Yudita 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abanyashūru bahunga Abisiraheli

1Ingabo z'Abanyashūru zari mu nkambi zibyumvise zirakangarana.

2Baradagadwa kandi bagira ubwoba cyane, bava mu nkambi batatanira impande zose, ntihagira umuntu n'umwe usigara bakwirwa imishwaro, bahunga banyuze mu tuyira twose two mu kibaya n'utwo mu misozi.

3Ingabo zari zishinze ibirindiro mu misozi miremire ikikije Betuliya, na zo zirahunga. Nuko ingabo z'Abisiraheli zose zirabakurikirana.

4Uziya yohereza intumwa mu mujyi w'i Betomesitemu na Bebayi, na Koba na Kola, azohereza no mu gihugu cyose cy'Abisiraheli kumenyesha abantu ibyabaye, no kubashishikariza kubatabara kugira ngo batsembe abanzi.

5Abisiraheli babyumvise, birohera ku banzi icyarimwe, barabirukana babageza i Koba babica umugenda. Abantu b'i Yeruzalemu ndetse n'abo mu misozi miremire bose barabatabara, kuko intumwa zari zabamenyesheje ibyabaye mu nkambi y'Abanyashūru. Abo muri Gileyadi n'abo muri Galileya bagota Abanyashūru bahungaga babicamo benshi, barabakurikirana kugera mu mujyi wa Damasi no mu ntara zihakikije.

6Naho ab'i Betuliya basigaye biroha mu nkambi y'Abanyashūru barayisahura, maze barakungahara cyane.

7Abisiraheli bavuye muri iryo sibaniro, bafata ibyari bisigaye byose. Abantu bo mu mijyi no mu midugudu yo mu misozi miremire no mu kibaya, bigabagabanya iminyago kuko yari myinshi.

Abayisiraheli bizihiza ibirori by'ugutsinda kwabo

8Yoyakimu umutambyi mukuru, hamwe n'inama y'abakuru b'imiryango y'Abisiraheli bari batuye i Yeruzalemu, baza kureba ibyiza Uhoraho yari yakoreye Isiraheli, no kubonana na Yudita ngo bamushīme.

9Bose hamwe bahageze bashīmira Yudita bavuga bati: “Uri ikuzo rya Yeruzalemu n'icyubahiro cya Isiraheli, uhesheje ishema ubwoko bwacu.

10Koko ukuboko kwawe kwashoboye gukora ibyo byose wakoreye Abisiraheli, maze bishimisha Imana. Uhoraho Nyirububasha aguhe imigisha ubuziraherezo.”

Nuko abantu bose baravuga bati: “Amina!”

11Abisiraheli bose bamara iminsi mirongo itatu basahura inkambi y'Abanyashūru. Baha Yudita ihema rya Holoferinesi, n'ifeza ye yose n'uburiri bwe, n'ibindi bikoresho bye byose. Nuko abihekesha inyumbu ye, azana amagare ye akururwa n'indogobe, ashyiraho ibisigaye arabijyana.

12Abisirahelikazi bose baza kureba Yudita no kumushimira. Bamwe muri bo baramuririmbira kandi baramubyinira, Yudita na we afata amashami y'iminzenze ayaha abagore bari kumwe.

13Nuko abo bagore bakora amakamba mu mababi y'iminzenze barayatamiriza. Yudita arangaza imbere y'ikoraniro ashagawe n'abagore babyinaga. Abagabo bose b'Abisiraheli bakurikiraho baririmba indirimbo z'ibisingizo, bitwaje intwaro zabo kandi batamirije amakamba.

14Yudita akikijwe n'Abisiraheli bose atera indirimbo yo gushimira Imana, ikoraniro ryose ririkiriza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help