Hozeya 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Hozeya asabira Abisiraheli

1Abatuye i Samariya bazahanwa,

bazahanirwa ko bagomeye Imana yabo.

Bazashirira ku icumu,

abana babo bazicwa urubozo,

abagore babo batwite bazafomozwa.

2Mwa Bisiraheli mwe, nimugarukire Uhoraho Imana yanyu,

koko ibicumuro byanyu ni byo byatumye muyoba.

3Nimugarukire Uhoraho,

mwitegure amagambo yo kumubwira,

mumubwire muti: “Tubabarire ibicumuro byacu byose,

twakirane ubwuzu,

aho kugutura amapfizi tuzagutura ibisingizo.

4Abanyashūru ntibazabasha kudukiza,

ntituzishingikiriza no ku mafarasi y'intambara.

Ibyo twiremeye ntituzongera kubyita imana zacu,

erega ni wowe gusa ugirira impfubyi impuhwe!”

Imigisha Uhoraho azaha Abisiraheli

5Uhoraho aravuga ati:

“Nzabakiza indwara yo kunteshukaho,

nzabakunda mbikuye ku mutima,

nta burakari nkibafitiye.

6Nk'uko ikime gihembura imyaka,

ni ko nanjye nzahembura Abisiraheli.

Bazaba beza nk'indabyo,

bazashinga imizi,

bazamera nk'ibiti by'inganzamarumbu byo muri Libani.

7Bazagwira babe benshi,

bazamera nk'igiti cyashibutse cyane,

bazagira ubwiza nk'ubw'umunzenze,

bazatāma impumuro nk'iy'ibiti byo muri Libani.

8Bazagaruka mbugamishe mu gicucu cyanjye,

bazongera bahinge ingano,

bazasagamba nk'igiti cy'umuzabibu,

bazaba ibirangirire nka divayi yo muri Libani.

9Abefurayimu ntaho bazaba bagihuriye n'ibigirwamana.

Ni jye uzita ku masengesho yabo mbarinde.

Nzahora mbamereye nk'igiti gitoshye mbugamishe.

Ni jye ubaha uburumbuke.”

Umwanzuro

10Ufite ubwenge nasobanukirwe n'ibiri muri iki gitabo,

ufite ubushishozi wese nabimenye.

Koko ibyo Uhoraho ashaka biraboneye,

intungane ni zo zibikora,

naho abigomeka ku Uhoraho babiteshukaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help