2 Abanyakorinti 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kwerekwa no guhishurirwa bya Pawulo

1Ni ngombwa ko nirata nubwo ari nta cyo bimaze. Noneho reka mvuge ibyerekeye ibyo neretswe n'ibyo nahishuriwe na Nyagasani.

2Hari umuntu wa Kristo nzi wazamuwe, akagezwa mu ijuru rya gatatu hashize imyaka cumi n'ine. Icyakora sinzi neza ko yari ahari koko cyangwa niba kwari ukuherekwa gusa, Imana yonyine ni yo ibizi.

3-4Nzi ko uwo muntu yazamuwe akagezwa muri paradiso. Na none sinzi neza ko yari ahari koko cyangwa niba kwari ukuherekwa gusa, Imana yonyine ni yo ibizi. Uko biri kose yahumviye amagambo arenze uko umuntu yayasobanura, ndetse birabujijwe no kuyasubiramo.

5Umuntu nk'uwo ni we nakwiratana koko, naho jyewe ubwanjye nta kindi nakwiratana keretse intege nke zanjye.

6Nyamara nshatse kugira icyo niratana sinaba mbaye umusazi, kuko naba mvuga iby'ukuri. Ariko noneho ndifashe, kugira ngo hatagira untekerezaho ibirenze ibyo abona nkora cyangwa ibyo yumva mvuga.

7Koko kandi kugira ngo ntavaho nirata mbitewe n'uko nahishuriwe ibitangaje gutyo, nashyizwe igisa n'ihwa mu mubiri wanjye kimpanda kikambera nk'intumwa ya Satani yo kumpoza ku nkoni, kugira ngo ne kwikuza.

8Ibihe bitatu nasabye Nyagasani kunkiza icyo cyago,

9maze na we akansubiza ati: “Ubuntu ngira buraguhagije, kuko ububasha bwanjye bugwira ahiganje intege nke.” Noneho rero nzajya nishimira cyane kwiratana intege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristo bugume kuri jye.

10Ni cyo gituma nishimira kugira intege nke n'ubukene, ngatukwa ngatotezwa, nkagira ingorane ari Kristo nzira. Erega iyo mbaye umunyantegenke ni bwo mba mfite imbaraga!

Pawulo ahagarika umutima ku bw'Abakristo b'i Korinti

11Yemwe, nabaye umusazi koko ariko ni mwe mwabimpatiye, kandi rero ari mwe mwagombaga kunyogeza. Nubwo ari nta cyo ndi cyo, ariko za ntumwa mwita akataraboneka nta cyo zindushije.

12Ibimenyetso biranga Intumwa ya Kristo Imana yampaye kubitanga muri mwe nta gucogora na busa ni byo ibi: kwerekana ibimenyetso no gukora ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha.

13Mbese ni iki nakoreye andi matorero ya Kristo, mwebwe sinkibakorere uretse ko mwebwe ntashatse kubarushya? Ibyo niba ari ukubahemukira mubimbabarire.

14Ubu niteguye kuzaza iwanyu ubwa gatatu kandi nta bwo nzabarushya ngira icyo mbasaba. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwebwe ubwanyu. Erega abana si bo bakwiye kuzigama ibyo gukenura ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiye kubikorera abana babo.

15Jyewe rero nashimishwa no gutanga ibyo mfite byose ku bwanyu, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga byimazeyo. Mbese koko mwabasha kunkunda urumamo, kandi jye mbakunda bigeze aho?

16Noneho mwambwira muti: “Koko ntiwaturuhije nyamara wabaye inyaryenge, uradushuka utugusha mu mutego waduteze!”

17None se hari inyungu nabashatsemo maze nkayituma umwe mu bo naboherereje?

18Nasabye Tito kuza iwanyu mutumana na wa muvandimwe. Mbese Tito hari inyungu yabashatsemo? Ese ntimwabonye ko twembi twifata kimwe tukanyura inzira imwe?

19Mbese mwibwiye ko tumaze igihe kingana gitya tubireguraho? Si ko biri ahubwo imbere y'Imana tuvuga ibyo Kristo ashaka. Ncuti dukunda, ibyo byose twabibabwiriye kugira ngo byubake ubugingo bwanyu.

20Ndatinya ko ninza iwanyu nzasanga mutameze nk'uko nshaka, kandi namwe mugasanga ntameze nk'uko mushaka. Ndatinya ko nzasanga mufitanye amakimbirane n'ishyari, uburakari no gutera amahane, ngasanga munegurana munafitanye amazimwe no gusuzugurana, ndetse n'imivurungano.

21Ndatinya ko ningaruka iwanyu Imana yanjye izankoza isoni imbere yanyu. Koko kandi nzagomba kuririra benshi muri ba bandi bacumuye mbere, bakaba baranze kwisubiraho ngo bareke za ngeso zabo zo kwiyandarika n'ubusambanyi n'ubwomanzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help