1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, utuye mu bagome! Bafite amaso nyamara ntibabona, bafite amatwi nyamara ntibumva kuko ari inyoko y'abagome.
3Yewe muntu, ngaho rero hambira ibintu byawe nk'ujyanywe ho umunyago, kandi ugende ku manywa y'ihangu bakureba. Uzimuke ujye ahandi bakureba, ahari bizatuma bamenya ko ari ibyigomeke.
4Uzafate ibintu byawe ku manywa y'ihangu bakureba, maze nimugoroba ugende nk'ujyanywe ho umunyago.
5Uzace icyuho mu rukuta bakureba, abe ari ho unyuza ibintu byawe.
6Uzabishyire ku rutugu bakureba, ugende mu kabwibwi. Uzipfuke mu maso kugira ngo utareba aho ujya, kuko nkugize ikimenyetso cy'ibizaba ku Bisiraheli.”
7Nuko nkora ibyo Uhoraho yantegetse. Mfata ibintu byanjye ku manywa y'ihangu nk'ujyanywe ho umunyago, nimugoroba nca icyuho mu rukuta, ngenda mu kabwibwi ntwaye ibintu byanjye ku rutugu, bose bandeba.
8Bukeye Uhoraho arambwira ati:
9“Yewe muntu, koko Abisiraheli ni abantu b'ibyigomeke! Ese ntibigeze bakubaza bati: ‘Ibyo ukora ni ibiki?’
10None rero ubabwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ubu butumwa bugenewe umwami w'i Yeruzalemu n'Abisiraheli bose bahatuye.’
11Ubabwire uti: ‘Nababereye ikimenyetso. Uko byambayeho ni ko na bo bizababaho, bazajyanwa ho iminyago.
12Umwami wabo azagenda mu kabwibwi ashyize ibintu bye ku rutugu, anyure mu cyuho cyamuteganyirijwe kiri mu rukuta. Azipfuka mu maso bitume atareba aho ajya.
13Nzamutega umutego awugwemo, mujyane muri Babiloniya apfireyo atabonye icyo gihugu.
14Nzatatanya ibyegera bye byose, n'abamurinda n'ingabo zose kandi mbakurikirane n'inkota.
15Nimara kubatatanyiriza mu mahanga no mu bihugu bya kure, bazamenya ko ndi Uhoraho.
16Nyamara bake muri bo nzabarokora intambara n'inzara n'icyorezo. Nibagera mu mahanga bazemera ibizira byose bakoze. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
Ikimenyetso cy'umuhanuzi uhinda umushyitsi17Uhoraho arambwira ati:
18“Yewe muntu, rya ibyokurya byawe uhinda umushyitsi, n'amazi yawe uyanywe udagadwa kandi ufite ubwoba.
19None rero ubwire abatuye igihugu uti: ‘Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: abatuye Yeruzalemu basigaye muri Isiraheli bazarya ibyokurya byabo bahangayitse, n'amazi yabo bayanywane agahinda, kuko igihugu cyabo cyose kizaba umusaka kubera ubugome bw'abagituye.
20Imijyi yari ituwe izaba amatongo, igihugu cyose gihinduke umusaka, bityo muzamenyeraho ko ari jye Uhoraho.’ ”
Ijambo ry'Uhoraho rizasohozwa21Uhoraho arambwira ati:
22“Yewe muntu, kuki muri Isiraheli muca uyu mugani ngo: igihe kirahita ikindi kigataha, nyamara nta bonekerwa na rimwe risohozwa?
23Ubwire Abisiraheli uti: ‘Nyagasani Uhoraho agiye gukuraho uwo mugani, ntuzongera gucibwa ukundi muri Isiraheli.’ Ahubwo ubabwire uti: ‘Igihe kiregereje ngo ibonekerwa ryose risohozwe.’
24Koko rero ibonekerwa ry'ibinyoma n'ubuhanuzi bushukana, ntibizongera kubaho mu Bisiraheli.
25Nyamara jyewe Uhoraho nzavuga ibyo nshaka maze bisohozwe bidatinze, kuko mu gihe cyanyu mwa byigomeke mwe, nzasohoza ibyo navuze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
26Uhoraho arambwira ati:
27“Yewe muntu, Abisiraheli baravuga bati: ‘Ibonekerwa ryawe n'ubuhanuzi bwawe si iby'ubu, ahubwo ni ibyo mu bihe bizaza.’
28None rero ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho ibyo navuze bitazatinda, ibyo navuze bizasohozwa.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.