1Reka ndirimbire uwo nkunda indirimbo y'imizabibu ye.
Uwo nkunda yari afite imizabibu,
yatewe ku gasozi karumbuka.
2Uwo nkunda yahinze umurima awukuramo amabuye,
yawuteyemo imizabibu y'indobanure,
yubatsemo umunara w'abarinzi,
yacukuyemo n'urwengero.
Iyo mizabibu yari ayitegerejeho imbuto nziza,
nyamara yera imbuto mbi.
3None rero baturage b'i Yeruzalemu n'ab'i Buyuda,
ngaho nimunkiranure n'imizabibu yanjye.
4Icyo nari nkwiye gukorera imizabibu yanjye ntakoze ni iki?
Nari nizeye gusarura imbuto nziza,
ni kuki yezeho ibihuhwe?
5Reka mbabwire ibyo ngiye gukorera imizabibu yanjye:
ngiye gusenya uruzitiro ruyikikije,
maze amatungo aze ayone.
Nzasenya urukuta ruyizitiye,
abahisi n'abagenzi bazayiribata.
6Nzayireka yangirike,
ntizicirwa cyangwa ngo ihingirwe,
izameramo imifatangwe n'andi mahwa.
Nzabuza ibicu kureta ngo biyigusheho imvura.
7Umurima w'imizabibu w'Uhoraho Nyiringabo ni Abisiraheli,
ubwo busitani yakundaga ni abaturage b'u Buyuda.
Yari abategerejeho ubutabera, nyamara babaye abicanyi,
yari abategerejeho ubutungane, nyamara bateje umuborogo ahantu hose.
Imiburo ku Bisiraheli8Bazabona ishyano abagereka amazu ku yandi,
bazabona ishyano abirundaho amasambu,
bazabona ishyano abikubira ahantu hose igihugu bakagitura bonyine.
9Numvise Uhoraho Nyiringabo arahira ati:
“Koko rero aya mazu yose manini azasenyuka,
aya mazu meza cyane ntazagira abayaturamo.
10Hegitari icumi z'imizabibu zizavamo gusa litiro mirongo itanu za divayi,
ibiro ijana by'imbuto zibibwe zizēra ibiro icumi gusa.”
11Bazabona ishyano abazinduka biruka ku nzoga,
bazabona ishyano abageza mu gicuku bakinywa divayi.
12Banywa bacuranga inanga nyamuduri n'inanga y'indoha,
banywa bavuza n'ingoma n'imyirongi,
nyamara ntibita ku byo Uhoraho akora,
ibyo akora ntibabibona.
Ibihano bitegereje Abisiraheli13Dore ubwoko bwanjye bugiye kujyanwa ho iminyago,
bugiye kujyanwa kubera ko butashishoje,
intwari zo muri bo zizicwa n'inzara,
naho rubanda ruzicwa n'inyota.
14Ikuzimu harasamye cyane,
koko harasāmye bikabije,
urwasaya rwaho ntirugira urugero.
Abanyacyubahiro na rubanda bazakugwamo,
bazashiriramo bakibereye mu birori.
15Abantu bose bazacishwa bugufi bakorwe n'isoni,
abarebana ubwirasi bazakorwa n'ikimwaro.
16Uhoraho Nyiringabo azubahirizwa kubera ubutabera bwe,
Imana izagaragaza ko ari inziranenge,
bizagaragazwa n'ubutungane bwayo.
17Intama zizarisha nk'iziri mu rwuri rwazo,
abanyamahanga bazarya ibyo mu matongo y'abakire.
Indi miburo ku Bisiraheli18Bazabona ishyano abikururiraho ibicumuro,
bikururiraho ibyaha nk'abakurura itungo ku kiziriko.
19Koko rero hari abavuga bati:
“Uhoraho natebuke yihutishe ibikorwa bye tubibone,
Umuziranenge wa Isiraheli nasohoze umugambi we tuwumenye.”
20Bazabona ishyano abafata ikibi nk'icyiza,
bazabona ishyano abafata icyiza nk'ikibi.
Bazabona ishyano abakunda umwijima bakanga umucyo,
bazabona ishyano abanga umucyo bagakunda umwijima.
Bazabona ishyano abafata ikibishye nk'ikiryohera,
bazabona ishyano abafata ikiryohera nk'ikibishye.
21Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge,
bazabona ishyano abibwira ko ari abahanga.
22Bazabona ishyano abahanga bo kunywa divayi,
bazabona ishyano abavanga inzoga zikaze.
23Barya ruswa bakarengera inkozi z'ibibi,
intungane bazima uburenganzira bwazo.
24Nk'uko umuriro utwika ibyatsi byumye,
nk'uko ikirimi cy'umuriro gitwika ibikenyeri,
ni ko na bo bazabora nk'igiti gihereye mu mizi,
urubyaro rwabo ruzatumuka nk'umukungugu.
Koko rero basuzuguye Amategeko y'Uhoraho Nyiringabo,
bahinyuye Ijambo ry'Umuziranenge wa Isiraheli.
Uburakari bw'Uhoraho25Bityo Uhoraho arakariye cyane ubwoko bwe,
ahagurukiye kubahana.
Imisozi irahinda umushyitsi,
imirambo yabo ni nk'imyanda iri mu mayira,
nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntibucogora,
yiyemeje kubahana.
26Uhoraho ahamagaje ingabo z'amahanga ya kure,
azitabaje ziva ku mpera z'isi,
dore ngabo baje bihuta cyane.
27Nta n'umwe muri zo unanirwa ngo acike intege,
nta n'umwe muri zo uhondobera ngo asinzire,
imikandara yabo ntiyigera idohoka,
nta n'udushumi tw'inkweto zabo ducika.
28Imyambi yabo iratyaye,
imiheto yabo yose irarēze.
Ibinono by'amafarasi yabo bikomeye nk'amabuye,
ibiziga by'amagare yabo byihuta nka serwakira.
29Urusaku rwabo ni nk'umutontomo w'intare,
baratontoma nk'ibyana by'intare bikurikiye umuhigo.
30Icyo gihe bazatontomera Isiraheli nk'inyanja yoroma,
uzareba icyo gihugu azakibonamo umwijima n'umubabaro,
bityo umucyo uzijima kubera ibicu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.