2 Amateka 33 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ingoma ya Manase(2 Bami 21.1-18)

1Manase yabaye umwami afite imyaka cumi n'ibiri, amara imyaka mirongo itanu n'itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu.

2Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akora ibiteye ishozi n'iby'amahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y'Abisiraheli.

3Manase asubizaho ahasengerwaga ibigirwamana se Hezekiya yari yarashenye, yubakira za Bāli intambiro ashinga n'inkingi yeguriwe Ashera, ndetse yaramyaga n'inyenyeri.

4Yubatse n'intambiro z'ibigirwamana mu Ngoro y'Uhoraho i Yeruzalemu, aho Uhoraho yari yaravuze ati: “Ni ho bazajya bansengera.”

5Izo ntambiro yazubatse mu ngo zombi z'Ingoro y'Uhoraho, zari zigenewe kuramya inyenyeri.

6Manase yageze n'aho atamba abana be bacishwa mu muriro mu kabande ka Hinomu, araraguza, ararogesha, arashikisha, bityo akabya gukora ibitanogeye Uhoraho, aramurakaza.

7Hanyuma Manase ashyira ikigirwamana mu Ngoro y'Uhoraho, iyo yavuganiyemo na Dawidi n'umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro n'i Yeruzalemu mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli, kuzajya bahansengera ubuziraherezo.

8Byongeye kandi, sinzongera kwimura Abisiraheli mu gihugu nahaye ba sekuruza ngo bazerere, nibitondera amabwiriza yanjye mbagezaho, n'Amategeko bahawe n'umugaragu wanjye Musa.”

9Manase ayobya Abayuda, abatoza gukora ibyaha bikomeye kuruta iby'amoko Uhoraho yari yaratsembye mu gihugu, akabasimbuza Abisiraheli.

Manase yihana

10Uhoraho aburira Manase n'abantu be, ariko ntibabyitaho.

11Nuko Uhoraho abateza abatware b'ingabo z'umwami wa Ashūru, maze bafata Manase bamushyiramo inkōnzo, bamubohesha iminyururu y'umuringa bamujyana i Babiloni.

12Manase ageze muri ayo makuba atakambira Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane asenga Imana ya ba sekuruza.

13Imana yumva isengesho rye imugirira impuhwe, imusubiza ku ngoma ye i Yeruzalemu. Bityo Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana.

14Nyuma y'ibyo, yubaka urukuta hanze y'Umurwa wa Dawidi, runyuze mu kabande k'iburengerazuba bw'isōko ya Gihoni rukagera ku Irembo ry'Amafi, ruzengurutse rukagera Ofeli, arugira rurerure cyane. Ashyira abatware b'ingabo mu mijyi ntamenwa yose yo mu Buyuda.

15Avana mu Ngoro y'Uhoraho imana z'amahanga na cya kigirwamana yashyizemo, ajugunya hanze y'umujyi: intambiro zose yari yarubatse ku musozi w'Ingoro y'Uhoraho n'ahandi muri Yeruzalemu.

16Asana urutambiro rw'Uhoraho arutambiraho ibitambo by'umusangiro n'iby'ishimwe, maze ategeka Abayuda kuyoboka Uhoraho Imana ya Isiraheli.

17Bakomeje gutambira ibitambo ahasengerwaga hose, ariko babitambira Uhoraho Imana yabo.

Iherezo ry'ingoma ya Manase

18Ibindi bikorwa bya Manase, isengesho rye ku Mana n'amagambo yabwiwe n'abahanuzi mu izina ry'Uhoraho Imana ya Isiraheli, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”

19Ibyerekeye isengesho rye n'uko Imana yaryakiriye, ibyerekeye ibyaha bye n'ubuhemu bwe n'ahasengerwa yubatse, n'inkingi zeguriwe Ashera n'ibigirwamana yaremye igihe yari ataricisha bugufi, ibyo byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abahanuzi.”

20Nuko Manase yisazira amahoro bamushyingura iwe mu rugo. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma.

Ubutegetsi bwa Amoni(2 Bami 21.19-26)

21Amoni yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'ibiri, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu.

22Yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se Manase. Amoni atambira ibitambo ibigirwamana byose se Manase yari yakoresheje akabiramya.

23Ariko Amoni ntiyicisha bugufi imbere y'Uhoraho nka se Manase, ahubwo arushaho gucumura.

24Hanyuma ibyegera bye byaje kumugambanira, bamwicira mu ngoro ye.

25Abantu bo mu Buyuda bica abagambaniye Umwami Amoni bose, maze bimika umuhungu we Yosiya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help