Daniyeli 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Daniyeli abonekerwa ari ku ruzi rwa Tigiri

1Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.

2Muri icyo gihe, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu nibabaje.

3Sinigeze ndya inyama cyangwa ibindi byokurya byiza, sinigeze nywa divayi, nta n'ubwo nigeze nisīga amavuta kugeza ubwo ibyo byumweru bitatu bishize.

4Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y'uruzi runini rwa Tigiri.

5Nubuye amaso kugira ngo ndebe mbona umuntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara w'izahabu inoze.

6Umubiri we wateraga ibishashi nk'ibuye ry'agaciro, mu maso he harabagiranaga nk'umurabyo, amaso ye yabengeranaga nk'indimi z'umuriro, amaboko n'amaguru bye byari bimeze nk'umuringa unoze. Iyo yavugaga wagiraga ngo ni amajwi y'abantu benshi.

7Jyewe Daniyeli nari hamwe n'abandi, ariko ni jye jyenyine wabonekewe abandi ntibabonekerwa, ahubwo ubwoba bwinshi bwarabatashye barahunga bajya kwihisha.

8Nuko nsigara jyenyine nitegereza iryo bonekerwa rikomeye. Byanteye gucika intege nshya ubwoba, nsigara nta mbaraga mfite.

9Numvise amagambo y'uwo muntu, nikubita hasi nubamye nta ubwenge.

10Nuko ikiganza kinkoraho kiranyegura, ndapfukama nshinga ibiganza mpinda umushyitsi.

11Nuko uwo muntu arambwira ati: “Yewe Daniyeli watoneshejwe n'Imana, umva icyo amagambo nkubwira asobanura. Haguruka, dore Imana yakuntumyeho.” Akimara kumbwira ayo magambo mpita mpaguruka mpinda umushyitsi.

12Arongera ati: “Daniyeli, wigira ubwoba. Kuva ku munsi wa mbere wiyemeje gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y'Imana, yumvise isengesho ryawe none nkuzaniye igisubizo cyayo.

13“Ariko ikinyabutware cyo mu Buperesi cyamaze ibyumweru bitatu kimbuza kukugeraho, maze Mikayeli umwe mu bamarayika bakuru, aza kuntabara kubera ko natindijwe n'ibinyabutware byo mu Buperesi.

14Bityo naje kugira ngo ngusobanurire ibigomba kuba ku bwoko bwawe mu minsi izaza, kuko ibyo weretswe byerekeye iyo minsi.”

15Ayo magambo yayambwiye nubitse umutwe ku butaka, ntinya kugira icyo mvuga.

16Nuko haza usa n'umuntu ankora ku munwa, maze mbwira uwo wari uhagaze imbere yanjye nti: “Nyakubahwa, kubera ibyo neretswe nahiye ubwoba ncika intege.

17None se Nyakubahwa, nkanjye umugaragu wawe nahangara nte kuvugana nawe? Dore nta gatege ngifite, n'akuka kanshizemo!”

18Nuko wa wundi usa n'umuntu arongera ankoraho arampumuriza,

19uwari wambaye imyambaro yera arambwira ati: “Yewe muntu watoneshejwe n'Imana, gira amahoro witinya. Komera! Komera!”

Akimvugisha, imbaraga zanjye ziriyongera ndamubwira nti: “Nyakubahwa, wampaye imbaraga none gira icyo umbwira.”

20-21Nuko arambaza ati: “Ese uzi icyatumye nza kukureba? Ni ukugira ngo nkumenyeshe ibyanditswe mu Gitabo cy'Ukuri. Ariko mu mwanya ngomba gusubira kurwanya ikinyabutware cyo mu Buperesi, kandi nimara kugenda ikinyabutware cyo mu Bugereki kizahita kiza. Ni jye jyenyine urwana na byo, uretse Mikayeli umumarayika murinzi wanyu untabara.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help