1Uwubaha Uhoraho nta cyago kizamugwirira,
igihe cy'ibigeragezo azarokoka.
2Umunyabwenge ntashobora kwanga Amategeko,
nyamara ku muntu uriganya amubera nk'ubwato buhungabanywa n'umuhengeri.
3Umunyabwenge yizera Amategeko y'Imana,
kuri we Amategeko akwiye kwizerwa nk'ijambo ry'Imana.
4Niba ushaka ko bakumva ujye ubanza utegure ibyo uvuga,
ujye ubanza ukoranye ibitekerezo byawe ubone gusubiza.
5Ibitekerezo by'umupfapfa bimeze nk'uruziga,
ibyifuzo bye bihora bihindagurika.
6Incuti innyegana imeze nk'ifarasi yarinze,
iyo hari ushatse kuyurira irasakuza.
Ubusumbane bw'abantu7Kuki hari umunsi uhabwa agaciro kurusha iyindi?
Nyamara iminsi yose imurikirwa n'izuba.
8Uhoraho ni we wayitandukanyije,
ni we washyizeho ibihe by'umwaka n'iminsi mikuru.
9Iminsi imwe yarayiyeguriye,
indi yayigize iminsi isanzwe.
10Abantu bose baremwe mu mukungugu,
Adamu na we yaremwe mu mukungugu.
11Nyamara Uhoraho yabatandukanyije akoresheje ubuhanga bwe buhebuje,
yabahaye imibereho itandukanye.
12Bamwe yabahaye umugisha arabakuza,
abandi yarabiyeguriye arabiyegereza,
abandi yarabavumye abacisha bugufi,
yabakuye mu mwanya barimo.
13Nk'uko umubumbyi afata ibumba akaribumbamo icyo ashaka,
ni na ko abantu bameze mu maboko y'Uwabaremye,
babaho hakurikijwe uko yabigennye.
14Ikibi kigendana n'icyiza,
urupfu rugendana n'ubuzima,
umuntu ukunda Uhoraho abana n'umunyabyaha.
15Ujye witegereza ibikorwa byose by'Usumbabyose,
kimwe kijyana n'ikindi bibangikanye.
Umugambi w'umwanditsi16Jyewe naje gukora nyuma y'abandi,
naje nk'umuntu uhumba imizabibu nyuma y'isarura.
17Nyamara Uhoraho yampaye umugisha ndangiza umurimo nashinzwe,
nakoze nk'umusaruzi w'imizabibu wujuje umuvure.
18Nimumenye ko atari jye ubwanjye wikoreraga,
ahubwo nakoreraga n'abandi bose bashaka kwigishwa.
Igihe ukiriho ntugatagaguze ibyawe19Mwa bategetsi mwe, nimunyumve,
namwe bakuru b'ikoraniro, nimuntege amatwi!
20Igihe ukiriho ntukemere gutegekwa n'abandi,
yaba umwana cyangwa umugore,
yaba umuvandimwe cyangwa incuti,
ntuzagire uwo wemerera ko agutegeka ukiriho,
ntuzagire undi muntu ugabira umutungo wawe,
ejo utazicuza icyatumye ubibaha maze ukabibaka.
21Igihe ukiriho ukaba ugihumeka,
ntuzagire uwo wemerera ko agutegeka.
22Ikiruta ni uko abana bawe bagusaba,
aho kugira ngo abe ari wowe ubategera amashyi.
23Ibyo ukora byose ujye ubitunganya,
ujye wirinda icyagusebya.
24Igihe iminsi yawe izaba yegereje,
mbere yo gupfa ibyawe uzabitange ho umurage.
Uko inkoreragahato zikwiriye gukoreshwa25Indogobe ihabwa ubwatsi, igakubitwa kandi igatwara imizigo,
inkoreragahato na yo iragaburirwa, igakosorwa kandi igakora.
26Nukoresha inkoreragahato yawe uzagubwa neza,
nuyireka igakora ibyo yishakiye izigendera.
27Ingoyi n'ibiziriko bitsikamira ijosi ry'ikimasa,
inkoreragahato mbi zikwiye guhanishwa inkoni.
28Inkoreragahato yawe ujye uyihatira gukora,
ujye uyihatira gukora itazaba imburamukoro,
koko ubunebwe bwigisha ingeso mbi nyinshi.
29Ujye ukoresha inkoreragahato kuko ari cyo ibereyeho,
niyanga kukumvira ujye uyiboha.
30Nyamara ntukagire uwo urengereza urugero,
ntukagire icyo ukora umurenganya.
31Niba utunze inkoreragahato imwe ujye uyifata nkawe ubwawe,
koko uba warayibonye wiyushye akuya.
32Niba ari yo yonyine utunze ujye uyifata nk'umuvandimwe,
koko uba umukeneye nk'uko ukeneye kubaho.
33Numufata nabi akigendera uzamushakashakira he?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.