Imigani 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Ibitekerezo by'umwami bitegekwa n'Uhoraho,

ni nk'umugezi Uhoraho ayobora aho ashaka.

2Imigenzereze yose y'umuntu imubera myiza,

nyamara Uhoraho ni we uyigenzura.

3Ni byiza guharanira ubutungane n'ubutabera,

bishimisha Uhoraho kurusha ibitambo.

4Indoro y'agasuzuguro n'umutima w'ubwirasi ni icyaha,

ni icyaha kiranga abagizi ba nabi.

5Koko imishinga y'umunyamwete imuzanira inyungu,

nyamara uhubuka yikururira ubukene.

6Ubukire bushingiye ku buriganya burayoyoka,

ababushaka bikururira urupfu.

7Urugomo rw'abagizi ba nabi ruraboreka,

barorama kuko banga gukurikiza ubutabera.

8Imigenzereze y'umugome ntiboneye,

naho imyifatire y'indahemuka ntigira amakemwa.

9Kwibera mu kazu k'ivundi wenyine ni byiza,

biruta kubana mu nzu n'umugore w'igishegabo.

10Umugome ahora ararikiye ibibi,

ntagirira n'umuturanyi we impuhwe.

11Iyo uhannye umukobanyi, umupfapfa ahamenyera ubwenge,

naho iyo wigishije umunyabwenge arushaho kujijuka.

12Intungane ihoza ijisho ku nzu z'abagome,

Imana ni yo irimbura abagizi ba nabi.

13Uwima amatwi umukene utakamba,

na we azataka he kugira umugoboka.

14Impano itanzwe mu ibanga ihosha uburakari,

naho ruswa icubya umujinya ukaze.

15Guharanira ubutabera binezeza intungane,

nyamara inkozi z'ibibi biziviramo kurimbuka.

16Uteshuka inzira y'ubushishozi,

uwo abarirwa mu bapfuye.

17Ukunda iraha azaba umukene,

ukunda divayi n'amavuta ntateze kuba umukire.

18Akaga k'intungane kagwa ku mugome,

akaga k'indakemwa kagwa ku munyabyaha.

19Ni byiza kwibera mu butayu,

biruta kubana n'umugore w'igishegabo n'umunyamujinya.

20Mu nzu y'umunyabwenge habamo ibintu by'agaciro,

nyamara umupfapfa ibyo afite arabisesagura.

21Uharanira ubutungane n'urukundo azarama,

azaronka ubugingo n'ubutungane n'icyubahiro.

22Umunyabwenge atera umujyi urinzwe n'abantu b'intwari,

asenya inkuta ntamenwa bari bishingikirije.

23Uwirinda mu byo avuga aba yirinze amakuba.

24Umwirasi w'umunyagasuzuguro yitwa umuneguranyi,

arangwa n'ubwirasi bukabije.

25Irari ry'umunebwe rimuzanira urupfu,

umunebwe yanga gukoresha amaboko ye.

26Umunebwe ahora ararikiye,

nyamara intungane igira ubuntu.

27Igitambo cy'inkozi z'ibibi ni ikizira,

kirushaho kuba ikizira gitambanywe umutima mubi.

28Umushinjabinyoma azarimbuka,

nyamara uhamya ibyo yumvise ahabwa ijambo.

29Inkozi y'ibibi iriyemera,

naho intungane iboneza imigenzereze yayo.

30Nta bwenge, nta buhanga cyangwa ibitekerezo by'umuntu,

byatuma arwanya ubushake bw'Uhoraho.

31Amafarasi ategurirwa umunsi w'intambara,

nyamara Uhoraho ni we utanga gutsinda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help