1Naravuze nti:
“Mana ya ba sogokuruza, Nyagasani Nyir'imbabazi,
ni wowe waremye ibintu byose ukoresheje ijambo ryawe,
2waremye umuntu ukoresheje Ubuhanga bwawe,
waramuremye kugira ngo ategeke ibindi biremwa.
3Waramuremye kugira ngo ategeke isi mu butungane no mu butabera,
waramuremye kugira ngo ace imanza akurikije ukuri.
4Ngusabye kugira uruhare ku Buhanga muri kumwe,
ndagusabye ntunce mu bana bawe.
5Koko ndi umugaragu wawe n'umwana w'umuja wawe,
ndi umunyantegenke kandi mbaho igihe gito,
sinsobanukirwa neza ibyerekeye ubutabera n'amategeko.
6Nubwo yaba intungane adafite Ubuhanga buguturukaho,
uwo muntu nta cyo yaba ari cyo.
7Ni wowe wantoranyije ungira umwami w'abantu bawe,
wangize umucamanza w'abana bawe.
8Wantegetse kubaka Ingoro ku musozi wakweguriwe,
wantegetse kubaka urutambiro mu mujyi utuyemo,
wantegetse gukurikiza igishushanyombonera cy'Ihema riziranenge wateguye kuva kera kose.
9“Nyagasani, Ubuhanga bubana nawe bukamenya n'ibyo ukora,
ubwo waremaga isi mwari kumwe,
buzi ikigushimisha n'igitunganiye Amategeko yawe.
10Bwohereze buve mu ijuru riziranenge,
bwohereze buve ku ntebe y'ikuzo ryawe,
bwohereze buntere inkunga maze menye ikigushimisha.
11Koko buzi byose kandi bugasobanukirwa byose,
buzanyoborana ubwitonzi mu bikorwa byanjye,
buzandindisha ikuzo ryabwo.
12Nyagasani, ibikorwa byanjye bizakunezeza,
abantu bawe nzabayoborana ubutabera,
bityo nzaba nkwiriye gusimbura data ku ngoma.
13“Mana, ni nde washobora kumenya imigambi yawe?
Ni nde washobora gusobanukirwa icyo Nyagasani ashaka?
14Ibitekerezo by'abantu nta cyo bimaze,
bihora bihindagurika si ibyo kwiringirwa.
15Kamere muntu ibera umuzigo umutimanama,
umubiri upfa ubera umuzigo ibitekerezo byacu.
16Ntibitworohera gusobanukirwa ibiri ku isi,
ibituri bugufi na byo tubimenya bituruhije.
None se ni nde wamenya ibiri mu ijuru?
17Niba hari uwasobanukiwe umugambi wawe,
yawusobanukiwe kuko wamuhaye Ubuhanga,
ni uko wamuhaye Mwuka wawe muziranenge.
18Nguko uko abatuye isi bagaruwe mu nzira iboneye,
uko ni ko abantu bamenye ibigushimisha bityo Ubuhanga burabakiza.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.