2 Samweli 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Isanduku y'Isezerano igera i Yeruzalemu(1 Amateka 15.25—16.3)

1Dawidi yongera gukoranya intwari zose zo mu ngabo z'Abisiraheli, zigera ku bihumbi mirongo itatu.

2Ajyana na zo i Bāla mu Buyuda kuzana Isanduku y'Imana, yitirirwa izina ry'Uhoraho Nyiringabo, uganje hagati y'amashusho y'abakerubi.

3Bayikura kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y'umusozi, bayishyira mu igare rishya rikururwa n'ibimasa. Uza na Ahiyo abahungu ba Abinadabu, bayobora iryo gare.

4Bayikuye mu nzu kwa Abinadabu, Ahiyo ayijya imbere.

5Dawidi n'abandi Bisiraheli bose bari kumwe bishimira imbere y'Isanduku y'Uhoraho, bacuranga inanga z'amoko yose zirimo inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bavuza n'ishakwe n'ibinyuguri n'ibyuma birangīra.

6Bageze ku mbuga y'i Nakoni, ibimasa byakururaga igare biratsikira, Uza arambura ukuboko afata Isanduku y'Imana kugira ngo ayiramire.

7Uhoraho arakarira Uza cyane, amutsinda aho amuhoye icyo cyaha. Nuko Uza agwa iruhande rw'Isanduku y'Imana.

8Dawidi ababazwa n'uko Uhoraho yishe Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza. Ni ryo zina ryaho na n'ubu.

9Uwo munsi Dawidi atinya Uhoraho, ni ko kwibaza ati: “Isanduku y'Uhoraho yaza iwanjye ite?”

10Ahitamo kutayijyana mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana kwa Obedi-Edomu w'Umunyagati.

11Isanduku y'Uhoraho imarayo amezi atatu, Uhoraho aha umugisha Obedi-Edomu n'abe bose.

12Hanyuma Umwami Dawidi amenya ko Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi-Edomu n'ibye byose kubera Isanduku y'Imana. Nuko ajya kwa Obedi-Edomu avanayo Isanduku y'Imana, bayijyana mu Murwa wa Dawidi bishimye cyane.

13Abayihetse bamaze gutera intambwe esheshatu, Dawidi atamba impfizi n'inyana y'umushishe.

14Dawidi abyinira imbere y'Isanduku y'Uhoraho yitakuma cyane, yambaye igishura cy'abatambyi.

15We n'abandi Bisiraheli bose baherekeza Isanduku y'Uhoraho, bavuza impundu n'amakondera.

16Igihe Isanduku y'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere y'Isanduku y'Uhoraho aramugaya.

17Isanduku imaze kuhagera bayishyira mu ihema Dawidi yayiteguriye. Dawidi atambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro.

18Arangije gutamba ibyo bitambo, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uhoraho Nyiringabo.

19Nuko agaburira Abisiraheli bose bahateraniye, buri mugabo na buri mugore ahabwa umugati n'inyama n'umubumbe w'imizabibu. Hanyuma bose barataha.

20Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha, maze Mikali umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati: “Mbega ngo uyu munsi umwami w'Abisiraheli arihesha icyubahiro yitakuma, akagaragaza ubwambure bwe imbere y'abaja n'abagaragu be nk'umuntu udafite agaciro!”

21Dawidi abwira Mikali ati: “Nzabyinira Uhoraho wantoranyije akandutisha so n'umuryango we wose, kugira ngo nyobore ubwoko bwe bw'Abisiraheli.

22Ku bwanjye nzakomeza kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nyamara ibyo ntibizambuza kubahwa n'abo baja uvuga.”

23Mikali umukobwa wa Sawuli ntiyigeze abyara arinda apfa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help