Ivugururamategeko 27 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amabuye ku musozi wa Ebali

1Musa ari kumwe n'abakuru b'Abisiraheli ategeka rubanda ati: “Mujye mwitondera aya Mategeko yose mbahaye uyu munsi.

2Nimumara kwambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, muzashinge amabuye manini muyatere ingwa.

3Nimugera muri icyo gihugu gitemba amata n'ubuki yasezeraniye ba sokuruza, muzandike aya Mategeko yose kuri ayo mabuye

4ateye ingwa. Ayo mabuye maze kubabwira, muzayashinge hakurya ya Yorodani ku musozi wa Ebali.

5Muzubakireyo Uhoraho Imana yanyu urutambiro rw'amabuye atabajwe,

6murwubakishe amabuye asanzwe, murutambirireho Uhoraho Imana yanyu ibitambo bikongorwa n'umuriro

7n'iby'umusangiro. Muzabihasangirire, mwishimira Uhoraho Imana yanyu.

8Muzandike kuri ya mabuye aya Mategeko yose, mu nyuguti zisomeka neza.”

9Musa ari kumwe n'Abalevi b'abatambyi abwira Abisiraheli bose ati: “Bisiraheli, nimutuze mwumve. Uyu munsi Uhoraho Imana yanyu abagize ubwoko bwe.

10Mujye mumwumvira, mwitondere amabwiriza ye n'amateka ye mbashyikirije uyu munsi.”

Imivumo cumi n'ibiri

11Uwo munsi Musa yahaye Abisiraheli n'aya mabwiriza:

12Nimumara kwambuka Yorodani, ab'umuryango wa Simeyoni n'uwa Levi n'uwa Yuda, n'uwa Isakari n'uwa Yozefu n'uwa Benyamini, ni bo bazahagarara ku musozi wa Gerizimu igihe cyo gutangariza abantu imigisha iterwa no kumvira Uhoraho.

13Naho ab'umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'uwa Ashēri, n'uwa Zabuloni n'uwa Dani n'uwa Nafutali bazahagarare ku musozi wa Ebali, igihe cyo gutangaza imivumo iterwa no kutumvira Uhoraho.

14Abalevi bazarangurure babwire Abisiraheli bose bati:

15“Kwiremera ishusho risengwa ryaba iribajwe cyangwa iricuzwe, ni ikizira ku Uhoraho. Ugenza atyo cyangwa urishinga ntamenyekane, arakaba ikivume.”

Abantu bose babasubize bati: “Amina!”

16Abalevi bavuge bati: “Ukoza se cyangwa nyina isoni, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

17Abalevi bavuge bati: “Urengēra umuturanyi akimura imbago z'isambu ye, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

18Abalevi bavuge bati: “Uyobya impumyi inzira, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

19Abalevi bavuge bati: “Ugoreka urubanza rw'umunyamahanga utuye muri mwe cyangwa urw'impfubyi cyangwa urw'umupfakazi, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

20Abalevi bavuge bati: “Usambana na muka se arakaba ikivume, kuko aba akojeje se isoni.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

21Abalevi bavuge bati: “Uryamana n'itungo iryo ari ryo ryose, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

22Abalevi bavuge bati: “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

23Abalevi bavuge bati: “Usambana na nyirabukwe, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

24Abalevi bavuge bati: “Uwica undi ntamenyekane, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

25Abalevi bavuge bati: “Uwakira ikiguzi cyo kwica inzirakarengane, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

26Abalevi bavuge bati: “Udakurikiza Amategeko yose y'Uhoraho ngo ayumvire, arakaba ikivume.”

Abantu bose bavuge bati: “Amina!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help