1Igihe Antiyokusi yazengurukaga intara z'amajyaruguru, amenya ko mu Buperesi hari umujyi witwa Elimayi, wari icyamamare kubera ubukire bwawo bw'ifeza n'izahabu.
2Ingoro y'uwo mujyi yari ikungahaye ku bikoresho by'intambara bicuzwe mu izahabu, n'imyambaro y'ibyuma n'intwaro, byahasizwe na Alegisanderi mwene Filipo umwami wa Masedoniya, wabaye umwami wa mbere w'Ubugereki.
3Antiyokusi ajya muri uwo mujyi wa Elimayi maze agerageza kuwigarurira kugira ngo awusahure, ariko ntiyabishobora kuko abaturage bari bamenye imigambi ye.
4Nuko bahagurukira kumurwanya, baramutsinda arahunga, asubira i Babiloni afite ikimwaro cyinshi.
5Akiri mu Buperesi, haza intumwa imumenyesha ko ingabo zari zateye mu Buyuda zatsinzwe.
6Liziya nubwo yari yajyanye igitero gikomeye yatsinzwe n'Abayahudi. Abayahudi bamaze gutsinda ingabo z'umwami, bazambuye intwaro n'ibikoresho by'intambara n'iminyago myinshi, bituma baba indatsimburwa kubera intwaro zikomeye.
7Abayahudi bamenaguye cya “Giterashozi kirimbuzi” Antiyokusi yari yarubatse ku rutambiro rwo mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu, iyo Ngoro bayikikiza inkuta ndende nka mbere, bakomeza na Betisuri umwe mu mijyi y'umwami.
8Antiyokusi yumvise iyo nkuru y'incamugongo imuca intege, arasuhērwa bikomeye maze yiroha ku buriri, arembeshwa n'agahinda kuko ibyabaye byose bitagenze nk'uko yabyifuzaga.
9Ako gahinda kamwongereye ubundi bubabare bukomeye, bwatumye amara iminsi myinshi mu buriri. Nuko yumvise ko agiye gupfa,
10atumiza incuti ze zose arazibwira ati: “Singishobora gutora agatotsi, n'umutima wanjye washenguwe n'ishavu.
11Nibajije inkomoko y'uyu mubabaro wose n'agahinda binshengura, nyamara ku ngoma yanjye nagwaga neza kandi ngakundwa.
12Ariko nibutse ibibi byose nakoreye i Yeruzalemu: nasahuye ibikoresho byose by'ifeza n'izahabu byari mu Ngoro, ntegeka no gutsemba abaturage bo mu Buyuda nta mpamvu.
13Ndahamya ko ibyo bibi nakoze ari byo binteje ibi byago, none mpfanye agahinda muri iki gihugu cy'amahanga.”
Iyimikwa rya Antiyokusi Ewupatori14Antiyokusi Epifani ahamagaza Filipo umwe mu ncuti ze, amushyiraho kugira ngo ategeke igihugu.
15Amuha ikamba rye n'ikanzu ye n'impeta iriho kashe ye, amutegeka kwita ku burere bw'umuhungu we Antiyokusi, no kumutegurira kuzamusimbura ku ngoma.
16Nuko Umwami Antiyokusi Epifani apfira aho mu Buperesi, hari mu mwaka wa 149.
17Liziya amenye ko umwami yapfuye yimika Antiyokusi, umuhungu we yari yarareze kuva mu bwana bwe, kugira ngo asimbure se ku ngoma. Nuko amuhimba Ewupatori.Yuda Makabe agota ikigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu(2 Mak 13.1-26; 11.22-26)
18Icyo gihe abatuye mu kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu bari barabujije Abisiraheli kwegera Ingoro y'Imana, babagiriraga nabi ku mpamvu ibonetse yose kandi bagashyigikira abanyamahanga.
19Nuko Yuda yiyemeza kubatsemba, maze ahamagaza abantu bose kugira ngo babagotere muri icyo kigo ntamenwa.
20Abisiraheli bamaze gukorana bashinga inkambi imbere y'icyo ikigo ntamenwa, ubwo hari mu mwaka wa 150. Bategura ahantu ho kurwanira, bakora n'imashini z'intambara zo kurimbura inkuta.
