1Twavuze ukuntu Simoni yagambaniye igihugu cye, kandi ko ari we wamenyesheje Apoloniyo ibyerekeye umutungo w'Ingoro. Koko rero Simoni yatangiye gusebya Oniyasi avuga ati: “Oniyasi ni we warwanyije Heliyodori, akaba ari na we ntandaro y'ibyago yagize.”
2Oniyasi wari uzwi ho kuba umugiraneza mu mujyi, akitangira kandi akarwanira ishyaka Amategeko, Simoni yatinyutse no kumwita umwanzi w'igihugu.
3Urwo rwango rwarushijeho gukomera kugeza ubwo hagiye habaho ubwicanyi, bukozwe n'abayoboke ba Simoni.
4Oniyasi abona ukuntu ayo makimbirane arushaho gukabya, n'ukuntu Apoloniyo mwene Menesiteyo, umutware w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya, nta kindi yakoraga kitari ugukuririza ubugome bwa Simoni.
5Nuko Oniyasi aherako ajya ibwami, atajyanywe no kurega abaturage, ahubwo agamije icyagirira akamaro abaturage bose, cyane cyane Abayahudi.
6Koko rero Oniyasi yabonaga neza ko umwami atabagobotse, bitajyaga gushoboka ko amahoro agaruka mu gihugu. Byongeye kandi Simoni ntiyajyaga kureka iyo mikorere ye y'ubusazi.
Yasoni ahatira bene wabo kwemera umuco w'Abagereki(1 Mak 1.10-15)7Selewukusi amaze gupfa, Antiyokusi wahimbwe Epifani yamusimbuye ku ngoma. Nuko Yasoni umuvandimwe wa Oniyasi, yigira Umutambyi mukuru akoresheje uburiganya.
8Yasoni yasabye umwami ko babonana, amusezeranya kuzamuha ibiro ibihumbi icumi by'ifeza biturutse ku misoro, akazongeraho n'ibiro ibihumbi bibiri na magana abiri biturutse ku zindi nyungu.
9Byongeye kandi yiyemeza guha umwami ibindi biro ibihumbi bine by'ifeza, aramutse amwemereye kubakisha inzu y'imikino n'ishuri ry'urubyiruko, agakoresha n'ibarura ry'abaturage b'i Yeruzalemu bashyigikiye Antiyokusi.
10Nuko umwami arabyemera. Yasoni amaze gufata ubutegetsi ahatira bene wabo kwemera umuco w'Abagereki.
11Yasoni akuraho uburenganzira Abayahudi bari barahawe n'umwami wamubanjirije, babikesheje Yohani se wa Ewupolemi. (Ewupolemi uwo ni we uzoherezwa i Roma kugira ngo agirane amasezerano y'ubucuti n'ubufatanye n'Abanyaroma). Yasoni yavanyeho ibikorwa bishingiye ku Mategeko y'Imana, atangira gukora imigenzo inyuranyije na yo.
12Koko rero yishimiye kubakisha inzu y'imikino munsi y'umusozi wari wubatsweho Ingoro, maze ashishikariza urubyiruko rwabizobereyemo kujya bahakorera imyitozo ngororamubiri nk'iy'Abagereki.
13Nuko imigenzo y'Abagereki ikwira hose, n'abantu barushaho kwigana imico y'abanyamahanga. Ibyo byose byaturutse kuri Yasoni wari ufite ubugome bukabije, umuntu utubahaga Imana kandi utari ukwiye kwitwa Umutambyi mukuru.
14Byageze n'aho abatambyi ubwabo batacyitaye ku mirimo yerekeye urutambiro: nta cyubahiro bari bagifitiye Ingoro kandi ntibari bagitamba ibitambo, ahubwo iyo bumvaga ikimenyetso cy'uko imikino ngororamubiri itangiye bihutiraga kuyijyamo, nyamara kandi inyuranyije n'Amategeko y'Imana.
15Nta cyo bari bagikora gihesha icyubahiro imigenzo ya ba sekuruza, ahubwo bashyiraga imbere iyubahirizwaga mu Bagereki.
16Ngiyo impamvu yatumye bamererwa nabi. Koko rero abo batangariraga imigenzereze yabo kandi bashakaga kwigana muri byose, babahindukiye abanzi barabakandamiza.
