1Dore urutonde rw'Abisiraheli bari abakuru b'imiryango yabo, n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abayobozi babo bafashaga umwami mu byerekeye ibyiciro by'abinjira n'abasohoka mu mezi yose y'umwaka. Buri cyiciro cyari kigizwe n'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
2Aba ni bo bari abayobozi b'icyiciro cya buri kwezi:
Ukwezi kwa mbere ni Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, wayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
3Yari mwene Perēsi akaba n'umukuru w'abagaba b'ingabo bose.
4Ukwezi kwa kabiri ni Dodayi w'Umwahohi wari wungirijwe na Mikuloti. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
5Ukwezi kwa gatatu ni Benaya mwene Yehoyada w'umutambyi. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
6Benaya uwo yari umwe wo muri za ntwari mirongo itatu akaba n'umutware wazo. Umuhungu we Amizabadi yari amwungirije.
7Ukwezi kwa kane ni Asaheli murumuna wa Yowabu, hanyuma yasimbuwe n'umuhungu we Zebadiya. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
8Ukwezi kwa gatanu ni Shamuti w'Umuyizirahi wari umugaba w'ingabo. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
9Ukwezi kwa gatandatu ni Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
10Ukwezi kwa karindwi ni Helesi w'i Peloni wari Umwefurayimu. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
11Ukwezi kwa munani ni Sibekayi w'Umuzera w'i Husha. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
12Ukwezi kwa cyenda ni Abiyezeri w'Umubenyamini wa Anatoti. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
13Ukwezi kwa cumi ni Maharayi w'Umuzera w'i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
14Ukwezi kwa cumi na kumwe ni Benaya w'Umwefurayimu w'i Piratoni. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
15Ukwezi kwa cumi na kabiri ni Helidayi wo mu muryango wa Otiniyeli w'i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
Ubutegetsi bw'igihugu: abakuru b'imiryango16Aba ni bo bari abakuru b'imiryango y'Abisiraheli. Mu muryango wa Rubeni ni Eliyezeri mwene Zikiri, mu wa Simeyoni ni Shefatiya mwene Māka.
17Mu muryango wa Levi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu wa Aroni ni Sadoki.
18Mu muryango wa Yuda ni Elihu umuvandimwe wa Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.
19Mu muryango wa Zabuloni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli.
20Mu muryango wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, muri kimwe cya kabiri cy'uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.
21Muri kimwe cya kabiri kindi cy'umuryango wa Manase wari utuye muri Gileyadi, ni Ido mwene Zakariya. Mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.
22Mu muryango wa Dani yari Azarēli mwene Yerohamu.
Abo ni bo bakuru b'imiryango y'Abisiraheli.
23Dawidi ntiyabaruye abantu bamaze imyaka makumyabiri cyangwa abatarayigezaho, kuko Uhoraho yari yarasezeranye ko azagwiza Abisiraheli bakangana n'inyenyeri zo ku ijuru.
24Yowabu mwene Seruya yari yatangiye kubabarura ariko ntiyarangiza, kuko Uhoraho yari yarakariye Abisiraheli kubera icyo gikorwa. Ni yo mpamvu umubare w'abantu bose babaruwe utaboneka mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'umwami Dawidi.”
Abacungaga umutungo w'umwami25Azimaveti mwene Adiyeli yari ashinzwe amazu yabikwagamo umutungo w'umwami.
Yonatani mwene Uziya yari ashinzwe amazu y'ububiko yo mu cyaro n'ayo mu mijyi, n'ayo mu midugudu no mu minara y'abarinzi.
26Eziri mwene Kelubu yari ashinzwe abahinzi bo mu cyaro.
27Shimeyi w'i Rama yari ashinzwe imizabibu. Zabudi w'i Shefamu yari ashinzwe guhunika divayi zivuye mu mizabibu.
28Bāli-Hanani w'i Gederi yari ashinzwe imivumu n'iminzenze yari mu misozi y'imirambi. Yowashi yari ashinzwe ububiko bw'amavuta y'iminzenze.
29Shitirayi w'i Sharoni yari ashinzwe amashyo yarishaga mu nzuri z'i Sharoni. Shafati mwene Adilayi yari ashinzwe andi mashyo yarishaga mu bibaya.
30Obili w'Umwishimayeli yari ashinzwe ingamiya. Yedeya w'Umunyameronoti yari ashinzwe indogobe.
31Yazizi w'Umuhageri yari ashinzwe imikumbi y'intama n'ihene.
Ayo ni yo mazina y'abantu bacungaga umutungo w'Umwami Dawidi.
Abajyanama ba Dawidi32Yonatani se wabo wa Dawidi, wari umugabo w'umunyabwenge n'umwigishamategeko, yari umujyanama w'umwami. Yehiyeli mwene Hakemoni yareraga abana b'umwami.
33Ahitofeli na we yari umujyanama w'umwami. Hushayi w'Umwaruki yari incuti y'umwami.
34Ahitofeli yasimbuwe na Yehoyada mwene Benaya, na Abiyatari. Yowabu ni we wari umugaba mukuru w'ingabo z'umwami.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.