1Nyagasani Ushoborabyose, Mana y'Abisiraheli, turagutakira dufite umutima ushavuye kandi ducitse intege.
2Nyagasani, tega amatwi maze utugirire impuhwe kuko twagucumuyeho.
3Koko rero uri Umwami iteka ryose, naho twebwe dupfa buheriheri.
4None rero Nyagasani Ushoborabyose, Mana y'Abisiraheli, umva isengesho ry'Abisiraheli bagiye gupfa: ba sogokuruza bagucumuyeho ntibumvira Nyagasani Imana yabo, ni yo mpamvu ibyago biduhoraho.
5Ntiwite ku bicumuro bya ba sogokuruza, ahubwo mu gihe nk'iki wibuke ububasha bwawe n'Izina ryawe.
6Koko uri Nyagasani Imana yacu kandi turagusingiza.
7Washyize mu mutima wacu ubushobozi bwo kukubaha, kugira ngo twambaze izina ryawe. Tuzagusingiriza aho twajyanywe ho iminyago, kuko twitandukanyije n'ububi bwose bwa ba sogokuruza bagucumuyeho.
8Dore turi mu bihugu wadutatanyirijemo tujyanwa ho iminyago, twahindutse urukozasoni n'ibivume n'ibicibwa, bitewe n'ibicumuro byose bya ba sogokuruza bitandukanyije nawe, Nyagasani Imana yacu.
Isiraheli yaretse isōko y'Ubuhanga9Isiraheli we, umva amategeko abeshaho,
tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza.
10Isiraheli we, kuki uba mu gihugu cy'abanzi?
Kuki wasaziye mu gihugu cy'amahanga?
11Kuki wihumanyishije intumbi?
Kuki ubarirwa mu bari ikuzimu?
12Wabitewe n'uko waretse Isōko y'Ubuhanga.
13Iyo ukurikiza imigenzereze y'Imana,
uba wibereye mu mahoro iteka ryose.
14Ngaho sobanuza ahari ubushishozi n'imbaraga n'ubumenyi,
bityo uzamenya ahari ukuramba n'ubugingo,
uzamenya ahari urumuri n'amahoro.
Nta muntu ushobora kwihishurira Ubuhanga(Yobu 28.12-17; Imig 1.1-9)15Ni nde wabonye aho ubuhanga buherereye?
Ni nde winjiye mu bubiko bwabwo?
16Bari he abo batware b'amahanga?
Bari he abategeka inyamaswa z'inkazi zo ku isi?
17Bari he abakina n'ibisiga?
Bari he abahunika ifeza n'izahabu, ari byo abantu biringira?
Bari he abarundanya byinshi ariko ntibanyurwe?
18Bari he abahihibikanira gushaka amafaranga?
Barahihibikana nyamara ibikorwa byabo ntibyibukwa.
19Barazimye bajya ikuzimu basimburwa n'abandi.
20Ababayeho nyuma yabo batuye ku isi,
nyamara na bo ntibigeze basobanukirwa Ubuhanga,
21ntibabukurikiranye cyangwa ngo babushakashake,
ababakomotseho baciye ukubiri na bwo.
22Mu gihugu cya Kanāni ntibigeze babumenya,
i Temani na ho ntibaburabutswe.
23Abana ba Hagari bashakashatse ubumenyi ku isi,
abacuruzi b'i Midiyani n'ab'i Temani na bo barabushatse,
ba gacamigani n'abashakashatsi mu by'ubumenyi barabushatse,
nyamara ntibigeze babusobanukirwa,
nta nubwo bibutse inzira yabwo.
24Isiraheli we, mbega ukuntu aho Imana iba ari hagari!
Mbega ukuntu aho itegeka hatagira urubibi!
25Koko ni hagari ntihagira urubibi,
ni hanini cyane ntihagereranywa.
26Aho ni ho havukiye abantu ba kera b'ibihangange,
abantu barebare b'intwari bamenyereye urugamba.
27Nyamara abo bantu si bo Imana yitoreye,
nta n'ubwo ari bo yeretse inzira y'Ubuhanga.
28Bararimbutse kuko nta bushishozi baranganwaga,
bararimbutse kubera ubupfapfa bwabo.
29Ni nde wazamutse mu ijuru akaronka Ubuhanga?
Ni nde waburonse akabumanukana mu bicu?
30Ni nde wambutse inyanja kugira ngo abubone?
Ni nde wabuzanye abuguze izahabu inoze?
31Nta muntu n'umwe uzi inzira yabwo,
nta muntu n'umwe ubwitaho.
Imana yonyine ni yo iha Isiraheli Ubuhanga32Nyamara Imana nyir'ubumenyi bwose irabuzi,
yarabucengeye ibikesha ubwenge bwayo,
ni yo yaremye isi ngo ibeho iteka ryose,
yayikwijemo inyamaswa z'amoko yose.
33Ni yo yohereza urumuri maze rukagenda,
iraruhamagara rukayumvira rudagadwa.
34Inyenyeri zikamurikira aho ziri zinezerewe,
35iyo izihamagaye ziritaba ziti: “Turi hano”,
zinezezwa no kumurikira Uwaziremye.
36Uwo ni we Mana yacu,
nta wagereranywa na yo!
37Imana yahishuye inzira zose ziganisha ku buhanga,
yazihishuriye Yakobo umugaragu wayo,
yazihishuriye Isiraheli inkoramutima ye.
38Hanyuma Ubuhanga bwagaragaye ku isi,
bwarigaragaje bubana n'abantu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.