Malaki 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho aburira abatambyi

1None rero Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Mwa batambyi mwe, ndababuriye!

2Nimutanyumvira ngo mumpeshe ikuzo mubyitayeho, ndabavuma, ibyiza abantu babaha bihinduke imivumo. Koko rero nabihinduye imivumo kuko nta cyo mwitaho.

3Dore nzahana ababakomokaho, kandi namwe mbatere mu maso amayezi y'ibitambo by'iminsi mikuru yanyu, maze mbajugunyane n'ayo mayezi.

4Ubwo ni bwo muzamenya ko nabagejejeho iyo miburo, kugira ngo Isezerano nagiranye n'abakomoka kuri Levi ridakuka.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

5Arongera ati: “Abo Balevi nabasezeraniye ubugingo n'amahoro, kandi koko narabibahaye. Barantinyaga cyane bakanyubaha.

6Bigishaga inyigisho z'ukuri, ntibigeze bigisha iz'ibinyoma. Twabanaga mu mahoro bantunganiye, bagatuma benshi bareka ubugome.

7Koko rero abatambyi ni bo bagomba kwigisha abantu kumenya Imana, akaba ari bo abantu baza kugisha inama kuko ari bo ntumwa z'Uhoraho Nyiringabo.

8Ariko mwebwe abatambyi ntimwasohoje uwo murimo, ahubwo inyigisho zanyu zatumye benshi bagwa mu byaha. Bityo mwica Isezerano nagiranye n'abakomoka kuri Levi.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

9Na none ati: “Nanjye nabateje rubanda rwose barabasuzugura mukorwa n'isoni, kuko mutakoze ibyo nshaka kandi ntimwabaye intabera, ngo mufate abantu bose kimwe imbere y'Amategeko yanjye.”

Abayahudi bahemukiye Imana, bahemukira n'abo bashakanye

10Twese dukomoka kuri sogokuruza umwe, kandi twese twaremwe n'Imana imwe rukumbi. None se kuki duhemukirana, tukica amasezerano ba sogokuruza bagiranye n'Imana?

11Abayahudi bahemukiye Imana, bakora ibizira biteye ishozi mu gihugu cyabo cyose no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu. Koko Abayahudi bahumanyije Ingoro Uhoraho akunda, kandi bashatse abanyamahangakazi basenga ibigirwamana.

12Umuntu wese ukora ibyo, Uhoraho azamuca mu bakomoka kuri Yakobo, he kugira umucira akari urutega ngo amurenganure, cyangwa ngo amutangire ituro ku Uhoraho Nyiringabo.

13Hari ikindi kandi mukora: muza ku rutambiro rw'Uhoraho mugasuka amarira. Muraboroga kandi mukaganya kubera ko atacyita ku maturo yanyu ngo ayakirane ubwuzu.

14Nyamara murabaza muti: “Ibyo biterwa n'iki?” Biterwa n'uko wowe mugabo wahemukiye umugore wawe mwashakanye ukiri umusore. Mwasezeraniye imbere y'Uhoraho ko ari mugenzi wawe, akaba n'umugore wawe w'isezerano.

15Mbese Imana ntiyakugize umwe na we, mwembi muhuje umubiri n'ubugingo? Kuki se yabagize umwe? Si uko yabashakagaho urubyaro ruyubaha? Nuko rero ubwawe wirinde guhemukira umugore washatse ukiri umusore.

16Koko rero Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli, aravuze ati: “Nanga ubutandukane bw'abashakanye kuko ari ubugome bukabije.” Nuko rero ubwanyu nimwirinde, hatagira umuntu uhemukira uwo bashakanye.

Intumwa y'Uhoraho n'umunsi wo guca imanza

17Murushya Uhoraho kubera amagambo yanyu. Nyamara murabaza muti: “Tumurushya dute?” Muramurushya iyo muvuga muti: “Umuntu wese ukora ibibi, Uhoraho amwita mwiza akamwishimira”, cyangwa iyo mumubaza muti: “None se Imana idaca urwa kibera iri he?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help