Yeremiya 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ubutumwa bugenewe umuryango w'umwami w'Ubuyuda

1Uhoraho yongera kumbwira ati: “Jya ibwami maze ubwire umwami w'u Buyuda

2uti: ‘Yewe mwami w'u Buyuda wicaye ku ntebe ya Dawidi, wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe banyura muri aya marembo, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho:

3nimukurikize ubutungane n'ubutabera, mukure urengana ku ngoyi y'umukandamiza. Ntimukagirire nabi umunyamahanga n'impfubyi n'umupfakazi, aha hantu ntimukahamenere amaraso y'intungane.

4Nuko rero nimukurikiza aya mabwiriza, ntihazabura abami basimburana ku ntebe ya Dawidi, bazanyura mu marembo y'iyi ngoro bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, bashagawe n'ibyegera byabo n'abantu babo.

5Nyamara nimudakurikiza aya mabwiriza, ndarahiye iyi ngoro izahinduka itongo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

6Ibi ni byo Uhoraho avuga byerekeye ingoro y'umwami w'u Buyuda:

“Nubwo ari nziza nk'intara ya Gileyadi,

nubwo ari nziza nk'ibisi bya Libani,

nzayihindura nk'ubutayu,

izaba nk'umujyi udatuwe.

7Nzayiteza abanzi bitwaje intwaro,

bazatema inkingi zayo nziza z'amasederi,

bazazitema bazijugunye mu muriro.

8“Nuko abantu baturutse mu mahanga bazanyura hafi y'uyu mujyi bazabazanye bati: ‘Kuki Uhoraho yagenje atya uyu mujyi w'ikirangirire?’

9Bazasubizanya bati: ‘Ni ukubera ko baretse Isezerano ry'Uhoraho Imana yabo, baramya izindi mana barazikorera.’ ”

Ubutumwa bwohererejwe Yowahazi

10Ntimukaririre Umwami Yosiya wapfuye,

ntimukamugire mu cyunamo.

Ahubwo muririre Yowahazi wajyanywe ho umunyago,

ntabwo azagaruka mu gihugu cye cya gakondo.

11Ibi ni byo Uhoraho avuze kuri Yowahazi mwene Yosiya wasimbuye se ku ngoma mu Buyuda: yavanywe ino ntazongera kuhagaruka,

12azapfira aho yajyanywe ho umunyago, ntazongera kugaruka muri iki gihugu.

Yoyakimu aburirwa

13Uzabona ishyano Yoyakimu,

wowe wubakisha ingoro ukandamiza rubanda,

wubaka amagorofa ukoresheje uburiganya,

ukoresha abantu ntubahembe.

14Uravuga uti: “Nziyubakira ingoro nini cyane,

izaba ifite amagorofa magari.

Nzayicamo amadirishya manini,

nzayomekaho imbaho z'amasederi,

nzayisīga irangi ritukura.”

15Koko rero wubakishije amasederi.

Mbese ibyo bituma uba umwami uruta abandi?

So yari afite ibyokurya n'ibyokunywa,

yakoresheje ukuri n'ubutabera,

bityo yaguwe neza muri byose.

16Yarwanaga ku bakene n'abandi batishoboye,

byose byamugendekeraga neza.

Ibyo ni byo bigaragaza ko munzi.

Ni jye Uhoraho ubivuze.

17Nyamara wowe amaso yawe n'umutima wawe birarikiye inyungu mbi,

uvusha amaraso y'inzirakarengane,

ukandamiza abantu bikabije.

18Dore ibyo Uhoraho yongeye kuvuga kuri Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda:

napfa ntibazamuririra bavuga bati:

“Abonye ishyano umuvandimwe wacu!

Abonye ishyano mushiki wacu!”

Ntibazamuririra bavuga bati:

“Abonye ishyano databuja!

Abonye ishyano umwami wanjye!”

19Bazamushyingura nk'uhamba indogobe,

bazamukurubana bamujugunye inyuma y'amarembo ya Yeruzalemu.

Yeruzalemu izakorwa n'isoni

20Bantu b'i Yeruzalemu, nimuzamuke mu bisi bya Libani murangurure,

nimurangururire amajwi yanyu i Bashani,

nimurangururire ku bisi bya Abarimu,

dore abakunzi banyu barishwe.

21Nababuriye mugifite amahoro,

nyamara mwaravuze muti: “Ntituzumvira.”

Iyo ni yo migenzereze yanyu guhera mukiri bato,

ntimwigeze munyumvira.

22Abayobozi banyu bose bazajyanwa n'umuyaga,

abakunzi banyu bazajyanwa ho iminyago.

Bityo muzakorwa n'isoni mucike intege,

muzabiterwa n'ubugome bwanyu.

23Yemwe abatuye ibwami mu Ngoro y'Ishyamba rya Libani,

mwebwe muba mu mazu y'amasederi,

imibabaro nibageraho muzaboroga,

muzababara nk'umugore uribwa n'ibise.

Urubanza Uhoraho acira umwami Yoyakini

24Uhoraho abwira Umwami Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda ati: “Ndarahiye, nubwo wowe Yoyakini waba nk'impeta ku rutoki rw'ikiganza cyanjye cy'iburyo nagushikuzaho.

25Nzakugabiza abashaka kukwica, ba bandi utinya ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze.

26Wowe na nyoko nzabameneshereza mu gihugu mutavutsemo, ni ho mwembi muzapfira.

27Muzashaka kugaruka muri iki gihugu nyamara ntibizashoboka.

28“Bazabaza bati: ‘Mbese Yoyakini uyu si nk'ikibindi cyamenetse, abantu bakagisuzugura bakakijugunya? Ni kuki we n'abantu be baciriwe kure bakamenesherezwa mu gihugu batazi?’ ”

29Wa gihugu we, umva Ijambo ry'Uhoraho.

30Uhoraho aravuga ati: “Nimwandike uyu muntu nk'aho ari incike.

Ni umuntu utagira amahoro mu mibereho ye,

nta n'umwe umukomokaho uzicara ku ntebe ya cyami ya Dawidi,

nta n'umwe uzayobora u Buyuda.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help