1Umugabo w'inkone cyangwa washahuwe, ntakajye mu ikoraniro ry'Uhoraho.
2Umuntu w'ikinyandaro ntakajye mu ikoraniro ry'Uhoraho, ndetse n'abazamukomokaho kugeza ku gisekuru cya cumi ntibazemererwe kurijyamo.
3Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakigere ajya mu ikoraniro ry'Uhoraho, ndetse n'abazabakomokaho kugeza ku gisekuru cya cumi ntibazemererwe kurijyamo,
4kuko banze kubakīra no kubaha ibyokurya n'amazi, ubwo mwavaga mu Misiri. Ndetse Abamowabu baguriye Balāmu mwene Bewori w'i Petori yo muri Mezopotamiya ngo abavume.
5Ariko Uhoraho Imana yanyu ntiyemera ko Balāmu abavuma, ahubwo imivumo ye Uhoraho Imana yanyu ayihindura imigisha kuko abakunda.
6Ntimukabashakire amahoro cyangwa ibyiza, uko ibihe bihaye ibindi.
7Ntimukange Abedomu kuko ari bene wanyu, kandi ntimukange Abanyamisiri kuko mwasuhukiye mu gihugu cyabo.
8Abuzukuru babo bazemererwa kujya mu ikoraniro ry'Uhoraho.
Kwirinda icyahumanya inkambi9Nimujya ku rugamba kurwanya abanzi banyu, mujye mwirinda ikintu cyose cyabahumanya.
10Nihagira umugabo uhumanywa no gusohora intanga nijoro ajye yirirwa inyuma y'inkambi,
11ku gicamunsi ajye yiyuhagira, izuba nirimara kurenga abone gusubira mu nkambi.
12Muzateganye ahantu hiherereye inyuma y'inkambi, aho muzajya mwituma.
13Buri muntu ajye agira igihōsho mu bikoresho bye, kugira ngo agicukuze aho kwituma kandi agikoreshe ahatwikīra.
14Uhoraho Imana yanyu agendagenda mu nkambi zanyu, kugira ngo abarinde kandi abahe kunesha abanzi banyu. Inkambi zanyu zigomba kuba ziboneye, kuko Uhoraho ahabonye ikintu giteye ishozi atahagaruka.
Kurengera impunzi y'inkoreragahato15Inkoreragahato nihungira mu gihugu cyanyu ntimuzayisubize shebuja,
16muzayireke iture muri mwe mu mujyi izihitiramo kandi ntimuzayikandamize.
Ibyerekeye uburaya17Mu mihango y'idini ntihakagire uwo muri mwe uryamana n'indaya y'umugore cyangwa y'umugabo.
18Ntimukakire ibyahonzwe indaya ngo bihiguzwe umuhigo mu nzu y'Uhoraho Imana yanyu, kuko ibyo zikora ari ibizira ku Uhoraho Imana yanyu.
Ibyerekeye inguzanyo19Nimuguriza Umwisiraheli amafaranga cyangwa ibyokurya cyangwa ikindi kintu, ntimuzamwake inyungu.
20Umunyamahanga we mushobora kumwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntimuzayimwake, ni bwo Uhoraho Imana yanyu azabahera umugisha mu byo muzakorera byose mu gihugu mugiye kwigarurira.
Ibyerekeye guhigura umuhigo21Nimuhigira Uhoraho Imana yanyu umuhigo ntimuzatinde kuwuhigura, kugira ngo bitazababera icyaha kuko atazabura kuwubaryoza.
22Nimutagira umuhigo muhiga nta cyaha muzaba mukoze.
23Ariko nimwiyemeza guhigira Uhoraho Imana yanyu umuhigo, muzajye muwuhigura nk'uko mwabyivugiye.
Ibyerekeye gusoroma mu murima w'undi24Umuntu unyuze mu murima w'imizabibu y'undi, yemererwa kurya imbuto zayo uko ashaka, ariko ntiyemererwa kugira izo asoroma ngo azijyane.
25Unyuze mu murima w'ibinyampeke by'undi, yemererwa guca ihundo, ariko ntiyemererwa gutemesha umuhoro imyaka ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.