Esiteri mu Kigereki 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Urupfu rwa Hamani

1Umwami na Hamani bajya mu birori byateguwe n'umwamikazi Esiteri.

2Ku ncuro ya kabiri bakiri mu birori, umwami abaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, urifuza iki? Urasaba iki? Icyo usaba cyose uragihabwa, n'ubwo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.”

3Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ngutonnyeho, icyo ngusaba ni uko warengera ubuzima bwanjye n'ubwa bene wacu.

4Koko rero jyewe na bene wacu n'abana bacu twaraguzwe, kugira ngo tugirwe inkoreragahato n'umutungo wacu usahurwe, none ubu twese tugiye kurimburwa. Kugeza ubu nari naricecekeye, nyamara biteye isoni kubona umwanzi wacu afite umwanya ukomeye ibwami!”

5Umwami Ahashuwerusi abaza Esiteri ati: “Uwo muntu ni nde wahangaye kugira umugambi nk'uwo?”

6Esiteri aramusubiza ati: “Uwo mugome Hamani ni we mwanzi wacu!”

Nuko Hamani ahinda umushyitsi imbere y'umwami n'umwamikazi.

7Umwami asohoka mu birori ajya mu busitani. Hamani abonye ko ari mu kaga atangira kwinginga umwamikazi ngo arengere ubuzima bwe.

8Umwami avuye mu busitani, asanga Hamani yikubise ku ifoteyi Esiteri yari yicayemo, akimutakambira. Umwami amubonye ariyamirira ati: “Mbese urashaka no gufata umugore wanjye ku ngufu mu ngoro yanjye?”

Hamani abyumvise acika intege, arumirwa yubika umutwe.

9Nuko Bigitani, umwe mu nkone abwira umwami ati: “Nyagasani, Hamani yashingishije igiti cyo kumanikaho Moridekayi, wa mugabo watahuye umugambi w'abashakaga kukwica. Icyo giti gifite metero makumyabiri n'eshanu gishinzwe kwa Hamani.” Umwami ategeka ko bakimanikaho Hamani.

10Hamani amanikwa kuri cya giti yari yateganyirije Moridekayi. Bityo umwami ashira uburakari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help