1Yemwe mwa Banyagalati b'abapfu mwe, ni nde wabaroze? Abantu mwamenyeshejwe neza ukuntu Kristo yabambwe ku musaraba, mukaba nk'ababyiboneye!
2Ndifuza ko munsubiza iki kibazo cyonyine: mbese mwahawe Mwuka w'Imana kubera ko mwakoze ibyategetswe n'Amategeko, cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwiza mukabwemera?
3Bishoboka bite ko muba abapfu bigeze aho? Ibyo mwatangiye mubishobojwe na Mwuka w'Imana, none murashaka kubyirangiriza n'imbaraga zanyu?
4Noneho ga bya bindi byose mwanyuzemo byabaye impfabusa? Ese birashoboka?
5Mbese Imana ibaha Mwuka wayo igakora ibitangaza muri mwe, ibiterwa n'uko mukora ibyategetswe n'Amategeko? Cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwayo mukabwemera?
6Ibyanditswe bivuga ko “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk'intungane.”
7Bityo rero mumenye ko abizera Imana ari bo rubyaro nyakuri rwa Aburahamu.
8Ibyanditswe byateganyije kandi ko n'abatari Abayahudi Imana izabagira intungane, ibitewe n'uko bayizeye. Ni cyo gituma Aburahamu yarabwiwe iyo nkuru nziza mbere y'igihe, ngo “Amahanga yose azaguherwamo umugisha.”
9Nuko rero abizera Imana bose baherwa umugisha hamwe na Aburahamu wayizeraga.
10Nyamara abishingikiriza ku kumvira Amategeko baba biteje umuvumo, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Havumwe umuntu wese udahora akurukiza ibyanditswe byose mu gitabo cy'Amategeko.”
11Biragaragara rwose ko nta muntu watunganira Imana abitewe no kumvira Amategeko, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho.”
12Naho Amategeko yo ntaho ahuriye no kwizera Imana. Ahubwo nk'uko Ibyanditswe bivuga, umuntu ukurikiza Amategeko azabeshwaho na yo.
13Kristo yadukijije umuvumo uterwa n'Amategeko igihe yahindukaga ikivume ku bwacu, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wese umanitswe ku giti aba yaravumwe.”
14Ibyo kwari ukugira ngo abatari Abayahudi baherwe muri Kristo umugisha Imana yasezeranyije Aburahamu, no kugira ngo duhabwe Mwuka Imana yadusezeranyije tubikesha kwizera Kristo.
Amategeko n'amasezerano15Bavandimwe, reka mfate urugero rusanzwe mu mibereho y'abantu: iyo umuntu agiranye n'undi isezerano rihamye, ntawe ushobora kurikura cyangwa ngo agire icyo aryongeraho.
16Ngibyo rero. Aburahamu ni we Imana yahaye amasezerano we n'urubyaro rwe. Ibyanditswe ntibivuga “abazamukomokaho”, nk'aho ari abantu benshi bavugwa. Ahubwo bivuga “urubyaro rwe”, kugira ngo bisobanuke ko bigenewe umuntu umwe rukumbi ari we Kristo.
17Icyo nshaka kuvuga ni iki: Imana yagiranye Isezerano na Aburahamu irarikomeza, maze Amategeko ashingwa nyuma y'imyaka magana ane na mirongo itatu. Ntibishoboka rero ko ayo Mategeko asesa rya Sezerano ngo ribe impfabusa.
18Niba rero ari ukumvira Amategeko bihesha abantu umunani w'Imana, bityo baba batakiwuheshwa na rya sezerano. Nyamara Aburahamu we Imana yamugiriye ubuntu ishingiye ku Isezerano ryayo.
19None se kuki Amategeko yatanzwe? Yongeweho nyuma kugira ngo ibicumuro by'abantu bigaragare, kugeza igihe wa wundi ukomoka kuri Aburahamu aziye, ari we wagenewe Isezerano ry'Imana. Amategeko yatanzwe anyujijwe ku bamarayika, maze agezwa ku bantu acishijwe ku muntu w'umuhuza.
20Icyakora nta muhuza wakenerwa iyo atari uguhuza abantu babiri, naho Imana yo ni imwe rukumbi.
Intego y'Amategeko21Noneho se Amategeko acisha ukubiri n'amasezerano y'Imana? Ntibikabeho! Koko iyo haza kubaho Amategeko ahesha umuntu ubugingo, bityo yajyaga kuyumvira akaba intungane.
22Ariko Ibyanditswe bivuga ko ibiriho byose bizitiwe n'ibyaha, kugira ngo abemeye Yezu Kristo bahabwe ibyasezeranyijwe babikesha kumwizera.
23Mbere y'uko igihe cyo kwemera Kristo kigera, twari tuzitiwe kandi turinzwe n'Amategeko, kugeza igihe Imana ihishuriye agakiza duheshwa no kwemera Kristo.
24Bityo Amategeko yashyiriweho kuturera kugeza igihe Kristo aziye, kugira ngo dutunganire Imana tubikesha kumwemera.
25Ariko ubu igihe cyo kwemera Kristo kirasohoye, nta bwo rero tukirerwa n'Amategeko.
26Koko mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwemera Kristo,
27kuko mwese mwabatirijwe kuba muri Kristo, ku buryo Kristo ababera nk'umwambaro.
28Nuko rero nta tandukaniro riba riri hagati y'Umuyahudi n'utari Umuyahudi, hagati y'inkoreragahato n'uwishyira akizana, no hagati y'umugabo n'umugore, kuko muri Kristo Yezu mwese muri umwe.
29Ubwo rero muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu. Bityo mukaba abo Imana yasezeranyije umunani.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.