1 Timoteyo 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abigisha inyigisho ziyobya

1Mwuka w'Imana avuga yeruye ko mu minsi y'imperuka bamwe bazimūra Kristo, bayoboke inyigisho ziyobya zikwizwa n'ingabo za Satani.

2Bazaba bayobejwe n'uburyarya bw'abanyabinyoma bafite imitima ihuramye, ku buryo itakibashinja ibibi bakora.

3Bazabuza abantu gushakana no kurya bimwe na bimwe kandi Imana ari yo yabiremye, kugira ngo abayoboke bayo basobanukiwe ukuri babirye bayishimira.

4Erega ibyo Imana yaremye byose ni byiza, kandi nta na kimwe kigomba gutabwa iyo bacyakiranye ishimwe,

5kuko kiba cyejejwe n'Ijambo ry'Imana no gusenga!

Umugaragu mwiza wa Yezu Kristo

6Niwumvisha abavandimwe ibyo ngibyo uzaba ubaye umugaragu mwiza wa Yezu Kristo, bizagaragara ko utungwa n'amagambo ya Kristo twemera, n'inyigisho nziza wakurikije.

7Naho ibitekerezo by'abakecuru bitagira ishingiro kandi bihakana Imana, ujye ubigendera kure ahubwo wimenyereze kubaha Imana.

8Imyitozo ngororamubiri ifite akamaro ariko gake, naho kubaha Imana byo bigira akamaro ku buryo bwose, bitanga icyizere cyo guhabwa ubugingo bw'ubu n'ubw'igihe kizaza.

9Iri jambo ni iry'ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose:

10igituma twemera kuvunika tugahirimbana, ni uko twiringiye Imana nzima yo Mukiza w'abantu bose cyane cyane abemera Kristo.

11Ngibyo ibyo ugomba kwemeza abantu no kubigisha.

12Ntihakagire ugusuzugura ngo ni uko uri muto. Ahubwo ubere urugero abemera Kristo mu mivugire no mu myifatire, no mu rukundo no mu kwemera Kristo, no mu kugira umutima uboneye.

13Igihe ugitegereje ko nza wihatire gusomera abantu Ibyanditswe, no kubakomeza no kubigisha.

14Ntukirengagize impano ikurimo wahawe n'Imana ubikesha ibyahanuwe, igihe abakuru b'Umuryango w'Imana bakurambikagaho ibiganza.

15Ngibyo ibyo ugomba kuzirikana ukabyitaho. Ni bwo bizagaragarira bose ko utera imbere.

16Wirinde ubwawe, witondere n'ibyo wigisha ubyizirikeho. Nugenza utyo uzahabwa agakiza wowe n'abagutega amatwi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help