Intangiriro 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Adamu na Eva bagomera Imana

1Inzoka yari incakura kurusha izindi nyamaswa zose Uhoraho Imana yari yararemye. Inzoka ibaza umugore iti: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z'ibiti byo muri ubu busitani?”

2Umugore asubiza inzoka ati: “Dushobora kurya imbuto z'ibiti byo muri ubu busitani,

3uretse iz'igiti kiri hagati muri bwo. Imana yaravuze iti: ‘Ntimuzaziryeho, ndetse ntimuzazikoreho kugira ngo mutazapfa.’ ”

4Inzoka ibwira umugore iti: “Reka da, ntimuzapfa!

5Ahubwo Imana izi ko nimuziryaho muzahumuka, mukamera nka yo, mukamenya gutandukanya icyiza n'ikibi.”

6Nuko umugore abonye ko imbuto z'icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge. Asoromaho imbuto ararya, ahaho n'umugabo we bari kumwe, na we ararya.

7Ni bwo bombi bahumutse bamenya ko bambaye ubusa. Nuko bidodera ibicocero mu bibabi by'umutini.

8Baza kumva Uhoraho Imana watemberaga mu busitani mu mafu y'igicamunsi. Maze umugabo n'umugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti by'ubusitani.

9Uhoraho Imana ahamagara umugabo aramubaza ati: “Uri hehe?”

10Aramusubiza ati: “Nakumvise mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa maze ndihisha.”

11Uhoraho aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku mbuto za cya giti nakubujije?”

12Umugabo aramusubiza ati: “Umugore wampaye ni we wazimpaye ndazirya.”

13Uhoraho Imana abaza umugore ati: “Ibyo wakoze ni ibiki?”

Umugore arasubiza ati: “Inzoka yanshutse ndazirya.”

Imana itanga ibihano

14Nuko Uhoraho Imana abwira inzoka ati: “Kubera ibyo wakoze, ndakuvumye. Mu matungo yose n'inyamaswa zose, ni wowe wenyine uzajya ukurura inda hasi, ukarya n'umukungugu. Bizaba bityo iminsi yose uzabaho.

15Nshyize inzigo hagati yawe n'umugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse agatsinsino.”

16Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n'ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.”

17Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y'umugore wawe, urya ku mbuto z'igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga.

18Ubutaka buzamera amahwa n'ibitovu, utungwe n'ibimera byo mu gasozi.

19Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.”

20Uwo mugabo Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wabaye nyina w'abantu bose.

21Uhoraho Imana akorera Adamu n'umugore we imyambaro mu mpu, arayibambika.

Adamu na Eva birukanwa mu busitani bwa Edeni

22Uhoraho Imana aravuga ati: “Dore umuntu yabaye nkatwe, kubera ko yamenye gutandukanya icyiza n'ikibi. Ntagomba no gusoroma ku mbuto z'igiti cy'ubugingo ngo aryeho, abeho iteka!”

23Nuko Uhoraho Imana yirukana umuntu mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yavuyemo.

24Amaze kwirukana umuntu, ashyira mu burasirazuba bw'ubusitani bwa Edeni abakerubi bafite inkota z'umuriro zirabagirana, ngo bice inzira igana ku giti cy'ubugingo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help