Ibarura 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ivu ry'inka y'ibihogo

1Uhoraho ategeka Musa na Aroni

2guha Abisiraheli aya mategeko agira ati: “Nimubabwire babazanire inka y'ibihogo idafite inenge kandi itarigeze ikoreshwa imirimo.

3Muyihe umutambyi Eleyazari ayijyane inyuma y'inkambi, bayice.

4Hanyuma akoze urutoki mu maraso yayo, ayatere incuro ndwi ahagana ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro.

5Ategeke umuntu kuyitwika yose, ari uruhu ari inyama, ari amaraso ndetse n'amayezi.

6Umutambyi afate ishami ry'isederi, n'umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo n'urudodo rutukura, abijugunye mu muriro hamwe na ya nka.

7Hanyuma umutambyi amese imyambaro ye kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi, ariko azirirwa ahumanye kugeza nimugoroba.

8Uwatwitse iyo nka na we ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

9-10Umuntu udahumanye ajye ayora ivu ry'iyo nka, arishyire ahantu hadahumanye inyuma y'inkambi, maze amesa imyambaro ye, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Abisiraheli bajye bafata kuri iryo vu, barivange n'amazi kugira ngo bahumanure abahumanyijwe n'intumbi. Ni nk'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Iri tegeko rizagenga Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri bo uko ibihe bihaye ibindi.

Umuhango wo guhumanura

11“Ukoze ku ntumbi y'umuntu, ajye amara iminsi irindwi ahumanye.

12Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, ajye akorerwa umuhango wo guhumanurwa bakoresheje ya mazi. Ariko natabyitaho azakomeza ahumane.

13Niyirengagiza kumishwaho amazi yo kumuhumanura akegera Ihema ryanjye agihumanye, azaba arihumanyije. Bene uwo muntu ajye acibwa mu Bisiraheli.

14“Umuntu napfira mu ihema rye, uzaryinjiramo n'uzaba aririmo bajye bamara iminsi irindwi bahumanye.

15Ikizaba kiririmo kidapfundikiye neza kizaba gihumanye.

16Umuntu naba ari hanze agakora ku ntumbi y'umuntu cyangwa ku magufwa y'umuntu cyangwa ku mva, ajye amara iminsi irindwi ahumanye.

17“Dore uko bazajya bahumanura: bajye bafata ku ivu rya ya nka batwitse nk'igitambo cyo guhongerera ibyaha, barishyire mu rwabya barivange n'amazi y'isōko.

18Umuntu udahumanye afate umushandiko wa hisopo, awukoze muri ayo mazi yo mu rwabya, ayamishe ku ihema ryapfiriyemo umuntu, no ku bintu birimo no ku bantu bari baririmo, cyangwa ayamishe ku wakoze ku magufwa y'umuntu, cyangwa ku ntumbi cyangwa ku mva.

19Uwo muntu udahumanye ajye abigenza atyo ku munsi wa gatatu n'uwa karindwi, ibyo birangiye abari bahumanye bajye bamesa imyambaro yabo kandi biyuhagire, maze nimugoroba babe bahumanutse.

20Ariko umuntu nahumana akirengagiza kumishwaho amazi yo guhumanura, akegera Ihema ryanjye agihumanye, azaba arihumanyije. Ajye acibwa mu Bisiraheli.

21Iryo rizababere itegeko ridakuka.

“Umuntu umisha amazi yo guhumanura ajye amesa imyambaro ye, ndetse n'uwayakozeho ajye yirirwa ahumanye kugeza nimugoroba.

22Icyo umuntu uhumanye akozeho cyose kiba gihumanye, n'undi muntu ugikozeho na we aba ahumanye kugeza nimugoroba.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help