1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, hindukirira Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umutware w'i Mesheki n'i Tubali maze uhanure ibimwerekeyeho.
3Umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ndakwibasiye wowe Gogi, umutware wa Mesheki na Tubali.
4Ngiye gushyira inkonzo mu nzasaya zawe maze ngukurubane. Nzakwirukana mu gihugu cyawe hamwe n'ingabo zawe zose: amafarasi yawe n'abayagenderaho bambaye imyambaro y'intambara, n'abasirikari bawe benshi bitwaje ingabo nini n'into kandi bamenyereye kurwanisha inkota.
5Muzaba muri kumwe n'abasirikari b'u Buperesi, n'ab'i Kushi n'ab'i Puti, bose bitwaje ingabo kandi bambaye ingofero z'icyuma.
6Abasirikari bose bo mu gihugu cya Gomeri na Beti-Togaruma ho mu majyaruguru, hamwe n'izindi ngabo zivuye mu mahanga menshi bazaba bari kumwe namwe.
7Itegure hamwe n'imbaga yose muri kumwe maze ubayobore.
8Nyuma y'imyaka myinshi nzagutegeka gutera igihugu cya Isiraheli. Uzahasanga abantu bacitse ku icumu baturutse mu mahanga menshi bibereye mu mutekano. Uzatera imisozi ya Isiraheli yari imaze igihe kirekire ari nk'ubutayu, ariko ubu abahatuye bose bakaba bafite amahoro.
9Wowe n'ingabo zawe zose n'amahanga menshi, muzazamuka mutere icyo gihugu mumeze nk'inkubi y'umuyaga cyangwa nk'igihu kibuditse.’ ”
10Nyagasani Uhoraho arabwira Gogi ati: “Igihe nikigera ibitekerezo bizakuzamo, maze ugambirire gukora ibibi.
11Uzavuga uti: ‘Ngiye gutera igihugu kitagira ukirengera, aho abantu bafite umutekano n'amahoro, bibera mu mijyi idakikijwe n'inkuta ndetse ntikingwe.
12Nzanyaga kandi nsahure umutungo w'abantu batuye mu mijyi yahoze ari amatongo, ntere abakoranyijwe baturutse mu mahanga, bafite ibintu n'amatungo kandi batuye hagati mu gihugu.’
13Abatuye i Sheba n'i Dedani, n'abacuruzi b'i Tarushishi n'abo mu turere tuhakikije bazakubaza bati: ‘Mbese icyatumye ugaba igitero ni ukunyaga no gusahura? Urishakira izahabu n'ifeza, n'amatungo n'ubutunzi n'iminyago myinshi?’
14“None rero yewe muntu, hanurira Gogi umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Mbese igihe ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli buzaba bufite amahoro ntuzabimenya?
15Icyo gihe uzava mu majyaruguru y'igihugu cyawe uri kumwe n'ingabo z'amahanga menshi, bose bagendera ku mafarasi maze mube igitero gikomeye.
16Uzatera ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli umeze nk'igihu kibuditse hejuru y'igihugu. Icyo gihe wowe Gogi, nzakohereza utere igihugu cyanjye kugira ngo amahanga amenye ko ndi Uhoraho, ubwo nzayagaragariza ubuziranenge bwanjye ari wowe nkoresheje.
17Ni wowe navugaga kera nkoresheje abagaragu banjye, abahanuzi ba Isiraheli, bahanuye ko mu gihe kizaza ari wowe nzohereza gutera Abisiraheli.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.
Igihano Imana izahana Gogi18Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kuri uwo munsi Gogi azatera igihugu cya Isiraheli, uburakari bwanjye buzagurumana.
19Mbivuganye ishyari n'uburakari bukaze, ko kuri uwo munsi hazabaho umutingito ukomeye mu gihugu cya Isiraheli.
20Amafi n'inyoni n'inyamaswa zose n'ibikururuka hasi byose ndetse n'abantu bose bo ku isi, byose bizahindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izariduka, ahantu hose h'agacuri hazacika inkangu n'inkuta zose zizasenyuka.
21Nzateza Gogi ibyago impande zose, abantu be basubiranemo bicane. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
22Nzamuteza ibyorezo n'ubwicanyi, we n'ingabo ze n'amahanga menshi amushyigikiye, mbateze n'imvura idasanzwe n'amahindu, n'umuriro n'umuyaga w'ishuheri bibibasire.
23Ubwo ni bwo nzereka amahanga menshi ubuhangange bwanjye n'ubuziranenge bwanjye, bityo ayo mahanga azamenya ko ndi Uhoraho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.