1Umubyeyi ukunda umwana we aramucyaha,
aramucyaha kugira ngo mu gihe kizaza azamwishimire.
2Urera umwana we neza bimutera umunezero,
bizamutera ishema muri bagenzi be.
3Urera umwana we neza atera abanzi be ishyari,
iyo ari kumwe n'incuti ze aranezerwa.
4Nubwo uwo mubyeyi yapfa azamera nk'aho atapfuye,
koko aba asize umwana bahwanye.
5Iyo akiriho ashimishwa no kubona uwo mwana we,
iyo apfuye ntajyana agahinda.
6Koko aba asize uzahÅra abanzi be,
aba asize kandi uzitura incuti ze ineza.
7Umuntu utetesha umwana we azaruha amukosora,
igihe cyose uwo mwana agize ikimubaho, umubyeyi we azahagarika umutima.
8Ifarasi itaratojwe neza irarushya,
umwana utarezwe neza na we ntashoboka.
9Nutetesha umwana wawe azagukoza isoni,
numurera bajeyi azakubabaza.
10Ntukamuteteshe hato bitazabagaruka mwembi,
ntukamuteteshe bitakuviramo guhekenya amenyo.
11Ntukamureke ngo yigenge akiri muto,
12uzamugorore akiri muto,
nutabigenza utyo azaba umunyagasuzuguro kandi ntazubaha.
13Ujye urera umwana wawe neza kandi umuhane,
nutabigenza utyo azagusuzugura.
Ubuzima buzira umuze14Ni byiza kuba umukene ufite ubuzima buzira umuze,
uwo aruta umukire washegeshwe n'indwara.
15Ubuzima buzira umuze buruta izahabu y'isi yose,
umubiri ufite imbaraga uruta umutungo mwinshi.
16Nta bukire bwagereranywa n'umubiri uzira umuze,
nta n'ibyishimo byagereranywa n'umutima unezerewe.
17Ni byiza gupfa aho kuba umutindi,
ni byiza gupfa aho kurwara indwara idakira.
18Umuntu ugaburira umurwayi udashaka kurya,
uwo ameze nk'ugaburira ikigirwamana.
19Koko guha ikigirwamana ibyokurya nta cyo bimaze,
ikigirwamana ntikirya kandi ntigihumurirwa.
Uko ni ko umuntu utotezwa n'Uhoraho ameze.
20Areba ibyokurya bamuhaye agasuhuza umutima,
ni nk'umuntu w'inkone upfumbase inkumi.
Ibyishimo by'umutima(Mubw 11.9-10)21Ntukemere kuganzwa n'agahinda,
ntukibabarize umutima.
22Ibyishimo by'umutima ni bwo buzima bw'umuntu,
umunezero utuma umuntu arama.
23Ujye unezerwa kandi ugire ituze,
ujye wirinda guhagarika umutima.
Koko guhagarika umutima byagiriye nabi abantu benshi,
guhagarika umutima nta cyo bimaze.
24Ishyari n'uburakari bitera gukenyuka,
guhagarika umutima bituma umuntu asaza imburagihe.
25Umunezero utuma umuntu ashaka kurya,
ibyo ariye byose bimugwa neza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.