21Ariko bamwe mu bari bagoswe baca icyuho bajyana n'Abisiraheli batubaha Imana n'Amategeko,
22bajya kubwira umwami bati: “Uzategereza ugeze ryari kugira ngo uturenganure kandi uhōrera abavandimwe bacu?
23Twebwe twiyemeje n'umutima wacu wose gukorera so, dukurikiza amategeko ye kandi twubahiriza amabwiriza ye.
24Kubera iyo mpamvu, bene wacu turi kumwe mu gihugu baratwanze. Si ibyo gusa kandi, abantu bacu bose bashoboye kubona barabishe, basahura n'ibyacu byose.
25Ntabwo ari twe twenyine bagiriye nabi, ahubwo bateye n'ibihugu byose duhana imbibi.
26Dore ubu bagose ikigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu kugira ngo bacyigarurire, kandi bakomeje Ingoro n'umujyi wa Betisuri.
27Niba rero utihutiye kubarwanya bazakora n'ibirenzeho, kandi ntuzaba ugishoboye kubakoma imbere.”
Umwami Antiyokusi Ewupatori arwanya Abayahudi(2 Mak 13.1-17)28Umwami abyumvise ararakara cyane akoranya incuti ze, n'abagaba b'ingabo zigenza amaguru n'izirwanira ku mafarasi.
29Umwami yashatse kandi n'izindi ngabo z'abacancuro, baturutse mu bindi bihugu no mu birwa byo mu Bugereki.
30Ingabo ze zari zigizwe n'abantu ibihumbi ijana bagenza amaguru, n'ibihumbi makumyabiri barwanira ku mafarasi, n'inzovu mirongo itatu n'ebyiri zimenyereye urugamba.
31Umwami n'ingabo ze banyura muri Idumeya, bagota Betisuri bamara igihe baharwanira bakoresheje imashini z'intambara. Nyamara abari bagoswe barwana gitwari barasohoka, batwika za mashini z'intambara.
32Nuko Yuda ava mu kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu, ashinga inkambi i Beti-Zakariya ahateganye n'inkambi y'ingabo z'umwami.
33Umwami na we abyuka mu gitondo cya kare, yihutira kujyana ingabo ze ku nzira y'i Beti-Zakariya, aba ari ho zishinga ibirindiro. Hanyuma bavuza impanda.
34Inzovu bazerekaga umutobe w'imizabibu uvanze n'uw'inkeri kugira ngo zikarihe ku rugamba.
35Nuko bazikwirakwiza mu mitwe y'ingabo zigenza amaguru, iruhande rwa buri nzovu hakajya abantu igihumbi bambaye imyambaro y'ibyuma, n'ingofero zicuzwe mu muringa. Iruhande rwa buri nzovu hajya kandi abantu magana atanu barwanira ku mafarasi, bakaba n'abahanga ku rugamba.
36Abo bantu bakaguma iruhande rwa buri nzovu, bakajya aho igiye ntibayitirimukeho.
37Ku mugongo wa buri nzovu bahashyira igisanduku gikomeye, bakizirikisha imikandara. Muri buri gisanduku hajyagamo abasirikari batatu barwanira hejuru y'inzovu, n'undi ushinzwe kuyiyobora.
38Naho ingabo zisigaye z'abarwanira ku mafarasi, umwami azishyira ku mpembe zombi z'urugamba kugira ngo zihashye ingabo za Yuda kandi zirinde abakikije inzovu.
39Izuba rirasiye ku ngabo z'izahabu n'iz'umuringa, imisozi yose irarabagirana kandi irakirana nk'amafumba bacanye.
40Igice kimwe cy'ingabo z'umwami gikwira mu mpinga y'umusozi, ikindi kinyanyagira mu ibanga ryawo. Bagendaga badatatanye kandi nta cyo bishisha.
41Abumvaga umuriri n'urwamo rw'icyo gitero, n'urw'intwaro zagendaga zikocorana bagira ubwoba. Koko cyari igitero kinini kandi gikomeye.
