1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Abiringira Uhoraho ntibahungabana,
bameze nk'umusozi wa Siyoni,
ntunyeganyega uhora uhamye.
2Nk'uko imisozi ikikije Yeruzalemu,
ni ko Uhoraho akikije ubwoko bwe,
abukikije kuva ubu kugeza iteka ryose.
3Abagome ntibazagumya gutegeka igihugu cyagenewe intungane,
naho ubundi intungane zahinduka inkozi z'ibibi.
4Uhoraho, ugirire neza abagwaneza,
ugirire neza abafite umutima uboneye.
5Ariko abafite imigenzereze idatunganye ubameneshe,
Uhoraho, ubameneshe hamwe n'inkozi z'ibibi.
Amahoro nabe muri Isiraheli!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.