Yobu 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yobu yinubira incuti ze

1Nuko Yobu arasubiza ati:

2“Iyaba umubabaro wanjye wapimwaga,

iyaba amakuba yanjye yashyirwaga ku munzani,

3byarusha uburemere umusenyi wo ku nyanja,

ni cyo gituma mvuga amateshwa.

4Imyambi y'Imana Nyirububasha yarampinguranyije,

ubumara bwayo buncengera mu mubiri,

Imana yankoranyirijeho ibitera ubwoba.

5Mbese indogobe y'ishyamba yakwabira ifite ubwatsi?

Ese impfizi yo yakwivuga iri mu rwuri irisha?

6Mbese ibyokurya bidafite icyanga byaribwa nta munyu?

None se mu murenda w'igi wabonamo uburyohe?

7Ibyo byokurya simbigirira ipfa,

iyo mbiriye bingwa nabi.

8“Icyampa Imana ikampa icyo nyisaba,

icyampa ikanyemerera icyo nifuza!

9Icyampa ikemera kunyica,

icyampa ikankuraho amaboko yayo ikampitana!

10Nzanezerwa cyane mu mubabaro wanjye,

nzi ko Imana ari inziranenge,

sinigeze mpakana ibyo itegeka.

11Mfite mbaraga ki zo gukomeza kubaho?

Ese ntegereje iki ko nta cyo nizeye?

12None se ndemwe mu mabuye?

Ese umubiri wanjye uremwe mu muringa?

13Nta cyo ngishoboye kwimarira,

nta cyankiza kikindangwamo!

14“Uwihebye agirwa n'incuti,

ubundi yakurizamo kutubaha Nyirububasha.

15Abavandimwe banjye barambeshya,

bameze nk'utugezi dukama mu mpeshyi.

16Mu itumba twuzuramo urubura,

turatobama kubera amasimbi ashongeramo.

17Mu gihe cy'ubushyuhe turakama,

ku mpeshyi indiri zatwo zirumagara.

18Abagenzi barorongotana bashaka amazi,

bazerera mu butayu bagashirirayo.

19Abagenzi b'i Tema baza barangamiye utwo tugezi,

ab'i Sheba na bo baza ari two batezeho amakiriro.

20Bamwajwe n'uko utwo tugezi twakamye,

batugezeho bacika intege.

21Namwe muri nk'utwo tugezi,

mubona amakuba mugashya ubwoba.

22Mbese hari uwo nigeze nsaba impano?

Ese hari uwo nasabye kuntangira icyiru?

23Mbese hari uwo nasabye kunkura mu maboko y'umwanzi?

Ese hari uwo nasabye kunkiza abankandamiza?

24Nimunyigishe ndaceceka,

nimunyereke uburyo nateshutse.

25Amagambo y'ukuri ntakomeretsa,

nyamara amagambo yanyu ni impfabusa.

26Mbese murashaka guhinyura ibyo mvuze?

Amagambo y'uwihebye ni nk'umuyaga.

27Mushobora gufindira impfubyi,

mwanagurisha incuti yanyu.

28None nimunyitegereze,

sinahangara kuvuga ibinyoma imbere yanyu.

29Nimungarukire ndabasabye ntimucumure,

nimungarukire nkomeje kuba inyangamugayo.

30Mbese mutekereza ko mvuga ibinyoma?

Ese mwibwira ko ntazi gutandukanya icyatsi n'ururo?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help