1Ingoma ye igabizwa Umumedi Dariyusi, wari umaze imyaka mirongo itandatu n'ibiri y'amavuko.
2Dariyusi yiyemeza gushyiraho abategetsi ijana na makumyabiri, bamutegekera hirya no hino mu bwami bwe.
3Ashyiraho n'abayobozi batatu barimo Daniyeli kugira ngo abo bategetsi bajye babagezaho imitegekere yabo, bityo he kugira ubangamira inyungu z'umwami.
4Daniyeli yarushaga cyane abandi bayobozi n'abategetsi ubwenge, ku buryo umwami yari afite umugambi wo kumwegurira ubutegetsi bw'ubwami bwe bwose.
5Kubera ibyo abo bayobozi n'abategetsi, bashakishaga icyo bamurega cyerekeye umurimo yari yarashinzwe n'umwami, ariko bamuburagaho ikosa n'icyaha kuko yari inyangamugayo. Nta burangare cyangwa ubuhemu bamubonyeho.
6Maze abo bagabo baravugana bati: “Nta kosa twabona ryo kurega Daniyeli, keretse dushakiye ikirego ku byerekeye amategeko y'Imana ye.”
7Nuko abo bayobozi n'abategetsi basanga umwami bati: “Nyagasani Dariyusi, uragahoraho!
8Abayobozi bawe n'abaminisitiri, n'abategetsi n'abajyanama n'abatware, twese twaremye inama yo gushyiraho itegeko ry'umwami no kuryubahiriza. Iryo tegeko ni iri: mu minsi mirongo itatu birabujijwe gusenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese, uretse wowe nyagasani. Umuntu wese utazubahiriza iryo tegeko azajugunywa mu rwobo rw'intare.
9None rero nyagasani, emeza iryo tegeko baryandike maze urishyireho umukono kugira ngo ridakuka, nk'uko bigenda ku mategeko y'Abamedi n'Abaperesi adakuka.”
10Nuko Umwami Dariyusi ashyira umukono kuri iryo tegeko.
Daniyeli ajugunywa mu rwobo rw'intare11Daniyeli ngo yumve ko iryo tegeko ryatangajwe, arataha. Ajya mu cyumba cyo hejuru, amadirishya yacyo yari akinguye yerekeje i Yeruzalemu. Akomeza kuhapfukama no gusenga no gushimira Imana ye gatatu ku munsi, nk'uko yari asanzwe abikora.
12Ba bagabo bajya kwa Daniyeli basanga asenga Imana ye ayitakambira.
13Nuko basanga umwami bavugana na we ku byerekeye rya tegeko, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese ntiwatangaje itegeko rivuga ko mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese uretse wowe, azajugunywa mu rwobo rw'intare?”
Umwami arasubiza ati: “Koko, ni itegeko ryashyizweho rikurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi adakuka.”
14Barongera babwira umwami bati: “Daniyeli, umwe mu Bayuda bazanywe ho iminyago, aragusuzugura wowe n'itegeko watangaje! Dore asenga Imana ye gatatu ku munsi.”
15Umwami yumvise ayo magambo agira agahinda kenshi, atekereza uko yakiza Daniyeli. Bwarinze bwira agishakisha uko ari bumukize.
16Ba bagabo bongera gusanga umwami bati: “Nyagasani, uzirikane ko ukurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi, nta tegeko cyangwa iteka ryatangajwe n'umwami rishobora gukuka.”
17Nuko umwami ategeka ko bazana Daniyeli bakamujugunya mu rwobo rw'intare. Umwami aramubwira ati: “Imana yawe usenga buri gihe igukize.”
18Bazana ibuye barikingisha urwobo, umwami ashyiraho ikashe ye bwite n'iz'ibikomangoma bye kugira ngo hatagira uhindura ibitegetswe kuri Daniyeli.
19Umwami ajya mu ngoro ye arara atariye, yirinda ibimushimisha kandi ntiyabasha gusinzira.
Imana ikiza Daniyeli intare20Bugicya kare mu gitondo umwami arabyuka, yihuta agana ku rwobo rw'intare.
21Ageze hafi yarwo ahamagara Daniyeli n'umubabaro mwinshi ati: “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana nzima we, mbese Imana ukorera buri gihe yashoboye kugukiza intare?”
22Daniyeli asubiza umwami ati: “Nyagasani, uragahoraho!
23Imana yanjye yohereje umumarayika wayo, abumba iminwa y'intare ntizagira icyo zintwara. Imana yasanze ndi umwere, kandi nawe nyagasani nta cyo nagucumuyeho.”
24Nuko umwami aranezerwa cyane, ategeka kuzamura Daniyeli bakamuvana mu rwobo. Ntibagira igikomere bamusangana kubera ko yari yiringiye Imana ye.
25Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw'intare bo n'abagore babo n'abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya.
26Nuko Umwami Dariyusi yandikira abantu b'amoko yose, n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose batuye ku isi yose ati: “Nimugire ishya n'ihirwe!
27Ntanze itegeko ngo mu bihugu byose by'ubwami bwanjye, mujye mwubaha kandi mutinye Imana ya Daniyeli.
Ni yo Mana nzima,
izahoraho iteka ryose.
Ubwami bwayo ntibuzahangūka,
ubutegetsi bwayo ntibuzavaho.
28Ni yo irokora igakiza,
ni yo itanga ibimenyetso igakora ibitangaza,
ibikora mu ijuru no ku isi.
Ni yo yakuye Daniyeli mu nzara z'intare.”
29Nuko Daniyeli akomeza kugubwa neza ku ngoma ya Dariyusi no ku ya Sirusi w'Umuperesi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.