1Isengesho rya Musa, umuntu w'Imana.
Nyagasani, uko ibihe bihaye ibindi,
wagiye utubera ubuhungiro.
2Imisozi itarabaho, utararema isi n'ibiyiriho,
kuva kera kose ukageza iteka ryose uhora uri Imana.
3Ni wowe uhindura abantu umukungugu,
ubwira bene muntu gusubira mu gitaka.
4Erega imyaka igihumbi kuri wowe ni igihe kigufi,
ihwanye n'umunsi w'ejo hashize,
ihwanye n'igice cy'ijoro rikeye.
5Abantu urabakukumba bagashira nk'ibitotsi.
Bameze nk'ibyatsi bitoshye mu gitondo.
6Mu gitondo biratōha bigakura,
nimugoroba bikaraba bikuma.
7Dore uburakari bwawe buratumaze,
umujinya wawe udutera ubwoba.
8Ibicumuro byacu uhora ubyibuka,
ibyaha dukora rwihishwa byose urabitahura.
9Erega nta munsi wira utaturakariye,
nta mwaka turangiza tutaganya!
10Imyaka turama ni mirongo irindwi,
twakabya kurama ikaba mirongo inani,
nyamara ibyiza byayo twakwirata ni imiruho n'imibabaro.
Imyaka ishira vuba urupfu rukatujyana.
11Nta wabasha kumenya uburakari bwawe bukaze,
nyamara abakubaha barusha abandi kubumenya.
12Ujye uduha kwibuka ko iminsi yacu ibaze,
bityo tuzaba abanyabwenge.
13Uhoraho, uzageza ryari kwanga kwigarura?
Abagaragu bawe utugirire impuhwe.
14Uko bukeye ujye udusesuraho ineza yawe,
ni bwo buri munsi tuzajya twishima tuvuze impundu.
15Ya minsi myinshi wadutejemo amakuba,
na ya myaka myinshi twagiriyemo akaga,
ubidushumbusheho igihe cyo kwishima kingana na byo.
16Abagaragu bawe utugaragarize ibikorwa byawe,
urubyaro rwacu urugaragarize ikuzo ryawe.
17Nyagasani Mana yacu, udutoneshe,
udushyigikirire ibyo dukora,
koko ushyigikire ibyo dukora.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.