Yozuwe 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amabuye y'urwibutso

1Abisiraheli bose bamaze kwambuka Yorodani, Uhoraho abwira Yozuwe ati:

2“Ba bagabo cumi na babiri mwatoranyije umwe umwe muri buri muryango,

3ubategeke gusubira muri Yorodani aho abatambyi bahagaze, bakuremo amabuye cumi n'abiri, bayazane bayashyire aho muri burare.”

4Yozuwe ahamagaza ba bagabo cumi na babiri bari batoranyijwe,

5arababwira ati: “Nimusubire muri Yorodani, mujye aho Isanduku y'Uhoraho Imana yanyu iri. Buri muntu ahakure ibuye aze arihetse ku rutugu, yose hamwe abe cumi n'abiri ahwanye n'imiryango y'Abisiraheli.

6Ayo mabuye azajye abibutsa ibyo Uhoraho yakoreye aha. Mu bihe bizaza abana banyu nibababaza icyo ayo mabuye asobanura,

7muzabasubize muti: ‘Atwibutsa ko uruzi rwa Yorodani rwaretse gutemba, igihe abari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho barwambukaga. Aya mabuye rero azajya abyibutsa Abisiraheli uko ibihe bihaye ibindi.’ ”

8Nuko ba bagabo batoranyijwe babigenza nk'uko Yozuwe yababwiye, bajya muri Yorodani bakuramo amabuye cumi n'abiri ahwanye n'imiryango y'Abisiraheli. Bayajyana aho bari burare, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe.

9Yozuwe ashingisha amabuye cumi n'abiri muri Yorodani, aho abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano bari bahagaze. Na n'ubu ayo mabuye aracyahari.

10Abatambyi bahetse Isanduku bakomeje guhagarara muri Yorodani, kugeza ubwo ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe byose bisohozwa. Yozuwe yategekaga Abisiraheli nk'uko Musa yari yarabimubwiye. Abantu bambuka vuba vuba,

11maze bose bamaze kugera hakurya, abatambyi bahetse Isanduku y'Uhoraho na bo barambuka, babacaho bongera kubarangaza imbere.

12Abagabo b'intwari bo mu muryango wa Rubeni n'abo mu wa Gadi kimwe n'igice cy'abo mu wa Manase, bafata intwaro bambuka mbere y'abandi Bisiraheli, nk'uko Musa yari yarabibategetse.

13Ingabo z'iyo miryango zageraga ku bihumbi mirongo ine, zambutse Yorodani zigera mu kibaya cy'i Yeriko, ziteguye kurwana ziyobowe n'Uhoraho.

14Uwo munsi Uhoraho ahesha Yozuwe ikuzo mu Bisiraheli, maze igihe cyose yabayeho bamwubaha nk'uko bubahaga Musa.

15Uhoraho abwira Yozuwe ati:

16“Tegeka abatambyi bahetse Isanduku irimo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, bave muri Yorodani.”

17Yozuwe arabibategeka.

18Abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho bava muri Yorodani, bagikoza ibirenge imusozi, uruzi rurongera ruratemba ruruzura nka mbere.

19Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa mbere, ni bwo Abisiraheli bambutse Yorodani, bashinga amahema i Gilugali mu burasirazuba bwa Yeriko.

20Ya mabuye cumi n'abiri bakuye muri Yorodani Yozuwe ayashinga i Gilugali,

21maze abwira Abisiraheli ati: “Mu bihe bizaza, abana banyu nibababaza icyo aya mabuye asobanura,

22muzabatekerereze uko Abisiraheli bambutse Yorodani bagenda ku butaka,

23n'uko Uhoraho Imana yanyu yakamije Yorodani ngo mwambuke, nk'uko yari yarakamije Inyanja y'Uruseke.

24Yabigenje atyo kugira ngo amoko yose yo ku isi amenye ko Uhoraho Imana yanyu ari umunyamaboko, kandi ngo namwe muhore mumwumvira.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help