Yudita 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ingabo za Holoferinesi zigota Betuliya

1Bukeye bwaho Holoferinesi ategeka ingabo ze zose n'imbaga yose yari yaje kumushyigikira, ngo bajye i Betuliya bigarurire amayira yo mu misozi miremire, maze barwanye Abisiraheli.

2Uwo munsi ingabo zose z'intwari ziragenda. Igitero cyari kigizwe n'ingabo zigenza amaguru ibihumbi ijana na mirongo irindwi, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi cumi na bibiri, utabariyemo abashinzwe ibikoresho n'abandi benshi cyane bari baje kubashyigikira.

3Nuko bashinga amahema iruhande rw'isōko mu kibaya cyo hafi ya Betuliya. Ayo mahema yari akwiriye hose guhera i Dotani akagera i Belibayimu, no guhera i Betuliya kugera i Kiyamoni iri ahateganye n'ikibaya cya Esidereloni.

4Abisiraheli babonye ubwinshi bw'izo ngabo bakuka umutima, barabwirana bati: “Noneho bagiye kuyogoza igihugu cyose! Nubwo ibyokurya byose byo ku misozi miremire, no mu bibaya no ku dusozi byakoranyirizwa hamwe ntibyabahaza.”

5Nuko buri wese afata intwaro ze, bacana amakome ku minara y'umujyi, maze barara irondo iryo joro ryose.

6Bukeye Holoferinesi ayobora abarwanira ku mafarasi bose, Abisiraheli bari i Betuliya babireba.

7Agenzura amasōko n'amayira yose yinjira mu mujyi w'Abisiraheli arayigarurira, ahashyira ingabo ziharinda maze asubira mu nkambi.

8Nuko abagaba b'ingabo z'Abedomu n'iz'Abamowabu bose, hamwe n'abagaba b'ingabo z'abaturiye inyanja basanga Holoferinesi baramubwira bati:

9“Databuja, niwumva inama tukugira, ingabo zawe ntizizahungabana.

10Bariya Bisiraheli ntibishingikirije ku ntwaro zabo, ahubwo bishingikirije uburebure bw'imisozi batuyeho, kuko bitoroshye kuyizamuka.

11None rero databuja, ntiwihutire kubarwanya nk'uko bisanzwe, bityo ingabo zawe ntizizahungabana.

12Ugume mu nkambi n'ingabo zawe zose, ariko abagaragu bawe bagenzure isōko iri munsi y'umusozi,

13kuko ari ho abatuye mu mujyi wa Betuliya bavoma. Inyota nimara kubazahaza, bazakwegurira umujyi wabo. Twebwe n'abantu bacu tuzajya mu mpinga z'imisozi ihegereye, tuhashinge ibirindiro kugira ngo hatagira umuntu n'umwe usohoka mu mujyi.

14Inzara izabatsemba bo n'abagore babo n'abana babo, bagwe imbere y'amazu yabo inkota itarabageraho.

15Uzabahana wihanukiriye kubera ubwigomeke bwabo, no kuba baranze kukuyoboka mu mahoro.”

16Holoferinesi n'abagaba b'ingabo ze bose banyurwa n'iyo nama, maze yemeza ko ikurikizwa.

17Nuko ingabo z'Abamoni hamwe n'Abanyashūru ibihumbi bitanu, bajya gishinga ibirindiro mu kibaya kugira ngo bigarurire amariba n'amasōko by'Abisiraheli.

18Abedomu n'Abamoni bajya gushinga ibirindiro mu misozi iteganye n'umujyi wa Dotani, bohereza bamwe mu ruhande rw'iburasirazuba ahateganye n'umujyi wa Egerebeli, uri hafi ya Kusi ku nkombe y'umugezi wa Mokumuru. Abasigaye bo mu ngabo z'Abanyashūru bashinga amahema mu kibaya, bakwira aho hantu hose kuko amahema n'ibikoresho byabo byari byinshi cyane.

19Abisiraheli batakambira Uhoraho Imana yabo kuko bari bacitse intege, kubera abanzi babo bari babagose kandi badashobora kubigobotora.

20Ingabo z'Abanyashūru zose, izigenza amaguru n'izirwanira mu magare y'intambara, n'izirwanira ku mafarasi, zigota Abisiraheli iminsi mirongo itatu n'ine.

Uziya agira inama Abanyabetuliya

Abaturage bose bo mu mujyi wa Betuliya batangira kubona ko ibibindi byabo bishiramo amazi,

21ndetse n'ibigega by'amazi bitangiye gukama. Nta wari ukibona amazi amumaze inyota kuko bayageraga.

22Ibibondo byabo birahondobera, abagore n'abasore bazahazwa n'inyota. Bagwaga hirya no hino mu mayira no mu marembo y'umujyi, nta mbaraga na busa bari bagifite.

23Abatuye umujyi bose, abasore n'abagore n'abana, bakoranira iruhande rwa Uziya n'abatware b'umujyi, batera hejuru babwira abakuru b'imiryango bose bati:

24“Imana izadukiranure namwe kuko mwaduhemukiye bitavugwa, umunsi mwanga kugirana imishyikirano y'amahoro n'Abanyashūru.

25None dore ntawe ushobora kudutabara, Imana yarabatugabije kugira ngo turimburwe n'inyota n'imibabaro mu maso yabo.

26Nuko rero nimubahamagare, mwegurire Holoferinesi n'abantu be n'ingabo ze zose umujyi wose bawusahure.

27Icyaruta ni uko twakwishyira mu maboko yabo, aho kwicwa n'inyota. Tuzababera inkoreragahato ariko tubeho, bityo ibibondo byacu n'abagore bacu n'abana bacu be kutugwa mu maso.

28Tubarahije mu izina ry'Uhoraho Imana yacu n'iya ba sokuruza, Imana yaremye ijuru n'isi, iduhanira n'ibyaha byacu n'ibya ba sokuruza, mukore ibyo tubasabye uyu munsi.”

29Ikoraniro ryose ricurira icyarimwe umuborogo ukomeye, batakambira Uhoraho mu ijwi riranguruye.

30Uziya arababwira ati: “Nimukomere, bavandimwe! Nimureke twongere twihangane iminsi itanu, turebe ko Uhoraho Imana yacu azatugirira impuhwe kuko atazadutererana burundu.

31Ariko iyo minsi nishira ataradutabara nzakora ibyo mwifuza.”

32Nuko asezerera rubanda, buri wese asubira mu birindiro bye ku nkuta no mu minara y'umujyi, naho abagore n'abana basubira mu ngo. Icyo gihe abatuye umujyi bose bari bacitse intege.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help