17Ntawe urenga ku Mategeko y'Imana ngo bicire aho, nk'uko bizagaragara mu bihe bizakurikira.
Abaturage b'i Yeruzalemu bakira imico y'Abanyasiriya18Buri myaka ine mu mujyi wa Tiri hakorerwaga amarushanwa y'imikino ngororamubiri, umwami na we akaza kuyizihiza.
19Umupfapfa Yasoni yoherezayo intumwa zihagarariye abashyigikiye Antiyokusi b'i Yeruzalemu, bajyana ibikoroto magana atatu by'ifeza bigenewe igitambo bazatambira ikigirwamana Herakelisi. Ariko abo bantu babona ko bidakwiye gukoresha ifeza zingana zityo mu gutamba igitambo, ahubwo ko zakoreshwa indi mirimo.
20Ni yo mpamvu abari bajyanye izo feza batubahirije icyifuzo cya Yasoni, wari wazigeneye gutambira igitambo ikigirwamana Herakelisi, ahubwo bakazikoresha mu gukora amato y'intambara.
21Antiyokusi yari yarohereje Apoloniyo mwene Menesiteyo mu Misiri, mu birori byo kwimika umwami Filometori. Icyo gihe Antiyokusi amenya ko Filometori arwanya imitegekere ye, maze yiyemeza kurengera ubwami bwe. Nuko ajya i Yope, ahavuye ajya i Yeruzalemu.
22Yasoni n'abaturage bamwakirana icyubahiro cyinshi, bamwinjiza mu mujyi bacanye amatara kandi bavuza n'impundu. Ibyo birangiye Antiyokusi n'ingabo ze basubira muri Fenisiya.
Menelasi aba Umutambyi mukuru23Hashize imyaka itatu, Yasoni yohereza Menelasi ibwami. Menelasi uwo yari umuvandimwe wa Simoni, wa wundi twigeze kuvuga haruguru. Yasoni amutegeka gushyira umwami Antiyokusi ifeza kandi ngo amusabe umwanzuro w'ibibazo bikomeye.
24Ariko Menelasi ageze imbere y'umwami, amugiraho ubutoni bitewe n'imyifatire ye y'umuntu ukomeye. Yihesha atyo umurimo w'ubutambyi bukuru, amwizeza kuzamuha ibiro ibihumbi umunani by'ifeza birenga ku byo Yasoni yari yarasezeranye.
25Menelasi amaze kubona icyemezo cy'umwami kimuhesha uburenganzira bwo gukora uwo murimo, agaruka i Yeruzalemu. Icyakora nta myifatire y'Umutambyi mukuru yaranganwaga, ahubwo yari umunyagitugu w'umugome akagira n'uburakari nk'ubw'igikōko cyo mu ishyamba.
26Bityo Yasoni wari wavanishije umuvandimwe we bwite ku murimo w'Umutambyi mukuru akoresheje uburiganya, na we avanwaho n'undi maze biba ngombwa ko ahungira muri Amanitidi.
27Menelasi yari yahawe ubutegetsi, ariko yirengagiza guha umwami za feza yari yamusezeranyije.
28Nyamara Sositarati wategekaga ikigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu, yahoraga amwishyuza izo feza kuko ari we wari ushinzwe kwakira imisoro. Kubera iyo mpamvu, byageze n'aho bombi batumizwa ibwami.
29Bagiye kugenda Menelasi ashyiraho umuvandimwe we Lisimaki, kugira ngo abe amusigariye ku mirimo y'ubutambyi bukuru, naho Sositarati asigaho Karatesi wari umugaba w'ingabo z'abacancuro bakomokaga muri Shipure.
Urupfu rwa Oniyasi30Icyo gihe abaturage b'i Tarisi n'ab'i Malosi barivumbagatanya. Koko rero ibyo byatewe n'uko umwami yari yagabiye imijyi yabo Antiyokisa wari inshoreke ye.
31Umwami yihutira kujya kugarura umutekano muri ako karere. Nuko ashyiraho Andironiko umwe mu baminisitiri be, kugira ngo abe amusigariye ku mirimo y'ubutegetsi Antiyokiya.
32Bityo Menelasi aba abonye akanya kamutunganiye, yiba bimwe mu bikoresho by'izahabu byo mu Ngoro abiha ho impano Andironiko, ibindi abigurishiriza mu mujyi wa Tiri no mu yindi mijyi iwukikije.
