1Uhoraho arambwira ati: “Ongera ukunde wa mugore w'umusambanyikazi ukundwa n'undi mugabo utari wowe. Uko ni ko jyewe Uhoraho nkunda Abisiraheli, nyamara bo bayoboka izindi mana, bagakunda kuzitura amarobe y'umutsima w'imbuto z'imizabibu.”
2Nuko uwo mugore ndamucyura ntanze ibikoroto cumi na bitanu by'ifeza n'ibiro nka magana abiri by'ingano.
3Ndamubwira nti: “Tuzamarana iminsi myinshi uri uwanjye, udasambana kandi utari uw'uwundi mugabo. Nanjye sinzaguharika.”
4Koko Abisiraheli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa umutware. Nta gitambo bazatamba, ntibazasenga inkingi z'amabuye, ntibazagira ibikoresho byo gufindura ubushake bw'Imana.
5Hanyuma Abisiraheli bazagarukira Uhoraho Imana yabo bamuyoboke, bazayoboka n'ukomoka kuri Dawidi ababere umwami. Mu bihe bizaza bazagana Uhoraho bamwubashye, bite ku migisha abaha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.