1Uhoraho abwira Musa ati: “Va aha hantu wowe n'ubwoko wakuye mu Misiri, mujye mu gihugu narahiye Aburahamu na Izaki na Yakobo ko nzagiha abazabakomokaho.
2Nzabaha umumarayika wo kubayobora, kandi nzahirukana Abanyakanāni n'Abamori n'Abaheti, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi.
3Muzagera muri icyo gihugu gitemba amata n'ubuki. Ariko jyewe ubwanjye sinzajyana namwe, nabarimbura mutaragerayo kuko muri ubwoko bw'ibyigomeke.”
4-5Uhoraho atuma Musa ku Bisiraheli ati: “Muri ubwoko bw'ibyigomeke, ngendanye namwe akanya na gato nabarimbura! None rero nimwambure iby'imirimbo byanyu, nzi uko nzabagenza.” Abantu bumvise ayo magambo bamera nk'abapfushije, bareka kwambara imikufi n'impeta n'amaherena.
6Babyiyambuye bakiri munsi y'umusozi wa Horebu.
Musa ashinga Ihema ry'ibonaniro inyuma y'inkambi7Aho bageze Musa agashinga Ihema ry'ibonaniro inyuma y'inkambi ahitaruye. Yaryise “Ihema ry'ibonaniro”, kuko abashakaga bose kubonana n'Uhoraho basohokaga mu nkambi bakajyayo.
8Iyo Musa yajyaga kuri iryo Hema, abantu bose barahagurukaga, buri wese agahagarara ku muryango w'ihema rye, akitegereza Musa kugeza igihe yinjiriye mu Ihema ry'ibonaniro.
9Musa yamara kuryinjiramo, ya nkingi y'igicu ikamanuka igahagarara ku muryango waryo, Uhoraho akavugana na we.
10Iyo abantu babonaga iyo nkingi y'igicu ihagaze ku muryango w'Ihema, buri wese yikubitaga hasi akaramya Uhoraho imbere y'ihema rye.
11Uhoraho yavuganaga na Musa nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Hanyuma Musa agasubira mu nkambi, ariko umwungiriza we Yozuwe mwene Nuni akaguma muri iryo Hema.
Uhoraho yemera kujyana n'Abisiraheli12Musa abwira Uhoraho ati: “Ni wowe ubwawe wantegetse kujyana ubu bwoko, ariko wa mumarayika uzatuyobora ntabwo muzi. Wambwiye ko unzi neza kandi ko ngutonnyeho.
13None rero niba ngutonnyeho koko, menyesha icyo ushaka ndusheho kukumenya, bityo nkomeze kugutonaho. Kandi wibuke ko aba bantu wabagize ubwoko bwawe.”
14Uhoraho aramusubiza ati: “Humura! Nziyizira ubwanjye.”
15Musa arongera ati: “Nutiyizira ubwawe ntuzatuvane hano,
16kuko tutajyanye ntitwaba dutandukanye n'andi mahanga yose. Nta n'ubwo yamenya ko jye n'ubwoko bwawe twagutonnyeho.”
17Uhoraho aramusubiza ati: “Ibyo unsabye na byo nzabikora kuko wantonnyeho kandi nkaba nkuzi neza.”
18Noneho Musa aravuga ati: “Nyiyereka nkubone mu ikuzo ryawe!”
19Uhoraho aramusubiza ati: “Nzakwereka ineza yanjye yose, mvugire n'imbere yawe izina ryanjye. Ndi Uhoraho kandi ngirira ubuntu n'impuhwe uwo nshatse.
20Ariko ntushobora kumbona mu maso, kuko umuntu ahabonye yapfa.
21Icyakora hano hafi hari urutare uzaruhagarareho,
22ninkwiyereka ukambona mu ikuzo ryanjye, nzagushyira mu buvumo bw'urutare nkingeho ikiganza cyanjye, kugeza igihe nzaba maze guhita.
23Ninkuraho ikiganza uzambona mu mugongo, kuko nta wushobora kumbona mu maso.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.