1Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yimitse Sedekiya mwene Yosiya aba umwami w'u Buyuda, asimbura Yoyakini mwene Yoyakimu.
2Nyamara Sedekiya n'ibyegera bye na rubanda, ntibita ku magambo Uhoraho yabatumyeho umuhanuzi Yeremiya.
3Nuko Umwami Sedekiya yohereza Yehukari mwene Shelemiya n'umutambyi Zefaniya mwene Māseya ku muhanuzi Yeremiya, ngo bamubwire bati: “Ndakwinginze, udusabire ku Uhoraho Imana yacu.”
4Icyo gihe Yeremiya yashoboraga kujya aho ashaka, kuko yari atarashyirwa muri gereza.
5Abanyababiloniya bari bagose Yeruzalemu, ariko bavayo kuko bumvise ko ingabo z'umwami wa Misiri zavuye mu gihugu cyazo.
6Nuko Uhoraho abwira umuhanuzi Yeremiya ati:
7“Ibi ni byo jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli nshaka ko umenyesha umwami w'u Buyuda wakuntumyeho. Umubwire uti: ‘Dore ingabo z'umwami wa Misiri zari zaje kugutabara, zizisubirira iwabo.
8Bityo Abanyababiloniya bazagaruka batere uyu mujyi, bazawigarurira maze bawutwike.
9None rero ntimuzishuke ngo mwibwire ko Abanyababiloniya bagiye ubutazagaruka, nyamara ntaho bazajya!
10Nubwo mwatsinda ingabo zose z'Abanyababiloniya zibarwanya, inkomere zabo zasigara mu mahema yazo zabaduka zigatwika uyu mujyi.’ ”
Yeremiya afatwa agashyirwa muri gereza11Hanyuma ingabo z'Abanyababiloniya ziva muri Yeruzalemu kugira ngo zihunge Abanyamisiri.
12Yeremiya ava i Yeruzalemu ajya mu ntara y'Ababenyamini, kuko yashakaga guhabwa umugabane muri bene wabo.
13Nyamara ageze ku Irembo rya Benyamini, umutware w'abasirikari barindaga aho, ari we Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya aramufata, aramubaza ati: “Ni ko ye, uhungiye mu Banyababiloniya?”
14Yeremiya aramusubiza ati: “Oya! Simpungiye mu Banyababiloniya.” Nyamara Iriya ntiyamwumva ahubwo aramufata amushyira abayobozi.
15Abayobozi barakarira Yeremiya cyane, baramukubita bamufungira mu nzu y'umwanditsi Yonatani bari barahinduye gereza.
16Ubwo Yeremiya afungirwa mu kasho kari mu nzu yo hasi, ahamara igihe kirekire.
17Nuko Umwami Sedekiya aramutumiza, amubariza mu ngoro ye biherereye ati: “Mbese hari icyo Uhoraho yakubwiye?”
Yeremiya aramusubiza ati: “Yee. Uzagabizwa umwami wa Babiloniya.”
18Hanyuma Yeremiya abaza Umwami Sedekiya ati: “Ni cyaha ki nagukoreye cyangwa nakoreye ibyegera byawe cyangwa rubanda, cyatumye munshyira muri iriya gereza?
19Bari hehe ba bahanuzi baguhanuriye ko umwami wa Babiloniya atazagutera, cyangwa ngo atere iki gihugu?
20None rero ndakwinginze nyagasani, unyemerere ngire icyo ngusaba: ntuzansubize muri gereza yo mu nzu y'umwanditsi Yonatani kugira ngo ntazayipfiramo.”
21Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rwa gereza, abatetsi b'imigati bakajya bamuha umugati buri munsi, kugeza ubwo nta migati izaba ikirangwa mu mujyi. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rwa gereza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.