1“Niyemeje kutarangamira inkumi,
nabyiyemeje mbikuye ku mutima.
2Ni ayahe maherezo abantu bagenerwa n'Imana?
Ni uwuhe munani mu ijuru duteze kuri Nyirububasha?
3Abagome abateganyiriza kurimbuka,
ese inkozi z'ibibi ntaziteza amakuba?
4Imana izi imigenzereze yanjye,
izi n'aho njya hose.
5Mu mibereho yanjye sinigeze mbeshya,
mu migenzereze yanjye sinigeze ndyarya.
6Ngaho Imana nimpimishe umunzani utunganye,
bityo irasanga ndi inyangamugayo.
7Niba narateshutse inzira yanyeretse,
niba narararuwe n'ibyo mbona,
niba hari ikibi ubwanjye nakoze,
8icyo nzajya mbiba rubanda rujye rwisarurira,
imyaka yanjye ijye itsembwa mu butaka.
9Niba narigeze ndarikira umugore w'undi,
niba naratitirije iwe ku muryango,
10umugore wanjye azacyurwe n'undi,
azaryamane n'abandi bagabo.
11Koko rero iryo ryaba ari ishyano,
cyaba ari icyaha nkwiye guhanirwa.
12Icyo cyaha cyambera nk'umuriro ukongora,
umuriro warimbura n'ibyanjye byose.
13Niba narakandamije umugaragu wanjye cyangwa umuja wanjye,
niba ntarabarenganuye bagire icyo bandega.
14Nabigenza nte Imana impagurukiye?
Nayisubiza iki iramutse ibimbajije?
15None se Imana yandemye si yo yabaremye?
Erega Imana yaturemye ni imwe!
16Sinigeze nima umukene icyo ansabye,
sinigeze ntuma umupfakazi yiheba.
17Sinigeze niharira ibyokurya,
sinabyihariye ngo nime impfubyi.
18Nazibereye nk'umubyeyi kuva mu buto bwanjye,
narengeye abapfakazi kuva nkivuka.
19Ntabwo naretse umukene ngo abure icyo yambara,
nta n'ubwo naretse umutindi nyakujya ngo abure icyo yiyorosa.
20Bagiye banshimira ko nabambitse,
banshimiye ko mbasusurukije, mbahaye imyenda iboshywe mu bwoya bw'intama zanjye.
21Niba naragiriye nabi impfubyi,
niba narayirengagije nishingikirije abacamanza,
22urutugu rwanjye ruhwanyuke,
ukuboko kwanjye gukonyokere mu nkokora.
23Koko rero igihano cy'Imana cyanteraga ubwoba,
ikuzo ryayo ryambuzaga gucumura bene ako kageni.
24Sinigeze nishingikiriza ku izahabu,
nta n'ubwo nigeze niringira izahabu inoze.
25Sinigeze nirata umutungo wanjye mwinshi,
nta n'ubwo nishimiye ubwinshi bw'ibyo nari ntunze.
26Sinigeze ndamya izuba rirabagirana,
sinigeze ndamya ukwezi kugenda gushashagira.
27Ntibyigeze bindarura ngo mbiramye,
sinigeze mbitegera amaboko ngo mbihe icyubahiro.
28Byari kumbera icyaha nkwiye guhanirwa,
koko rero nari kuba nihakanye Imana nyir'ijuru.
29Sinigeze nezezwa n'ibyago by'umwanzi wanjye,
sinigeze nishimira ko yagushije ishyano.
30Sinigeze ncumura mu magambo,
sinigeze nsabira umwanzi wanjye gupfa.
31Ni nde mushyitsi ntigeze ngaburira ngo ahage?
Abakozi banjye babihamya.
32Nta mushyitsi nigeze ndaza hanze,
abacumbitsi bazaga iwanjye bisanga.
33Sinigeze mpisha ibicumuro byanjye nk'abandi,
sinigeze nzinzika ibyaha mu mutima wanjye.
34Sinigeze ntinya amagambo ya rubanda,
sinigeze ntinya ab'imiryango ikomeye,
naricecekeye nigumira iwanjye.
35Icyampa nkagira untega amatwi!
Ngiryo ijambo ryanjye riheruka,
ahasigaye Nyirububasha nansubize.
Ikirego umuburanyi wanjye andega nicyandikwe.
36Koko rero nzemera ngiheke ku ntugu,
nzagitamiriza nk'ikamba.
37Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose,
nzaba imbere yayo mfite ishema.
38Niba ubutaka mpinga bwaranyamaganye,
niba n'amayogi yabwo narayababaje,
39niba narariye umusaruro wabwo ntawurishye,
niba naricishije bene wo inzara,
40ahagombaga kumera ingano hazamere amahwa,
ahagombaga kumera indi myaka hazamere kimari.”
Nuko Yobu amaze kuvuga atyo arekera aho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.