Ivugururamategeko 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ubutungane bw'Abisiraheli si bwo bwabahesheje igihugu(Ibar 13.1-33)

1Bisiraheli, nimutege amatwi. Dore mugiye kwambuka uruzi rwa Yorodani, mwigarurire igihugu cy'amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko. Ni igihugu kirimo imijyi minini izengurutswe n'inkuta zigera ku ijuru.

2Gituwemo n'abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki, muzi neza ko bavuga ko nta wahangara abo Banaki.

3Ariko ndabahamiriza ko Uhoraho Imana yanyu azababanziriza kugerayo ameze nk'umuriro ukongora. Azarimbura abo Banaki ababatsindire mubazungure, muzabatsemba bidatinze nk'uko Uhoraho yababwiye.

4Uhoraho Imana yanyu namara kwirukana ayo mahanga, ntimuzirate muti: “Ubutungane bwacu ni bwo bwatumye Uhoraho aduha kwigarurira iki gihugu.” Icyatumye yirukana ayo mahanga ni ubugome bwayo.

5Ikizatuma mucyigarurira si uko muri intungane, si n'uko mufite imitima iboneye, ahubwo ni ubugome bw'ayo mahanga buzatuma Uhoraho Imana yanyu ayamenesha, kugira ngo asohoze icyo yarahiriye ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo.

6Mumenye ko ikizatuma Uhoraho Imana yanyu abaha kwigarurira icyo gihugu cyiza atari ubutungane bwanyu, kuko muri ubwoko bw'ibyigomeke.

Ikimasa cy'izahabu(Kuv 32.1-35)

7Ntimukibagirwe uko mwarakazaga Uhoraho Imana yanyu igihe cyose mwari mu butayu. Mwaramugomeye uhereye igihe mwaviriye mu Misiri kugeza aho mugereye aha.

8No ku musozi wa Horebu mwaramurakaje ashaka kubarimbura.

9Nazamutse uwo musozi njya guhabwa ibisate by'amabuye byanditseho Amategeko, agenga Isezerano Uhoraho yagiranye namwe. Nahamaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntarya ntanywa.

10Uhoraho ampa ibisate bibiri by'amabuye yanditseho Amategeko yose yari yababwiye ari mu muriro, cya gihe mwari mwakoraniye munsi w'uwo musozi. Yari yayandikishije urutoki rwe.

11Nyuma y'iyo minsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ni bwo Uhoraho yampaye ibyo bisate by'amabuye.

12Uhoraho arambwira ati: “Gira vuba umanuke, kuko abantu bawe wakuye mu Misiri bacumuye bikomeye, ntibatinze guteshuka inzira nabategetse, biremera ikigirwamana.

13Ndabona bariya bantu ari ibyigomeke,

14reka mbarimbure be kuzongera kwibukwa ukundi, naho wowe nzakugira sekuruza w'ubwoko bubaruta ubwinshi bubarusha n'amaboko.”

15Nuko mperako manuka uwo musozi wakaga umuriro, ntwaye mu maboko ibyo bisate byombi by'amabuye byanditseho Amategeko agenga Isezerano.

16Nsanga mwaracumuye ku Uhoraho Imana yanyu, ntimwatinda guteshuka inzira yabategetse, mwicurira ishusho y'ikimasa.

17Nuko ntura hasi bya bisate byombi, birajanjagurika mubyirebera.

18Ibicumuro byanyu byose n'ibibi mwakoze byarakaje Uhoraho, maze nikubita hasi mara indi minsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine ntarya ntanywa, nsenga Uhoraho.

19Natinyaga ko yabarimbura kubera uburakari n'umujinya mwamuteye, ariko Uhoraho yongera kumva gusenga kwanjye.

20Nasengeye na Aroni kuko Uhoraho yari yamurakariye cyane agashaka kumwica.

21Mfata iyo shusho y'ikimasa mwaremye kubera icyaha, ndayitwika ndayijanjagura, ndayisya ihinduka ifu, iyo fu nyijugunya mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.

22Mwanarakarije Uhoraho i Tabera n'i Masa n'i Kiburoti-Hatāva.

23Ndetse n'igihe mwari i Kadeshi-Barineya, Uhoraho Imana yanyu akabohereza kwigarurira igihugu yabahaye, mwaramugomeye ntimwamugirira icyizere ngo mumwumvire.

24Kuva nabamenya nta gihe mutagomeye Uhoraho.

25Igihe Uhoraho yari agiye kubarimbura nkamwikubita imbere nkamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine nsenga,

26naramutakambiye nti: “Nyagasani Uhoraho, nturimbure ubwoko bwawe kuko ari umwihariko wawe wacunguye ku buryo butangaje, ukabakuza mu Misiri ububasha bukomeye.

27Ibuka abagaragu bawe Aburahamu na Izaki na Yakobo, wirengagize kutava ku izima kw'Abisiraheli, n'ubugome bwabo n'ibyaha byabo.

28Wituma Abanyamisiri bibwira ko wananiwe kugeza Abisiraheli mu gihugu wabasezeranyije, cyangwa ko ubanga ukaba warabazaniye kubicira mu butayu.

29Koko rero, ni ubwoko bwawe bw'umwihariko wakuje mu Misiri imbaraga nyinshi n'ububasha bukomeye!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help