1“Ifeza igira aho icukurwa,
izahabu na yo igira aho itunganyirizwa.
2Ubutare bucukurwa mu butaka,
ibuye rishongeshejwe rivamo umuringa.
3Mu binombe byijimye abacukuzi bajyanamo amatara,
baracukura bakagera ku rutare ruri ahijimye.
4Bacukura ibinombe birebire kure y'aho abantu batuye,
baracukura kugera aho abagenzi batagera,
bacukura bagendera ku migozi ibakoza hirya no hino.
5Ubutaka ni bwo bwera ibyokurya,
naho munsi yabwo haribirindura nk'ahatwitswe n'umuriro.
6Amabuye yaho abonekamo ibuye ryitwa safiri,
umukungugu waho ubonekamo izahabu.
7Aho ubwo butare buva na za kagoma ntizigerayo,
yewe n'inkongoro ntizigeze ziharabukwa.
8Inyamaswa z'inkazi ntizihagera,
ndetse n'intare ntizihazi.
9Umuntu amenagura urutare rw'isarabwayi,
umuntu arimbura imisozi ayihereye mu imerero ryayo.
10Aca ibyuho mu rutare,
abonamo amabuye y'agaciro.
11Baracukura bakagera ku masōko,
amabuye yari yihishe akajya ahagaragara.
12Ariko se ubwenge bwaboneka he?
Mbese isōko y'ubuhanga yo iboneka he?
13Nta muntu n'umwe uzi agaciro kabwo,
ntibujya buboneka kuri iyi si.
14Ikuzimu haragira hati: ‘Ntabundimo’,
inyanja na yo iragira iti: ‘Ntabubarizwa iwanjye’.
15Ntabwo buguranwa izahabu,
nta n'ubwo buguranwa ifeza.
16Nta wabugereranya n'izahabu nziza cyane,
nta n'uwabugereranya n'amabuye y'agaciro.
17Ntibuhwanyije agaciro n'izahabu cyangwa ikirahuri,
ntawabugurana igikombe cy'izahabu nziza cyane.
18Ntawabugereranya n'amabuye y'agaciro ayo ari yo yose,
agaciro k'ubwo bwenge ni ak'amasaro y'agahebuzo.
19Ntawabugereranya n'ibuye rya topazi ry'i Kushi,
busumbije agaciro izahabu yatunganyijwe.
20Noneho se ubwenge bukomoka he?
Mbese isōko y'ubuhanga yo ni iyihe?
21Dore buhishwe amaso y'umuntu wese,
inyoni na zo ntizibuzi.
22Kirimbuzi na Rupfu na byo biti:
‘Twumvise bavuga iby'ubwo bwenge’.
23Imana izi inzira ibuganaho,
ni yo yonyine izi aho buba.
24Ireba hose no ku mpera z'isi,
igenzura ibiba munsi y'ijuru byose.
25Igihe yashyiragaho uburemere bw'umuyaga,
igihe yapimaga amazi yashyize ku isi,
26igihe yashyiragaho itegeko rigenga imvura,
igihe yashyiragaho inzira y'inkuba,
27ni bwo yabonye ubwo bwenge ibuha agaciro,
yarabucengeye irabwemeza.
28Imana ibwira umuntu iti:
‘Kubaha Uhoraho ni bwo bwenge,
kuzibukira ibyaha ni ko kujijuka.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.