1Abantu bāri mu mwijima bigunze, babonye umucyo mwinshi.
Abāri mu gihugu cyugarijwe n'urupfu, urumuri rwarabamurikiye.
2Uhoraho warabagwije ubongerera umunezero,
bishimiye imbere yawe nk'abamaze gusarura byinshi,
barishimye nk'abagabana iminyago.
3Koko rero, umuzigo bamuhekeshaga,
inkoni bamuhozaga ku mugongo,
ikiboko cy'abamukandamizaga,
byose warabimenaguye,
wabigenje nk'uko wagenje Abamidiyani cya gihe.
4Inkweto zose z'abasirikari zateraga ubwoba,
igishura cyose cyazirinzwe mu maraso,
ibyo byose bizatwikwa bikongoke.
5Koko rero umwana yatuvukiye,
twahawe umwana w'umuhungu.
Azaba umutegetsi wacu,
azitwa Umujyanama utangaje.
Azitwa Imana Nyirububasha,
azitwa Data igihe cyose,
azitwa Umwami w'amahoro.
6Azāgura ubutegetsi bwe n'amahoro iteka ryose,
azicara ku ntebe ya Dawidi yime ingoma ye.
Azashingira ububasha bwe ku butabera n'ubutungane,
azabushyigikira guhera ubu kuzageza iteka ryose,
Uhoraho Nyiringabo azabisohozanya umwete.
Uburakari bw'Uhoraho7Nyagasani aciriye urubanza Yakobo,
aciriye urubanza Abisiraheli.
8Rubanda rwose ruzamenya iyo nkuru,
Abisiraheli n'abatuye Samariya bose bazayimenya,
abo bantu bavugana agasuzuguro n'ubwirasi bati:
9“Inkuta z'amatafari zarasenyutse,
nyamara tuzazubaka n'amabuye abaje.
Ibiti byavagamo za mwikorezi byaratemwe,
nyamara tuzabisimbuza iby'amasederi.”
10Uhoraho azatiza umurindi umwanzi wabo Resini,
azabahagurukiriza abanzi babo.
11Abanyasiriya bazabaturuka imbere,
Abafilisiti babaturuke inyuma.
Abo bose barakariye Isiraheli bikabije,
nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.
12Abisiraheli ntibagarukiye Uwabahannye,
ntibagarukiye Uhoraho Nyiringabo.
13Uhoraho azatsemba Isiraheli mu gihe gito,
azayitsemba ahereye ku mutwe kugera ku murizo.
14Abayobozi n'abanyacyubahiro ni bo mutwe,
abahanurabinyoma ni bo murizo.
15Abayobozi b'aba bantu barabayobya,
abayoborwa na bo barayobye.
16Bityo Uhoraho ntazishimira abasore babo,
ntazagirira impuhwe impfubyi n'abapfakazi,
bose ni abahemu n'abagome,
ibyo bavuga byose ni bibi.
Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.
17Koko ubugome butwika nk'umuriro,
bugurumana nk'igihuru cy'amahwa,
bugurumana nk'umuriro uri mu ishyamba,
umwotsi ugatumbagira mu kirere.
18Uburakari bw'Uhoraho Nyiringabo buracyariho,
igihugu kibaye umuyonga,
ubwoko bwe bubaye nk'inkwi zijugunywe mu muriro,
nta muntu ushobora kurwana kuri mugenzi we.
19Hirya no hino barasahuranwa nyamara ntibanyurwa,
bararya nyamara ntibahaga,
buri muntu arashiha mugenzi we.
20Abamanase barashiha Abefurayimu,
Abefurayimu na bo barashiha Abamanase,
abo bombi bararwanya Abayuda.
Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.