Yeremiya 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yeremiya ahugura Abisiraheli

1Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya.

2Hagarara ku irembo ry'Ingoro, maze utangaze ubu butumwa: nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwebwe Bayuda mwinjiye muri aya marembo muje gusenga Uhoraho.

3Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nimutunganye imigenzereze n'imikorere yanyu, bityo nzabareka muture muri iki gihugu.

4Ntimukiringire ibinyoma ngo muvuge muti: ‘Iyi ni Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho!’

5Nyamara nimuhindure imigenzereze n'imikorere yanyu mugire ubutabera.

6Nimureke gukandamiza abasuhuke n'impfubyi n'abapfakazi, mureke kwicira inzirakarengane aha hantu, kandi mureke kuyoboka ibigirwamana bibazanira amakuba.

7Nimugenza mutyo nzabareka muture aha hantu, no mu gihugu neguriye ba sokuruza burundu.

8“Nyamara mwizera ibinyoma bidafite umumaro.

9Dore muriba, murica, murasambana, murahira ibinyoma, mwosereza imibavu Bāli, muyoboka ibigirwamana mutigeze mumenya.

10Muza imbere yanjye muri iyi Ngoro yanyeguriwe muvuga muti: ‘Turi amahoro’, nyamara mugakomeza gukora ibi bizira byose.

11Mbese mutekereza ko iyi Ngoro yanyeguriwe ari indiri y'abajura? Nyamara jye nabonye ari uko bimeze.

12“Ngaho nimujye i Shilo aho natoranyije ngo habe Inzu yanjye, maze murebe uko nahagenje bitewe n'ububi bw'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.

13Mwakoze ibi bibi byose nubwo ntahwemye kuvugana namwe, ariko ntimwanyumva. Narabahamagaye nyamara ntimwanyitaba.

14Ni yo mpamvu uko nagenjeje Shilo, ari na ko nzagenzereza iyi Ngoro yanyeguriwe, kimwe n'aha hantu nabeguriye mwebwe ubwanyu na ba sokuruza.

15Nzabirukana mujye kure yanjye nk'uko nagenje abavandimwe banyu b'Abisiraheli.”

Ubwoko bwigometse

16Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Ntugire icyo usabira aba bantu kandi ntuntakambire ku bwabo, ntuntitirize kuko ntazakumva.

17Mbese ntureba ibyo bakorera mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu?

18Abana baratashya inkwi, ba se baracana umuriro, naho abagore barategura imigati yo gutura ikigirwamanakazi bita ‘Umwamikazi w'ijuru’. Byongeye kandi baratura ibigirwamana ituro risukwa bagambiriye kundakaza.

19Ubwo se ni jyewe bababaza, cyangwa ni bo ubwabo bibabaza bikoza isoni?”

20Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Uburakari bwanjye n'umujinya wanjye nzabisuka aha hantu, nzabisuka ku bantu no ku nyamaswa, no ku biti no ku mbuto zo mu murima. Uburakari bwanjye buzagurumana nk'umuriro udateze kuzima.”

21Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nimwongēre ibitambo bikongorwa n'umuriro, mubyongere ku bindi bitambo maze mwirire inyama zabyo.

22Koko rero ubwo nakuraga ba sokuruza mu Misiri, sinigeze ngira icyo mbabwira cyangwa mbategeka ku byerekeye ibyo bitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo.

23Nyamara narababwiye nti: ‘Nimunyumve bityo nzaba Imana yanyu namwe mube ubwoko bwanjye. Nimukurikize amategeko mbahaye kugira ngo mumererwe neza.’

24Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakurikije imigambi yabo mibi barinangira, basubira inyuma aho kujya imbere.

25Kuva igihe ba sokuruza baviriye mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubatumaho abahanuzi banjye.

26Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwigomeka bakora ibibi kurusha ba sekuruza.

27“None rero uzababwira aya magambo yose, nyamara ntibazakumva. Uzabahamagara, nyamara ntibazakwitaba.

28Icyakora uzababwire uti: ‘Muri ubwoko butumvira Uhoraho Imana yabwo, ubwoko butemera gucyahwa. Ukuri kwarayoyotse ntikukibarangwaho.’ ”

Akabande k'Ubwicanyi

29Mwa baturage b'i Yeruzalemu mwe,

nimwimoze imisatsi muyijugunye,

nimuririre ku misozi.

Koko Uhoraho yarabanze arabatererana,

yarabanze kuko mwamurakaje.

30Uhoraho aravuga ati: “Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye, bashyize ibigirwamana byabo bizira mu Ngoro yanyeguriwe, maze barayihumanya.

31Bubatse ahasengerwa ibigirwamana i Tofeti mu kabande ka Hinomu, kugira ngo bajye batamba abahungu babo n'abakobwa babo ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Nyamara sinigeze mbibategeka, nta n'ubwo nigeze mbitekereza.

32Igihe kizagera he kongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k'Ubwicanyi. Hazahinduka irimbi, kuko nta handi bazaba bagifite bahamba abantu.

33Imirambo y'abo bantu izaba ibyokurya by'ibisiga n'inyamaswa zo mu gasozi, kandi nta muntu uzabyirukana.

34Igihugu kizahinduka amatongo. Nzacecekesha amajwi y'ibyishimo mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu, ntihazongera kumvikana indirimbo ziririmbirwa umukwe n'umugeni.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help