindi.
Haleluya!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.