1Mu ntara y'Ababenyamini hari hatuye Umubenyamini w'umukungu abantu bemeraga, akitwa Kishi mwene Abiyeli, mwene Serori, mwene Bekorati, mwene Afiya.
2Kishi yari afite umuhungu witwaga Sawuli, akaba umusore utagira uko asa. Mu Bisiraheli nta muntu bari bahwanyije uburanga, kandi mu gihagararo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu.
3Umunsi umwe, indogobe za Kishi zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli kujyana n'umwe mu bagaragu gushaka izo ndogobe.
4Sawuli n'umugaragu we bashakira mu misozi y'Abefurayimu no mu ntara ya Shalisha, ariko ntibazibona. Nuko bajya mu ntara ya Shālimu na ho biba uko, hanyuma basubira mu ntara y'Ababenyamini na ho baraziheba.
5Bageze mu ntara yitwa Sufu, Sawuli abwira umugaragu we ati: “Reka twisubirire imuhira, naho ubundi data yakwibagirwa indogobe agasigara ari twe ahagarikiye umutima!”
6Umugaragu aramusubiza ati: “Muri uriya mujyi hari umuntu w'Imana akaba n'umugabo w'ikirangirire, ibyo avuze byose biraba. Reka tujye kumureba, wenda yaturangira icyerekezo twashakiramo.”
7Sawuli aramubwira ati: “Ngaho tujyeyo. Ariko se turamutura iki ko n'impamba yacu yashize, tukaba nta kintu na busa dusigaranye twamuhaho impano?”
8Umugaragu we aramubwira ati: “Hano mfite igiceri gihwanye na kimwe cya kane cy'igikoroto cy'ifeza, ndakimuha aturangire inzira.”
9-11Sawuli aramusubiza ati: “Ni byiza reka tujyeyo.” Nuko berekeza mu mujyi uwo muntu w'Imana yari atuyemo. Bakiri mu nzira bahura n'abakobwa bamanukaga bavuye mu mujyi bagiye kuvoma, barababaza bati: “Umuntu ubonekerwa ari ino?” Kera iyo Abisiraheli bajyaga kugisha inama Imana, baravugaga bati: “Reka dusange umuntu ubonekerwa.” Uwo twita umuhanuzi bo bamwitaga ubonekerwa.
12Abakobwa barabasubiza bati: “Arahari ari imbere aho. Uyu munsi ni bwo yaje, kuko abaturage bari butambire Uhoraho igitambo ahasengerwa. None rero nimwihute
13muramubona mukinjira mu mujyi, mbere y'uko azamuka ajya ahasengerwa gusangira n'abandi igitambo. Abatumiwe baramutegereje kuko ari we uri buhereze Uhoraho igitambo, bakabona kurya. Mwihuse mwamusangayo.”
14Nuko binjira mu mujyi, bahura na Samweli asohotse agiye ahasengerwa.
15Uhoraho yari yaraye abwiye Samweli ati:
16“Ejo iki gihe nzakoherereza umuntu w'Umubenyamini, uzamwimikishe amavuta abe umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Barantakambiye numva amaganya yabo, none uwo ni we uzabakiza Abafilisiti.”
17Samweli akibona Sawuli, Uhoraho aramubwira ati: “Dore wa muntu nari nakubwiye, ni we uzayobora ubwoko bwanjye.”
18Nuko Sawuli yegera Samweli ku irembo ry'umujyi, aramubaza ati: “Ntiwandangira aho umuntu ubonekerwa atuye?”
19Samweli aramusubiza ati: “Ni jyewe. Ngwino tuzamukane tujye ahasengerwa. Uyu munsi murasangira nanjye, ejo mu gitondo nimara gusubiza ibibazo byose wibaza nzakureka ugende.
20Naho indogobe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntizikubabaze zarabonetse. Ese ubundi iby'agaciro byose mu Bisiraheli bishingiye kuri nde? Si kuri wowe no ku nzu ya so?”
21Sawuli aramusubiza ati: “Ibyo bishoboka bite? Ndi Umubenyamini kandi umuryango wacu ni wo muto mu miryango y'Abisiraheli! Ndetse n'inzu yacu ni yo yoroheje mu Babenyamini.”
22Bamaze gutamba igitambo Samweli ajyana Sawuli n'umugaragu we mu cyumba barīramo, abicaza mu mwanya w'icyubahiro. Hari n'abandi batumirwa nka mirongo itatu.
23Hanyuma ategeka umutetsi kuzana inyama yari yamubikije.
24Umutetsi azana ukuguru kose agushyira imbere ya Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati: “Ngizo inyama bakubikiye uzirye, ni wowe zahishiwe kuko natumiye aba bantu ari wowe nteganyiriza.” Nuko Sawuli asangira atyo na Samweli.
25Hanyuma baramanuka bava ahasengerwa basubira mu mujyi, Samweli azamukana na Sawuli bajya ku gisenge gishashe cy'inzu ye, aba ari ho baganirira.
Samweli yimikisha Sawuli amavuta26Bukeye barazinduka mu museke, Samweli ahamagara Sawuli wari waraye hejuru y'inzu aramubwira ati: “Ngwino ngusezerere.” Nuko Samweli aherekeza Sawuli,
27bageze ku mbibi z'umujyi Samweli aramubwira ati: “Bwira umugaragu wawe atambuke.” Umugaragu abaha intera. Nuko Samweli yungamo ati: “Wowe hagarara gato nkugezeho ubutumwa bw'Imana.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.