1Natwe rero ubwo tuzengurutswe n'imbaga ingana ityo y'abahamije ibyo bizera, tureke ibitubuza gutambuka n'ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwa twateganyirijwe tudacogoye.
2Duhange Yezu amaso we nkomoko y'ukwizera kwacu, akaba ari na we ukunonosora. Yihanganiye kubambwa ku musaraba ntiyita ku isoni bimutera, kuko yazirikanaga ibyishimo abikiwe. Ubu yicaye iburyo bw'intebe ya cyami y'Imana.
3Nuko nimumwibuke, muzirikane ukuntu yihanganiye kurwanywa bene ako kageni n'abanyabyaha, kugira ngo mudacogora mugacika n'intege.
4Erega mu ntambara muhanganye n'ibyaha, ntimuragera aho kumena amaraso yanyu!
5Kandi rero mwibagiwe ya magambo yo kubakomeza Imana yababwiye nk'ubwira abana be iti:
“Mwana wanjye, igihe Nyagasani aguhana ubyiteho,
ntucibwe intege n'uko agucyashye.
6Koko rero Nyagasani acyaha uwo akunda,
uwo yemera wese ko ari umwana we ni we acishaho umunyafu.”
7Noneho mwihanganire guhanwa n'Imana, kuko ari uko ibafata nk'abana bayo. Mbese ye, wabona umwana udahanwa na se?
8Niba rero mudahanwa nk'uko umwana wese ahanwa na se, ntimuba muri abana b'Imana nyakuri, ahubwo muba mubaye ibibyarirano.
9Ba data batubyaye ku buryo busanzwe ko baduhanaga tukabubaha, ubwo se Data watubyaye ku buryo bwa Mwuka, ntitugomba kurushaho kwemera kugengwa na we ngo tubeho?
10Ba data baduhanaga uko babyumvaga na bwo by'igihe gito, naho uguhana kw'Imana Data bidufitiye akamaro ko kugira ngo tugire uruhare ku buziranenge bwayo.
11Nta muntu uhanwa ngo muri ako kanya bimushimishe, ahubwo biramubabaza. Nyamara ababyitoje amaherezo bibabyarira amahoro n'ubutungane.
Amabwiriza n'imiburo12Kubera iyo mpamvu nimukomeze amaboko ananiwe n'amavi adandabirana.
13Muhange inzira zigororotse, kugira ngo ucumbagira ukuguru kwe kudahuhuka ahubwo gukire.
14Mwihatire kubana n'abantu bose mu mahoro no kuba abaziranenge, kuko nta n'umwe utari we uzabona Nyagasani.
15Murabe maso kugira ngo hatagira ucogora ngo yivutse ubuntu Imana igira. Ntihakagire umuntu uba nk'umuzi mubi ushibuka ukēra imbuto zisharira, maze agateza impagarara mu bantu, akanduza rubanda.
16Ntihakagire umuntu uba umusambanyi, cyangwa usuzugura iby'Imana nka Ezawu. Ezawu uwo yari umwana w'impfura, maze ubutware bwe bw'umwana w'impfura abugurana igaburo rimwe.
17Muzi ko bitinze yashatse ko se amuraga umugisha umukwiye maze ntawuhabwe. Ntiyari agishoboye guhindura ibyo yari yarakoze nubwo yabishatse arira.
18Mwe rero ntimuri nk'Abisiraheli ba kera, ngo mube mwegereye umusozi wa Sinayi umuntu yakoza intoki. Aho ni ho babonaga umuriro ugurumana n'umwijima w'icuraburindi, bakumva n'umuyaga w'ishuheri
19n'impanda zivuga n'ijwi rirangīra. Abumvise iryo jwi basabye bakomeje ko ritongera kuvuga rwose.
20Ntibabashaga kwihanganira kumva ijwi ry'uvugira mu ijuru agira ati: “Uzakora kuri uyu musozi wese azicishwa amabuye, niriba n'itungo muzarigenze mutyo.”
21Ibyo babonaga byari biteye ubwoba koko, ku buryo na Musa yavuze ati: “Ndatinye cyane, ndahinda umushyitsi.”
22Ahubwo mwegereye umusozi Siyoni n'umurwa w'Imana, nzima ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n'abamarayika ibihumbi n'ibihumbi bakoraniye mu mwidagaduro.
23Mwegereye n'imbaga y'abana b'impfura b'Imana amazina yabo akaba yanditswe mu ijuru. Mwegereye kandi Imana umucamanza wa bose, n'abapfuye ari intungane bagizwe indakemwa.
24Ndetse mwegereye na Yezu Umuhuza w'Imana n'abagengwa n'Isezerano rishya, n'amaraso ye yamishwe adusabira ibyiza kurusha aya Abeli.
25Muramenye ntimwange kumva uvuga! Abanze kumva uwababuriye ku isi ntibanze no guhanwa. Twe rero byaba bikabije. Twazahungira he igihano niba twirengagiza utuburira wo mu ijuru?
26Cya gihe ijwi ry'Imana ryatigishije isi, na n'ubu ni yo ituburira, iti: “Hasigaye rimwe gusa, sintigise isi yonyine, ahubwo nzatigisa n'ijuru.”
27Iryo jambo ngo: “Hasigaye rimwe …”, rigaragaza ko ibyaremwe byose bizatigiswa bikavanwaho, kugira ngo hagumeho ibidashobora guhungabanywa n'umutingito.
28Dushimire Imana rero ko yaduhaye ubwami budashobora guhungabanywa. Bityo tuyisenge uko ishaka, tuyubaha kandi tuyitinya.
29Erega Imana yacu ni nk'umuriro ukongora!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.