42Yuda n'ingabo ze barabasatira kugira ngo bashoze urugamba, bahita bica abantu magana atandatu mu ngabo z'umwami.
43Eleyazari wahimbwe Awarani, arabukwa inzovu irusha izindi igihagararo kandi itamirije ibimenyetso biranga umwami, akeka ko ari yo umwami ariho.
44Nuko aritanga kugira ngo akize ubwoko bwe kandi abe ikirangirire.
45Eleyazari yiroha n'ubutwari bwinshi mu ngabo zigenza amaguru zari zikikije iyo nzovu, agenda yica abantu hirya no hino ku buryo abanzi bamwitazaga.
46Ahita yinjira munsi y'iyo nzovu ayitera inkota arayica, imugwa hejuru na we arapfa.
47Abayahudi babonye ko ingabo z'umwami zifite ingufu n'umurego barahunga.
Antiyokusi agota umusozi wa Siyoni(2 Mak 13.18-23)48Ingabo z'umwami zitanga imbere iz'Abayahudi zitera Yeruzalemu, zigota igihugu cyose cy'u Buyuda n'umusozi wa Siyoni.
49Nuko umwami agirana amasezerano y'amahoro n'abatuye i Betisuri, bemera kuva mu mujyi kuko batari bafite ibyo kubatunga igihe kirekire, kubera ko uwo mwaka wari uwo kuraza ubutaka.
50Umwami yigarurira umujyi wa Betisuri, ahashyira ingabo zo kuharinda.
51Ingoro y'i Yeruzalemu ayigota igihe kirekire, ahashinga imashini z'intambara z'amoko yose, izimena inzugi n'izirasa amafumba, izirasa imyambi n'izitera amabuye n'ibindi bikoresho by'intambara.
52Abayahudi bagoswe na bo bashinga imashini zabo, maze barwana igihe kirekire.
53Icyakora nta biribwa byari bikiri mu bigega kuko uwo mwaka wari uwo kuraza ubutaka, kandi n'Abayahudi bavuye mu mahanga bahungiye mu Buyuda bari bararangije ibyahunitswe.
54Kubera ko abagoswe bari barembejwe n'inzara, mu Ngoro hasigaye abantu bake abandi baratatana.
Antiyokusi Ewupatori aha Abayahudi uburenganzira bwo kuyoboka idini yabo(2 Mak 13.23-26; 11.22-26)55Liziya amenya ko Filipo, wa wundi Umwami Antiyokusi Epifani akiriho yari yaratoranyije kugira ngo amurerere umuhungu we Antiyokusi kandi amutegurire kuzamusimbura ku ngoma,
56yari avuye mu Buperesi no mu Bumedi ari kumwe n'ingabo zari zaherekeje umwami, ashaka kwigarurira ubutegetsi.
57Liziya yihutira gutahuka. Nuko abwira umwami n'abagaba b'ingabo n'abandi bantu ati: “Ingufu zacu ziragenda zikendera buri munsi, kandi ibidutunga na byo bitangiye kugabanuka. Aha hantu twagose hararinzwe bikomeye, kandi tugomba no kwita ku bijyanye n'ubutegetsi bw'igihugu cyacu.
58Nimuze twumvikane na bariya bantu, tugirane na bo n'igihugu cyabo cyose amasezerano y'amahoro,
59tubareke bakurikize imigenzo yabo nka kera. Koko rero kuba twaravanyeho imigenzo yabo, ni byo byabateye uburakari no gukora ibi byose.”
60Umwami n'abagaba b'ingabo ze bemera iyo nama bagiriwe, bohereza abajya kugirana amasezerano y'amahoro n'Abayahudi, na bo barabyemera.
61Umwami n'abagaba b'ingabo babyemeresha indahiro, noneho Abayahudi bari bagoswe babona gusohoka mu kigo.
62Nuko umwami yinjira ku musozi wa Siyoni, abona ukuntu aho hantu hakomeye arenga kuri ya masezerano, ategeka ko basenya urukuta rwari rukikije Ingoro.
63Hanyuma ahaguruka bwangu asubira Antiyokiya, asanga Filipo yarigaruriye uwo mujyi. Aramurwanya maze umujyi awufata ku ngufu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.