33Oniyasi amaze kubimenyeshwa by'imvaho, ahungira mu ngoro y'i Dafune hafi ya Antiyokiya, atangira kwamagana Menelasi.
34Nuko Menelasi yihererana Andironiko amuhatira kwica Oniyasi. Andironiko ajya kureba Oniyasi amusezeranya amahoro ariko amuryarya. Ashobora atyo kwemeza Oniyasi kuva mu buhungiro, nubwo yari ataramwizera rwose. Ariko agisohoka Andironiko ahita amutsinda aho, atitaye na busa ku butabera.
35Ni yo mpamvu urwo rupfu rw'akarengane rwagiriwe Oniyasi, rwababaje cyane Abayahudi ndetse na benshi mu banyamahanga, bituma bivumbagatanya.
Umwicanyi aryozwa ubugome bwe36Umwami Antiyokusi atahutse avuye muri Silisiya, Abayahudi batuye mu mujyi wa Antiyokiya n'Abagereki bari bafatanyije kwanga ako karengane, baza kumubaza iby'urupfu rwa Oniyasi runyuranyije n'Amategeko.
37Antiyokusi agira agahinda, arababara cyane maze asesa amarira yibutse ubwitonzi n'imico myiza bya nyakwigendera.
38Nuko ararakara cyane, ategeka ko bambura Andironiko igishura cy'umuhemba no kumushwanyurizaho imyambaro, no kumuzererana umujyi wose kugeza aho yiciye Oniyasi urw'agashinyaguro. Nuko wa mwicanyi na we yicirwa aho, bityo Nyagasani amuha igihano akwiriye.
Urupfu rwa Lisimaki umuvandimwe wa Menelasi39Muri icyo gihe, Lisimaki yari yaribye ibikoresho byinshi mu Ngoro y'i Yeruzalemu, abyumvikanyeho n'umuvandimwe we Menelasi. Koko rero ibikoresho byinshi by'izahabu byari byarakwirakwijwe hose. Iyo nkuru isakara mu mujyi, maze abaturage bahagurukira icyarimwe kugira ngo barwanye Lisimaki.
40Lisimaki abonye abo bantu benshi bamuhagurukiye barakaye cyane, aha intwaro abantu bagera ku bihumbi bitatu kugira ngo bahagarike iyo myivumbagatanyo bakoresheje urugomo. Abo bantu bari bayobowe n'uwitwa Oranosi, akaba umugabo usheshe akanguhe kandi umeze nk'umusazi.
41Abantu bari mu rugo rw'Ingoro babonye ko Lisimaki abateye, bamwe bafata amabuye abandi bafata amahiri, ndetse abandi bayora ivu ry'ibitambo, maze byose babiterera icyarimwe Lisimaki n'abantu be.
42Nuko bakomeretsa benshi mu bari babateye ndetse bamwe barapfa, abasigaye barahunga. Naho Lisimaki wa mujura w'ibintu byeguriwe Imana, bamwicira hafi y'ububiko bw'Ingoro.
Menelasi atanga ruswa agatsinda43Nuko na Menelasi atangira gushinjwa kubera ibyabaye.
44Igihe umwami yari yaje i Tiri, abantu batatu boherejwe n'inama nkuru bamuregera urukiko.
45Menelasi abonye ko ari buze gutsindwa, asezeranya Putolemeyi mwene Dorimene kuzamuha ifeza nyinshi, kugira ngo amuhakirwe ku mwami.
46Nuko Putolemeyi ajyana umwami munsi y'ibaraza nk'abagiye gufata amafu, amuhindura ibitekerezo.
47Menelasi wari wakoze ayo mahano yose, umwami amusezerera abaye umwere w'ibyo aregwa, naho ba banyabyago bajyaga no kugirirwa imbabazi n'urukiko rw'Abasiti, bacirwa urwo gupfa.
48Abari bahagurukiye kurengera umujyi, n'abaturage n'ibikoresho byeguriwe Imana, baba ari bo bahanwa kuri ubwo buryo bw'akarengane.
49Icyakora Abanyatiri babibonye na bo bababazwa n'ubwo bugiranabi bugeze aho, bituma babahambana umutima mwiza.
50Naho Menelasi abikesheje irari ry'abakomeye, akomeza ubutegetsi bwe, agumya gukuza ubugome no kuba umwanzi gica wa bene wabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.