1Yobu arabasubiza ati:
2“Na n'ubu ndacyivovotera Imana,
amaganya yanjye singishoboye kuyiyumanganya.
3Iyaba nari nzi aho nabona Imana!
Iyaba nabashaga kugera aho ituye!
4Nayisanga nkayibwira akababaro kanjye,
nayigezaho ingingo nshingiyeho.
5Bityo namenya icyo insubije,
nasobanukirwa neza icyo imbwiye.
6Mbese yandwanya igombye gukoresha imbaraga?
Oya, nibura yantega amatwi.
7Umunyakuri ni we wumvikana n'Imana,
nzatsinda burundu mbikesha umucamanza wanjye.
8Nyishakira iburasirazuba sinyibone,
nyishakira iburengerazuba sinyihasange.
9Nyishakira mu majyaruguru sinyibone,
nyishakira mu majyepfo sinyice iryera.
10Nyamara yo imenya aho ngannye,
irangerageza igasanga ndi nk'izahabu inoze.
11Nagenjeje uko ishaka,
sinigeze nteshuka.
12Amabwiriza watanze nayagize nk'ifunguro rya buri munsi,
amagambo wavuze nyahoza ku mutima.
13None se ko Imana idahinduka ni nde wayivuguruza?
Icyo yiyemeje gukora iragikora.
14Izasohoza ibyo yangeneye,
izasohoza n'indi migambi myinshi yateganyije.
15Ni cyo gituma ngifite ubwoba,
ndabitekereza nkarushaho kuyitinya.
16Imana yatumye niheba,
Nyirububasha yankuye umutima.
17Umwijima yanteje si wo watumye nceceka,
sinacecetse nubwo yanteje icuraburindi”.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.